Ibyanditswe bitagatifu
Inyigisho n’Ibihango


Igice cya 7

Ihishurwa ryahawe Umuhanuzi Joseph Smith na Oliver Cowdery, i Harmony, Pennsylvania, Mata 1829, ubwo babazaga babinyujije muri Urimu na Tumimu niba Yohana, umwigishwa mukundwa, yarahamye mu mubiri cyangwa yarapfuye. Iri hishurwa ni virisiyo yasemuwe y’inyandiko yakozwe na Yohana ubwe ku ruhu rwatunganyijwe.

1–3, Yohana mukundwa azabaho kugeza Nyagasani agarutse, 4–8, Petero, Yakobo, na Yohana bafite imfunguzo z’inkuru nziza.

1 Kandi Nyagasani yarambwiye ati: Yohana, mukundwa wanjye, ni iki wifuza? Kuko nunsaba icyo wifuza, uragihabwa.

2 Kandi naramubwiye nti: Nyagasani, mpa ububasha ku rupfu, kugira ngo nshobore kuzabaho maze nzakuzanire za roho.

3 Kandi Nyagasani yarambwiye ati: Ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira, kubera ko mwifuza ibi uzagumaho kugeza nje mu ikuzo ryanjye, kandi uzahanura imbere y’amahanga, amoko, indimi n’abantu.

4 Kandi kubw’iyi mpamvu Nyagasani yabwiye Petero ati: Niba nshaka ko agumaho kugeza aho nzazira, hari icyo bigutwaye? Kuko yansabye ko yazanzanira za roho, ariko wowe wifuza ko washobora bwangu kunsanga mu bwami bwanjye.

5 Ndakubwira, Petero, iki cyari icyifuzo cyiza; ariko umukundwa wanjye yifuje ko yashobora gukora biruseho, cyangwa umurimo agifite mu bantu uruta uwo yakoze mbere.

6 Koko, yatangiye umurimo ukomeye kurushaho; kubera iyo mpamvu nzamugira nk’umuriro waka n’umumarayika ufasha, uzafasha abazaba abaragwa b’agakiza batuye ku isi.

7 Kandi nzaguha kumufasha n’umuvandimwe wawe Yakobo; kandi kuri mwebwe batatu nzabaha ubu bubasha n’imfunguzo z’uyu murimo kugeza igihe nzazira.

8 Ni ukuri ndakubwira, mwebwe mwembi muzabona bijyanye n’ibyifuzo byanyu, ku bwanyu mwembi umunezero mu byo mwifuje.