Ibyanditswe bitagatifu
Inyigisho n’Ibihango 5


Igice cya 5

Ihishurwa ryatanzwe rinyuze ku Muhanuzi Joseph Smith, i Harmony, Pennsylvania, Werurwe 1829, ku cyifuzo cya Martin Harris.

1–10, Abo muri iki gihe bazakira ijambo rya Nyagasani binyuze kuri Joseph Smith; 11–18, Abahamya batatu bazahamya iby’Igitabo cya Morumoni; 19–20, Ijambo rya Nyagasani rizemezwa nko mu bihe byahise; 21–35, Martin Harris ashobora kwihana kandi bakaba umwe muri abo bahamya.

1 Dore, ndababwira, ko kubera ko umugaragu wanjye Martin Harris yifuje ubuhamya bunturutseho, ko wowe, mugaragu wanjye Joseph Smith, Muto, wabonye ibisate wemeje kandi watangiye ubuhamya ko wabihawe na njye;

2 None ubu, dore, ibi uzabimubwire—Uwakuvugishije, yarakubwiye ati: Njyewe, Nyagasani, ndi Imana, kandi naguhaye ibi bintu, mugaragu wanjye Joseph Smith, Muto, kandi nagutegetse ko uzahagarara nk’umuhamya w’ibi bintu;

3 Kandi nagutegetse ko uzagirana igihango nanjye, kugira ngo utazabyerekana keretse ku bantu nagutegetse; kandi nta bubasha ufite kuri bo keretse mbuguhaye.

4 Kandi ufite impano yo gusemura ibisate; kandi iyi ni impano ya mbere naguhaye; kandi nagutegetse ko udashobora kuzitega indi mpano kugeza intego yanjye yuzujwe muri ibi; kuko ntazaguha indi mpano kugeza birangiye.

5 Ni ukuri, ndakubwira, ko ishyano rizagwira abatuye isi nibatumvira amagambo yanjye;

6 Kuko nyuma y’aha uzatoranywa kandi uzagenda maze ushyikirize amagambo yanjye abana b’abantu.

7 Dore, nibatazemera amagambo yanjye, ntizabakwemera, mugaragu wanjye Joseph, niba byashobokaga ko wazabereka bose ibi bintu nagutegetse.

8 Yoo, iki gisekuru kitemera kandi cy’ijosi rishinze—uburakari bwanjye bwarabakongerejwe.

9 Dore, ni ukuri ndakubwira, nabitse ibyo bintu nagushinze, mugaragu wanjye Joseph, kubw’ingamba mfite, kandi izamenyeshwa ibisekuru by’ahazaza;

10 Ariko iki gisekuru kizahabwa ijambo ryanjye rinyuze kuri wowe;

11 Kandi hiyongere ku buhamya bwawe, ubuhamya bw’abatatu mu bagaragu banjye, nzahamagara kandi nzatoranya, nkazereka ibi bintu, maze bakazagendana amagambo yanjye atanzwe akunyujijweho.

12 Koko, bazamenya mu by’ukuri ko ibi bintu ari iby’ukuri, kuko nzabibatangariza bivuye mu ijuru.

13 Nzabaha ububasha kugira ngo bashobore kubona no kureba ibi bintu uko biri;

14 Kandi nta wundi n’umwe nzaha ubu bubasha, bwo kubona ubuhamya bumwe n’ubu muri iki gisekuru, muri iki gihe cy’intangiriro y’uguhaguruka n’ukuva mu gasi kw’itorero ryanjye—rikeye nk’ukwezi, kandi ribengerana nk’izuba, kandi riteye ubwoba nk’ingabo zitwajye amabendera.

15 Kandi ubuhamya bw’abahamya batatu bw’ijambo ryanjye nzabwohereza.

16 Kandi dore, abemera bose amagambo yanjye, nzabagenderera n’ukwigaragaza kwa Roho wanjye; kandi bazabyarwa nanjye, ndetse n’amazi na Roho—

17 Kandi ugomba gutegereza akanya gatoya, kuko utarimikwa—

18 Kandi ubuhamya bwabo nabwo buzavamo uguhanwa kw’iki gisekuru ninangira imitima yabo kuri yo;

19 Kuko ikiza gisenya kizagenda mu batuye isi, kandi kizakomeza kubasukwaho rimwe na rimwe, nibatihana, kugeza isi isigayemo ubusa, maze abayituyeho bakongoke kandi barimburwe burundu n’ukubengerana kw’ukuza kwanjye.

20 Dore, ndakubwira ibi bintu, ndetse nk’uko na none nabwiye abantu iby’irimbuka rya Yerusalemu; kandi ijambo ryanjye rizemezwa iki gihe nk’uko kugeza ubu ryemejwe.

21 None ubu ngutegetse wowe, mugaragu wanjye Joseph, ko wihana kandi ugatambuka wemye kurushaho imbere yanjye, kandi ntutsindwe ukundi n’amoshya y’abantu;

22 Kandi uko ushikama mu kubahiriza amategeko nagutegetse; kandi nukora ibi, dore nzaguha ubugingo buhoraho, ndetse niyo wazicwa.

23 Kandi ubu, byongeye, ndakubwira, mugaragu wanjye Joseph, ibyerekeye umuntu wifuza ubuhamya—

24 Dore, ndamubwira, arikuza ubwe maze ntiyiyoroshye bihagije imbere yanjye; ariko nazaca bugufi imbere yanjye, kandi akiyoroshya mu isengesho ryivuye inyuma n’ukwizera, nta buryarya mu mutima we, icyo gihe nzamuha kubona ibintu yifuza kubona.

25 Kandi icyo gihe azabwira abantu bo muri iki gisekuru ati: Dore, nabonye ibintu Nyagasani yeretse Joseph Smith, Muto, kandi nzi mu by’ukuri ko ari iby’ukuri, kuko nabibonye, kuko nabyeretswe kubw’ububasha bw’Imana atari ubw’umuntu.

26 Kandi njyewe Nyagasani ntegetse, umugaragu wanjye Martin Harris, ko atazababwira ukundi ibyerekeye ibi bintu, uretse ko azavuga ati: narabibonye, kandi nabyeretswe kubw’ububasha bw’Imana, kandi aya niyo magambo azavuga.

27 Ariko nahakana ibi azatatira igihango yagiranye nanjye mbere, kandi dore, azahanwa.

28 None ubu, keretse niyiyoroshya kandi akanyemerera ibintu yakoze by’amafuti, kandi akangirira igihango ko azubahiriza amategeko yanjye, kandi akangirira ukwizera, dore, ndamubwira, ntazagira uko kubona, kuko sinzamuha kubona ibintu navuzeho.

29 Kandi ibi bibaye bityo, ngutegetse, mugaragu wanjye Joseph, ko uzamubwira, ko atazagira ukundi, cyangwa ngo ambuze amahwemo ukundi ku byerekeye iki kintu.

30 Kandi ibi bibaye bityo, dore, ndakubwira wowe Joseph, ubwo uzaba umaze gusemura izindi mpapuro nkeya uzahagarare mu gihe gitoya, hanyuma uzongera usemure.

31 Kandi nukora ibi, dore, ntuzagira impano ukundi, kandi nzakwambura ibintu nagushinze.

32 None ubu, kubera ko nteganya ko hari akagambane ko kukurimbura, koko, nteganya ko niba umugaragu wanjye Martin Harris natiyoroshya kandi akabona ikimenyetso kinturutseho, ko azagwa mu gicumuro;

33 Kandi hari benshi bagambanira kukurimbura ku isi; kandi kubera iyi mpamvu, kugira ngo iminsi ye yiyongere, naguhaye aya mategeko.

34 Koko, kubera iyi mpamvu narakubwiye: Rekera aho, kandi uhagarare gitwari ndabigutegetse, kandi nzakugenera uburyo ushobora gukora ikintu nagutegetse.

35 Kandi nugira ukwizera mu kubahiriza amategeko yanjye, uzashyirwa hejuru ku munsi wa nyuma. Amena.