Igice cya 92
Ihishurirwa ryahawe Umuhanuzi Joseph Smith, ari i Kirtland, muri Ohio, ku itariki ya 15 Werurwe 1833. Ihishurirwa ribwiriza Frederick G, Williams, wari amaze vuba aha gutoranyirizwa kuba umujyanama wa Joseph Smith, ku nshingano ze mu Kigo Gihuriweho (reba imitwe y’ibice 78, na 82).
1–2, Nyagasani atanga itegeko rirebana no kugirwa umunyamuryango w’umuryango wiyunze.
1 Ni ukuri, ni uko Nyagasani avuga, mbahaye umuryango wiyunze, washinzwe bijyanye n’itegeko ryatanzwe mbere, ihishurirwa n’itegeko byerekeye Frederick G. Williams, kugira ngo muzamwakire mu muryango. Icyo mbwiye umwe nkibwira bose.
2 Kandi byongeye, ndakubwira mugaragu wanjye Frederick G. Williams, uzaba umunyamuryango w’ubuzima muri uyu muryango; kandi nukiranuka mu kubahiriza amategeko yanjye yose ya mbere uzahabwa umugisha ubuziraherezo. Amena.