Ibyanditswe bitagatifu
Inyigisho n’Ibihango 108


Igice cya 108

Ihishurwa ryanyujijwe ku Muhanuzi Joseph Smith, ari i Kirtland, muri Ohio, ku itariki ya 26 Ukuboza 1835. Iki gice cyatanzwe ku cyifuzo cya Lyman Sherman, wari warimitswe mbere nk’umu mirongo irindwi kandi wari waregereye Umuhanuzi n’icyifuzo kubw’ihishurirwa cyo kumenyeshwa inshingano ye.

1–3, Lyman Sherman ababarirwa ibyaha bye; 4–5, Agomba kubarwa hamwe n’abakuru bayobora b’Itorero; 6–8, Ahamagarirwa kubwiriza inkuru nziza no gukomeza abavandimwe be.

1 Ni ukuri ni uko Nyagasani akubwira, mugaragu wanjye Lyman: Ibyaha byawe urabibabariwe, kubera ko wumviye ijwi ryanjye ukazamukira hano muri iki gitondo ngo ugirwe inama n’uwo natoranyije.

2 Kubera iyo mpamvu, roho yawe niruhuke ibyerekeranye n’impagarike ya roho, kandi ntirwanye ukundi n’ijwi ryanjye.

3 Kandi haguruka maze witonde kurushaho kuva ubu wubahiriza amasezerano yawe, wakoze kandi ukora, kandi uzahabwa imigisha ihambaye bihebuje.

4 Utegereze wihanganye kugeza ubwo iteraniro ryera rizahamagarwa n’abagaragu banjye, ubwo uzibukwa hamwe n’abakuru banjye ba mbere, maze uhabwe uburenganzira kubw’ukwimikwa hamwe n’abakuru banjye natoranyije basigaye.

5 Dore, iri ni isezerano rya Data kuri mwebwe nimukomeza kuba indahemuka.

6 Kandi rizasohorezwa kuri mwebwe kuri uwo munsi muzahabwa uburenganzira bwo kubwiriza inkuru nziza yanjye aho ariho hose nzakohereza, uhereye ubu uhereye icyo gihe.

7 Kubera iyo mpamvu, komeza abavandimwe bawe mu kiganiro cyanyu cyose, mu masengesho yanyu, mu gushishikaza kwanyu kose, no mu bikorwa byanyu byose.

8 Kandi dore, kandi reba, ndi kumwe namwe ngo mbahe umugisha mbagobotore ubuziraherezo. Amena.

Capa