Ibyanditswe bitagatifu
Inyigisho n’Ibihango 109


Igice cya 109

Isengesho ryatuwe mu iturwa ry’ingoro i Kirtland, muri Ohio, ku itariki ya 27 Werurwe 1836. Bijyanye n’inkuru yanditse y’Umuhanuzi, iri sengesho yarihawe kubw’ihishurirwa.

1–5, Ingoro ya Kirtland yubatswe nk’ahantu hazasurwa n’Umwana w’Umuntu; 6–21, Izaba inzu y’isengesho, kwiyiriza, ukwizera, ubumenyi, ikuzo n’umutekano, n’inzu y’Imana; 22–33, Abatihana barwanya abantu ba Nyagasani nibakorwe n’isoni; 34–42, Abera nibagende mu bubasha gukoranyiriza abakiranutsi i Siyoni; 43–53, Abera nibagobotorwe ibintu biteye ubwoba bizasukwa ku bagome mu minsi ya nyuma; 54–58, Amahanga n’abantu n’amatorero nibategurwe kubw’inkuru nziza; 59–67, Abayuda, Abalamani, na Isirayeli yose nibacungurwe; 68–80, Abera nibambikwe ikamba ry’ikuzo n’icyubahiro maze babone agakiza gahoraho.

1 Hashimirwe izina ryawe, O Nyagasani Mana ya Isirayeli, wowe wubahiriza igihango kandi ukereka impuhwe abagaragu bawe batambuka bemye imbere yawe, n’imitima yabo yose—

2 Wowe wategetse abagaragu bawe kubaka inzu kubw’izina ryawe aha hantu [Kirtland].

3 Kandi ubu urabona, O Nyagasani, ko abagaragu bawe bakoze ibijyanye n’itegeko ryawe.

4 None ubu turagusaba, Data Mutagatifu, mu izina rya Yesu Kristo, Umwana wo mu gituza cyawe, mu izina rye ryonyine agakiza gashobora guhererwamo abana b’abantu, turagusaba, O Nyagasani, kwemera iyi nzu, igihangano cy’amaboko yacu, abagaragu bawe, wadutegetse kubaka.

5 Kuko uzi ko twakoze uyu murimo mu makuba akomeye; kandi mu bukene bwacu twatanze ibyo dutunze kugira ngo hubakwe inzu kubw’izina ryawe, kugira ngo Umwana w’umuntu, ashobore kugira ahantu yakwiyerekera abantu be.

6 Kandi nk’uko wabivuze mu ihishurirwa, ryaduhawe, utwita inshuti zawe, uvuga uti: Nimuhamagaze iteraniro ryera, nk’uko nabategetse.

7 Kandi nk’uko bose batagira ukwizera, nimushakishe mufite umwete kandi mwigishanye amagambo y’ubushishozi; koko, nimushakishe mu bitabo byiza amagambo y’ubushishozi; mushakishe ubumenyi, ndetse kubw’ukwiga ndetse no kubw’ukwizera.

8 Nimwitegure; mutegure buri kintu gikenewe; kandi mutangize inzu, ndetse inzu y’isengesho, inzu y’ukwiyiririza, inzu y’ukwizera, inzu y’ubumenyi, inzu y’ikuzo, inzu ya gahunda, inzu y’Imana;

9 Kugira ngo ibyo mwinjiza bibe mu izina rya Nyagasani; kugira ngo ibyo mutanga bibe mu izina rya Nyagasani; kugira ngo indamutso zibe mu izina rya Nyagasani, n’ibiganza byazamuriwe Musumba Byose—

10 None ubu, Data Mutagatifu, turagusaba kudufashisha inema, twebwe abantu bawe, mu guhamagaza iteraniro ryera, kugira ngo bishobore gukorwa kubw’icyubahiro cyawe no kubw’ukwemezwa kwawe;

11 Kandi mu buryo tuboneka dukwiriye, mu maso yawe, ngo tubone isohozwa ry’amasezerano yawe waduhaye, twebwe abantu bawe, mu mahishurirwa waduhaye;

12 Kugira ngo ikuzo ryawe rimanukire ku bantu bawe, no kuri iyi nzu yawe, ubu turayigutuye, kugira ngo itagatifuzwe kandi iguturwe ngo ibe ntagatifu, kandi ko ubwitabire bwawe butagatifu bube muri iyi nzu ubudahwema;

13 Kandi kugira ngo abantu bose bazinjira mu irebe ry’inzu ya Nyagasani bashobore kumva ububasha bwawe, kandi bumve bahatirwa kwemeza ko wayitagatifuje, kandi ko ari inzu yawe, ahantu h’ubutagatifu bwawe.

14 None twemerere, Data Mutagatifu, ko abazakuramiriza muri iyi nzu bigishwa amagambo y’ubushishozi yo mu bitabo byiza cyane, kandi ko bashakisha ubumenyi ndetse kubw’ukwiga kandi na none kubw’ukwizera, nk’uko wabivuze.

15 Kandi kugira ngo bashobore gukurira muri wowe, nuko bahabwe ubusendere bwa Roho Mutagatifu, kandi batungane bijyanye n’amategeko yawe, kandi bitegurire kubona buri kintu gikenewe;

16 Kandi kugira ngo iyi nzu ibe inzu y’isengesho, inzu y’ukwiyiriza, inzu y’ukwizera, inzu y’ikuzo kandi y’Imana, ndetse inzu yawe;

17 Kugira ngo ibyinjizwa n’abantu bawe, muri iyi nzu, bibe mu izina rya Nyagasani;

18 Kugira ngo ibisohoka byabo byose muri iyi nzu bibe mu izina rya Nyagasani;

19 Kandi kugira ngo intashyo zabo zose zibe mu izina rya Nyagasani, n’amaboko matagatifu, azamuye kuri Musumbabyose;

20 Kandi kugira ngo ikintu cyanduye kitazemererwa kuza mu nzu yawe kuyanduza;

21 Kandi igihe abantu bawe bacumuye, uwo ariwe wese muri bo, bihane bwangu kandi baguhindukirire, nuko babone ubutoni mu maso yawe, kandi bagarurirwe imigisha wategetse ko isukwa ku bazaguha icyubahiro mu nzu yawe.

22 Kandi turagusaba, Data Mutagatifu, ko abagaragu bawe bahaguruka muri iyi nzu bitwaje intwaro y’ubutabera, kandi ko izina ryawe riba kuri bo, n’ikuzo ryawe ribazenguruka, kandi abamarayika bawe bakagira inshingano kuri bo;

23 Kandi nibava aha hantu bashobore gutwara ubutumwa bukomeye kandi bwuje ikuzo bihebuje, mu kuri, kugeza ku mpera z’isi, kugira ngo bashobore kumenya ko uyu ari umurimo wawe, kandi ko warambuye ukuboko kwawe, ngo usohoze ibyo wavuze binyuze mu kanwa k’abahanuzi, byerekeranye n’iminsi ya nyuma.

24 Turagusaba, Data Mutagatifu, gukomeza abantu bazakuramya, kandi mu cyubahiro bakizirika ku izina ryawe muri iyi nzu yawe, kugeza ku bisekuru byose kandi ubuziraherezo;

25 Ko nta ntwaro yaremewe kubarwanya izagira icyo ibatwara; kugira ngo ubacukurira icyobo azakigwemo ubwe;

26 Ko nta gatsiko k’ubugome kazagira ububasha bwo guhaguruka ngo maze kaganze abantu bawe bazashyirirwaho izina ryawe muri iyi nzu;

27 Kandi nihagira abantu bazahagurukira kurwanya aba bantu, ko uburakari bwawe buzabakongezweho;

28 Kandi nibakubita aba bantu uzabakubite; uzarwanirire abantu bawe nk’uko wabikoze ku munsi w’umurwano, kugira ngo bazagobotorwe mu maboko y’abanzi babo bose.

29 Turagusaba, Data Mutagatifu, gukoza isoni, no gutangaza, no guteza ikimwaro n’urujijo abakwije hanze bose inyandiko zibeshya, mu isi, zirwanya umugaragu cyangwa abagaragu bawe, nibatazihana, ubwo inkuru nziza ihoraho izatangazwa mu matwi yabo;

30 Kandi ko imirimo yabo yose izagirwa ubusa, kandi igakuburwa n’urubura, kandi kubw’imanza uzaboherezaho mu burakari bwawe, ko hazabaho iherezo ku binyoma n’ibisebo bashyira ku bantu bawe.

31 Kuko urabizi, O Nyagasani, ko abagaragu bawe babaye abaziranenge imbere yawe batanga ubuhamya bw’izina ryawe, kuko bemeye ibi bintu.

32 Kubera iyo mpamvu turakwinginga ngo utugobotore byuzuye kandi burundu iyi ngoyi;

33 Uyice, O Nyagasani, uyice ku majosi y’abagaragu bawe, kubw’ububasha bwawe, kugira ngo dushobore guhaguruka rwagati mu iki gisekuru maze dukore umurimo wawe.

34 O Yehova, girira impuhwe aba bantu, kandi nk’uko abantu bose bakora ibyaha, babarira ibicumuro by’abantu bawe, maze ubihanagure ubuziraherezo.

35 Ugusigwa kw’abagaragu bawe nikomekwe kuri bo kubw’ububasha buturutse mu ijuru.

36 Ureke bibuzurizweho, nko ku bo ku munsi wa Pentekositi, impano y’indimi nisukwe ku bantu bawe, ndetse n’indimi zigabanije zisa nk’umuriro, n’isobanurandimi byazo.

37 Kandi inzu yawe niyuzure ikuzo ryawe, nk’umuyaga uhuha ukomeye cyane.

38 Shyira ku bagaragu bawe ubuhamya bw’igihango, kugira ngo nibajya ahandi kandi bagatanganza ijambo ryawe bashyire ikimenyetso ku itegeko, kandi bategure imitima y’abera bawe kubw’izo manza zose uri hafi kohereza, mu mujinya wawe, ku batuye isi, kubera ibicumuro byabo, kugira ngo abantu bawe badacika intege ku munsi w’amakuba.

39 Kandi umurwa uwo ariwo wose abagaragu bawe bazinjiramo, abantu bo muri uwo murwa bazakire ubuhamya bwabo, amahoro yawe n’agakiza kawe bibe kuri uwo murwa, kugira ngo bashobore gukoranya abakiranutsi bo muri uwo murwa, kugira ngo bashobore kuza muri Siyoni, cyangwa mu mambo zayo, ahantu witoranyirije, n’indirimo z’umunezero uhoraho;

40 Kandi kugeza ubwo ibi bisohojwe, imanza zawe zizagwa kuri uwo murwa.

41 Kandi umurwa uwo ariwo wose abagaragu bawe bazinjiramo, kandi abantu b’uwo murwa ntibakire ubuhamya bw’abagaragu bawe, maze abagaragu bawe bakabagira inama yo kwirinda ab’iki gihe biyobagiza, mureke bibe kuri uwo murwa bijyanye n’ibyo wavuze n’akanwa k’abahanuzi bawe.

42 Ahubwo ugobotore, O Yehova, turakwinginze, abagaragu bawe mu maboko yabo, kandi ubuhagire amaraso yabo.

43 O Nyagasani, ntitwishimira ukurimbukwa kwa bagenzi bacu, roho zabo zifite agaciro gakomeye imbere yawe;

44 Ariko ijambo ryawe rigomba kuzuzwa. Fasha abagaragu bawe kuvuga, n’inema yawe ibafashe bati: Hakorwe ugushaka kwawe, O Nyagasani, ntihakorwe ukwacu.

45 Tuzi ko wavuze n’akanwa k’abahanuzi bawe ibintu biteye ubwoba byerekeranye n’abagome, mu minsi ya numa—ko uzasuka imanza zawe, bitagira urugero;

46 Kubera iyo mpamvu, O Nyagasani, gobotora abantu bawe icyorezo cy’abagome; ushoboze abagaragu bawe gushyira ikimenyetso ku itegeko, kandi ubumbe ubuhamya, kugira ngo bashobore kuba biteguye umunsi w’ukugurumana.

47 Turagusaba, Data Mutagatifu, kwibuka abirukanywe n’abatuye akarere ka Jackson, Missouri, mu masambu y’umurage wabo, kandi uce, O Nyagasani, iyi ngoyi y’umubabaro yabashyizweho.

48 Uzi, O Nyagasani, ko bakandamijwe cyane kandi bababajwe n’abantu b’abagome, kandi imitima yacu iratembamo ishavu kubera imitwaro ibabaje.

49 O Nyagasani, ni ukugeza ryari uzemera ko aba bantu bikorera uyu mubabaro, n’amarira y’ababo b’abaziranenge azamukira mu matwi yawe, n’amaraso yabo azamuka mu buhamya imbere yawe, kandi ntugaragaze ubuhamya bwawe kubwabo?

50 Gira impuhwe, O Nyagasani, ku gitero cy’abagome, birukanye abantu bawe, kugira ngo bashobore kureka gusahura, kugira ngo bashobore kwihana ibyaha byabo nibabona ukwihana kwashoboka;

51 Ariko nibatabubona, uzarambure ukuboko kwawe, O Nyagasani, maze ucungure abo watoranyije ko ari Siyoni ku bantu bawe.

52 Kandi nibidashoboka kuba ukundi, kugira ngo umugambi w’abantu bawe udapfuba imbere yawe umujinya wawe ukongezwe, kandi uburakari bwawe bugwe kuri bo, kugira ngo barimbuke, haba umuzi n’ishami, munsi y’ijuru;

53 Ariko igihe cyose bazihana, uri umugiraneza n’umunyempuhwe, kandi uzigiza hirya umujinya wawe ubwo uzareba mu maso y’Uwasizwe wawe.

54 Girira impuhwe, O Nyagasani, amahanga yose y’isi; girira impuhwe abategetsi b’igihugu cyacu, ayo mahame, yarengewe n’abasogokuruza bacu mu cyubahiro n’ubupfura, ariryo Tegeko shingiro ry’igihugu cyacu, ashyirweho ubuziraherezo.

55 Ibuka abami, ibikomangoma, imfura, n’abakomeye b’isi, n’abantu bose, n’amatorero, abakene bose, aboro, n’abababaye b’isi;

56 Ko imitima yabo yoroshywa ubwo abagaragu bawe bazasohoka mu nzu yawe, O Yehova, kugira ngo batange ubuhamya bw’izina ryawe, kugira ngo urwikekwe rwabo ruve imbere y’ukuri, kandi abantu bawe bashobore kubona ubutoni mu maso ya bose;

57 Ko impera zose z’isi zimenya ko twebwe, abagaragu bawe, twumvise ijwi ryawe, kandi watwohereje;

58 Ko uhereye kuri ibi byose, abagaragu bawe, abahungu ba Yakobo, bashobora gukoranyiriza abakiranutsi kubaka umurwa mutagatifu mu izina ryawe, nk’uko wabitegetse.

59 Turagusaba gushyiriraho Siyoni izindi mambo iruhande rw’iyi washyizeho; kugira ngo ikoraniro ry’abantu bawe rishobore gukomeza mu bubasha bukomeye n’ubuhangange, kugira ngo umurimo wawe utazatinda bijyanye n’ubukiranutsi.

60 None aya magambo, O Nyagasani, twavugiye imbere yawe, yerekeranye n’amahishurirwa n’amategeko waduhaye, twebwe tubarwa nk’Abanyamahanga.

61 Ariko uzi ko ufite urukundo rukomeye kubw’abana ba Yakobo, batatanyirijwe mu misozi igihe kirekire ku munsi w’ikibunda kandi wijimye.

62 Kubera iyo mpamvu turagusaba kugirira impuhwe abana ba Yakobo, kugira ngo Yerusalemu, uhereye iyi saha, ishobore gutangira gucungurwa;

63 Kandi ingoyi y’uburetwa ishobore gutangira gucibwa uhereye ku nzu ya Dawudi;

64 Kandi abana ba Yuda bashobore gutangira kugaruka mu masambu wahaye Aburahamu, sogokuruza wabo.

65 Kandi bituma ibisigisigi bya Yakobo, byavumwe kandi bigakubitwa kubera igicumuro cyabo, bihindurwe biva mu mimerere yabyo y’agasozi kandi y’inyeshyamba bijya mu nkuru nziza ihoraho;

66 Ko bashobora kurambika hasi intwaro zabo z’imenwa ry’amaraso, maze bagahagarika ubwigomeke bwabo.

67 Kandi ibisigisigi byose bya Isirayeli byatatanyijwe byirukanywe kugeza ku mpera z’isi, bigere ku bumenyi bw’ukuri, bemere Mesiya, maze bacungurwe ugutsikamirwa; kandi banezerwe imbere yawe.

68 O Nyagasani, ibuka umugaragu wawe, Joseph Smith Mutoya, n’imibabaro ye yose n’itotezwa—uko yagiranye igihango na Yehova, kandi yabikubwiye, O Mana Ishoborabyose ya Yakobo—n’amategeko wamuhaye, kandi ko yaharaniye nta buryarya gukora ugushaka kwawe.

69 Girira impuhwe, O Lord, umugore we n’abana, kugira ngo bakuzwe mu maso yawe, kandi babungabungwe n’ukuboko kwawe kurera.

70 Girira impuhwe benewabo, kugira ngo urwikekwe rushobore gucibwa kandi rukuburirwe kure nk’isuri, kugira ngo bashobore guhindurwa kandi bacungurwe na Isirayeli, kandi bamenye ko uri Imana.

71 Ibuka, O Nyagasani, abayobozi, ndetse abayobozi bose b’itorero ryawe, kugira ngo ukuboko kwawe kw’iburyo gushobore kubaha ikuzo, hamwe n’imiryango yabo yose na benewabo, kugira ngo amazina yabo ashobore gusubirwamo kandi yibukwe uhereye mu gisekuru kugera mu kindi.

72 Ibuka itorero ryawe ryose, O Nyagasani, hamwe n’imiryango yabo yose, na benewabo bose, hamwe n’abarwayi n’abababaye, hamwe n’abakene n’abagwaneza b’isi; kugira ngo ubwami, washyizeho nta maboko, bushobore kuba umusozi ukomeye kandi wuzure isi uko yakabaye.

73 Kugira ngo itorero ryawe rishobore kuva mu gasi k’umwijima; maze rishashagirane nk’ukwezi, ribonerane nk’izuba, kandi ritere ubwoba nk’ingabo zifite amabendera;

74 Kandi utakwe nk’umugeni kuko uwo munsi ubwo uzakingura amajuru, kandi uzatuma imisozi itemba mu maso yawe, kandi ibibaya bizamurwe, ahantu habi hazaringanizwa, kugira ngo ikuzo ryawe rishobore kuzura isi;

75 Kugira ngo ubwo impanda izavuga kubw’abapfuye, tuzafatwe tujyanwe mu gicu guhura nawe, kugira ngo dushobore kubana iteka ryose na Nyagasani.

76 Kugira ngo imyambaro yacu ibe ikeye, kugira ngo dushobore kwambikwa ibishura by’ubukiranutsi, n’imikindo mu biganza, n’amakamba y’ikuzo ku mitwe yacu, maze dusarure umunezero uhoraho kubw’imibabaro yacu yose.

77 O Nyagasani Mana Ishoborabyose, twumve muri ibi bisabisho, kandi udusubirize mu ijuru, urugo rwawe rutagatifu, aho wicaye ku ntebe y’ubwami, n’ikuzo, icyubahiro, ububasha, ubuhangange, ubutware, ukuri, ubutabera, urubanza, impuhwe, n’ubwuzure budashira, uhereye iteka ryose kugeza ku iteka ryose.

78 O umva, O umva, O Twumve, O Nyagasani! Kandi usubize ibi bisabisho, kandi wakire uguturwa kw’iyi nzu, umurimo w’amaboko yacu, twubakiye inzira yawe;

79 Ndetse n’iri torero, kurishyiraho izina ryawe. Kandi udufashe n’ububasha bwa Roho, kugira ngo dushobore kuvanga amajwi yacu n’abaserafimu bererena kandi bashashagirana bazengurutse intebe yawe y’ubwami, n’amashyi y’ibisingizo, baririmbira Imana Hosanna ku Mana no ku Ntama!

80 Kandi ureke aba, abasizwe bawe, bambikwe agakiza, kandi abera bawe batere hejuru kubw’umunezero. Amena, kandi Amena.

Capa