Ibyanditswe bitagatifu
Inyigisho n’Ibihango 35


Igice cya 35

Ihishurirwa ryaherewe Umuhanuzi Joseph Smith na Sidney Rigdon, i Fayette cyangwa hafi y’aho, New York, kuwa 7 Ukuboza 1830. Muri iki gihe, Umuhanuzi yabaga hafi buri munsi akora ubusemuzi bwa Bibiliya. Ubusemuzi bwatangiye kare nko muri Kamena 1830, kandi bombi Oliver Cowdery na John Whitmer bari barakoze nk’abanditsi. Uhereye icyo gihe bari noneho barahamagariwe izindi nshingano, Sidney Rigdon yahamagawe kubw’ugutoranywa n’ijuru gukora nk’umwanditsi w’Umuhanuzi muri uyu murimo (reba umurongo wa 20). Nk’ijambo ry’ibanze ku nyandiko y’iri hishurirwa, amateka ya Joseph Smith aravuga ati: “Mu Ukuboza Sidney Rigdon yaje [avuye Ohio] kubaza Nyagasani, kandi yazanye na Edward Partridge. … Nyuma gato y’ukuhagera kw’aba bavandimwe babiri, niko Nyagasani avuga.”

1–2, Uko abantu bashobora guhinduka abana b’Imana; 3–7, Sidney Rigdon ahamagarirwa kubatiza no gutanga Roho Mutagatifu; 8–12, Ibimenyetso n’ibitangaza bikorwa kubw’ukwizera; 13–16, Abagaragu ba Nyagasani bazahondagura amahanga kubw’ububasha bwa Roho; 17–19, Joseph Smith abitse imfunguzo z’amayobera; 20–21, Intore zizihanganira umunsi w’ukuza kwa Nyagasani; 22–27, Isirayeli izakizwa.

1 Nimutege amatwi ijwi rya Nyagasani Imana yanyu, ndetse Alufa na Omega, intangiriro n’imperuka, inzira ye ni uruhererekane rumwe ruhoraho.

2 Ndi Yesu Kristo, Umwana w’Imana, wabambwe kubw’ibyaha by’isi, ndetse abazemera bose izina ryanjye, kugira ngo bahinduke abana b’Imana, ndetse babe umwe muri njye nk’uko ndi umwe na Data, nk’uko Data ari umwe nanjye, kugira ngo dushobore kuba umwe.

3 Dore ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira mugaragu wanjye Sidney, narakurebye n’imirimo yawe. Numvise amasengesho yawe, kandi naguteguriye umurimo ukomeye.

4 Urahirwa, kuko uzakora ibintu bikomeye. Dore watumwe, ndetse nka John, gutegura inzira mbere yanjye, na mbere ya Eliya ugomba kuza, kandi ntiwabimenye.

5 Wabatije n’amazi ngo bihane, ariko ntibakiriye Roho Mutagatifu;

6 Ariko ubu nguhaye itegeko, ko uzabatiza n’amazi, kandi bazakira Roho Mutagatifu kubw’ukurambikwaho ibiganza, ndetse nk’intumwa za kera.

7 Kandi hazabaho ko hazabaho umurimo ukomeye mu gihugu, ndetse mu Banyamahanga, kuko ubusazi bwabo n’amahano yabo bizagaragazwa mu maso y’abantu bose.

8 Kuko ndi Imana, kandi ukuboko kwanjye ntiguhinnye; kandi nzerekana ibitangaza, ibimenyetso, n’ibitaraboneka, abemera bose izina ryanjye.

9 Kandi abazasaba bose mu izina ryanjye bafite ukwizera, bazirukana amadayimoni; bazakiza abarwayi; bazatuma impumyi zibona, n’ibipfamatwi byumva, n’ibiragi bivuga, n’ibirema bigenda.

10 Kandi igihe kiraje bwangu ngo ibintu bikomeye byerekwe abana b’abantu;

11 Ariko nta kwizera nta kintu kizahishurwa uretse ukurimbuka kuri Babiloni, yateye amahanga yose kunywa kuri vino y’umujinya w’ubusambanyi bwayo.

12 Kandi nta n’umwe ukora ibyiza keretse abiteguriye kwakira ubwuzure bw’inkuru nziza, noherereje iki gisekuru.

13 Kubera iyo mpamvu, ndahamagarira ibintu byoroheje by’isi, abaswa kandi basuzugurwa, guhondagura amahanga n’ububasha bwa Roho wanjye;

14 Kandi ukuboko kwabo kuzaba ukuboko kwanjye, kandi nzababera ingabo nini n’ingabo ntoya, kandi nzabakenyeza, kandi bazarwana kigabo kubwanjye; kandi abanzi babo bazaba munsi y’ibirenge byabo, kandi nzatuma inkota igwa kubwabo, kandi n’umuriro w’uburakari bwanjye nzabarengere.

15 Kandi abakene n’abagiraneza bazigishwa inkuru nziza, kandi bazategereza igihe cy’ukuza kwanjye, kuko kuri hafi kuregereje—

16 Kandi bazamenya umugani w’igiti cy’umutini, kuko ndetse ubu impeshyi iri hafi.

17 Kandi nohereje ubwuzure bw’inkuru nziza yanjye n’ukuboko kw’umugaragu wanjye Joseph; kandi mu ntege nkeya namuhaye umugisha;

18 Kandi namuhaye imfunguzo z’iyobera z’ibyo bintu byafungishijwe ikimenyetso, ndetse ibintu byariho uhereye ku ntangiriro y’isi, n’ibintu bizaza uhereye iki gihe kugeza igihe cy’ukuza kwanjye, naguma muri njye, kandi nataguma muri njye, nzashyira undi mu kigwi cye.

19 Kubera iyo mpamvu, mumwiteho kugira ngo ukwizera kwe kudacogora, kandi gutangwa n’Umuhoza, Roho Mutagatifu, uzi ibintu byose.

20 Kandi itegeko nguhaye—ko uzamwandikira, kandi ibyanditse bizamenyeshwa, ndetse nk’uko biri mu gituza cyanjye bwite, kubw’agakiza k’intore yanjye bwite;

21 Kuko bazumva ijwi ryanjye, kandi bazambona, kandi ntibazasinzira, kandi bazaba maso ku munsi w’ukuza kwanjye; kuko bazezwa, ndetse nk’uko nera.

22 Kandi ubu ndakubwira, gumana na we, kandi azagendana nawe, ntuzamusige, kandi mu by’ukuri ibi bintu bizuzuzwa.

23 Kandi igihe utarimo kwandika, dore, azajya ahabwa guhanura; kandi uzabwiriza inkuru nziza yanjye kandi usubiremo iby’abahanuzi batagatifu kugira ngo wemeze amagambo ye, uko azajya ayahabwa.

24 Uzubahirize amategeko n’ibihango wiyemeje, kandi nzatuma amajuru ahindagana kubw’ineza yawe, kandi Satani azahinda umushyitsi naho Siyoni izanezererwe ku dusozi kandi ishishe.

25 Kandi Isirayeli izakizwa mu gihe cyanjye bwite gikwiriye, kandi bazayoborwa n’imfunguzo nabahaye, kandi ntabazakorwa n’isoni ukundi na rimwe.

26 Nimuzamure imitima yanyu kandi mwishime, ugucungurwa kwanyu kuri hafi.

27 Mwitinya, mukumbi mutoya mwe, ubwami ni ubwanyu kugeza nje. Dore, ndaje bwangu. Bigende bityo. Amena.

Capa