Ibyanditswe bitagatifu
Inyigisho n’Ibihango 87


Igice cya 87

Iri hishurirwa n’ubuhanuzi ku ntambara, byanyujijwe ku Muhanuzi Joseph Smith, i Kirtland, muri Ohio, ku itariki ya 25 Ukuboza 1832. Muri iki gihe impaka muri Leta Zunze Ubumwe ku bucakara n’iseswa ry’ibiciro muri Carolina y’amajyepfo zari zaramamaye. Amateka ya Joseph Smith avuga ko “ukugaragara kw’imidugararo mu mahanga” kwarushagaho “kugaragarira” Umuhanuzi “kuruta uko byari byarabayeho mbere kuva ubwo Itorero ryatangiraga urugendo rwaryo riva mu gasi.”

1–4, Intamba ivugwa mbere hagati ya za Leta zo mu Majyaruguru n’izo mu Majyepfo; 5–8, Ibyago bikomeye bizagwa ku batuye isi bose.

1 Ni ukuri, niko Nyagasani avuga ku byerekeye intambara zizabaho vuba, zitangirira ku bwigomeke bwa Carolina y’amajyepfo, amaherezo zizarangirana n’urupfu n’agahinda ka roho nyinshi;

2 Kandi igihekizaza kugira ngo intambara izasukwe ku mahanga yose, zitangiriye aha hantu.

3 Kuko dore, Leta zo mu Majyepfo zizitandukanya na Leta zo mu Majyaruguru, kandi Leta zo mu Majyepfo zizatabaza andi mahanga, ndetse igihugu cy’Ubwongereza, nk’uko cyitwa, ndetse bazitabaza andi mahanga, kugira ngo birwaneho ku yandi mahanga; maze noneho intambara izasukwe ku mahanga yose.

4 Kandi hazabaho, nyuma y’iminsi myinshi, abacakara bazahaguruka barwanye ba shebuja, bazateganywa kandi bazahabwa imyitozo kubw’intambara.

5 Kandi hazabaho nanone ko ibisigisigi basigaye mu gihugu biziteganya, kandi bizarakara bikabije, kandi bizagirira nabi Abanyamahanga n’umubabaro ukaze.

6 Kandi bityo, kubw’inkota no kubw’imenwa ry’amaraso abatuye isi bazaboroga; kandi kubw’inzara, n’icyorezo, n’umushyitsi, n’inkuba y’ijuru, ndetse n’umurabyo w’inkazi kandi waka, abatuye isi bazaterwa kugira umujinya, n’uburakari, n’ukuboko gucyaha kw’Imana Ishoborabyose, kugeza ubwo irimbuka ryategetswe rizaba rimaze kurangiza neza amahanga yose;

7 Ko ugutakamba kw’abera, n’ukw’amaraso y’abera, kuzareka kuzamukira mu matwi ya Nyagasani wa Saboti, uhereye mu isi, kugira ngo bahorerwe kubw’abanzi babo.

8 Kubera iyo mpamvu, nimuhagarare mu myanya itagatifuye, kugeza ku munsi Nyagasani azaza, kuko dore, aje bwangu, niko Nyagasani avuga. Amena.

Capa