Ibyanditswe bitagatifu
Inyigisho n’Ibihango 22


Igice cya 22

Ihishurwa ryaherewe Umuhanuzi Joseph Smith i Mancheter, New York, Mata 16 1830. Iri hishurirwa ryahawe Itorero kubera bamwe bari barabatijwe mbere bifuza kwifatanya n’Itorero batabatijwe ba kabiri.

1, Umubatizo ni igihango gishya kandi gihoraho; 2–4, Umubatizo ukozwe n’ubifitiye ububasha ni ngombwa.

1 Dore, ndakubwira ko ibihango bya kera byose nategetse ko bihagarikwa kubw’uyu muhangokandi iki ni igihango gishya kandi gihoraho, ndetse cyahozeho uhereye mu ntangiriro.

2 Kubera iyo mpamvu, n’ubwo umuntu yabatizwa inshuro ijana ntacyo byamumarira, kuko mudashobora kwinjira mu irembo ry’impatanwa kubw’itegeko rya Mose, cyangwa kubw’imirimo yanyu.

3 Kuko ni ukubera imirimo yanyu ipfuye nategetse ko iki gihango cya nyuma n’iri torero binshyirirwaho, ndetse nko mu gihe cya kera.

4 Kubera iyo mpamvu, nimunyure mu irembo, nk’uko nabategetse, kandi ntimukagerageze kugira inama Imana yanyu. Amena.