Ibyanditswe bitagatifu
Inyigisho n’Ibihango 10


Igice cya 10

Ihishurirwa ryahawe Umuhanuzi Joseph Smith, i Harmony, Pennsylvania, ahagana nko muri Mata 1829, nubwo uduce dushobora kuba twarakiriwe mbere y’impeshyi ya 1828. Hano Nyagasani amenyesha Joseph iby’amahindurwa yakozwe n’abantu b’abagome mu mpapuro 116 zandikishije intoki zavanywe mu busemuzi bw’igitabo cya Lehi, mu Gitabo cya Morumoni. Izi mpapuro zandikishije intoki zari zarabuze mu zari zifitwe na Martin Harris, wari warashinzwe by’agateganyo izo mpapuro. (Reba umutwe w’igice cya 3.) Umugambi wa sekibi wari ugutegereza ubusemuzi bwa kabiri bwari butegerejwe bw’ibintu byari bikubiye mu mpapuro zabuze maze noneho bagasenya umusemuzi bagaragaza ivuguruzanya ryatewe n’amahindagurwa. Ko iyi ngamba y’ubugome yari yaratekerejwe na sekibi kandi yari yaramenywe na Nyagasani ndetse mu gihe Morumoni, wa Munefi w’umunyamateka wa kera, yarimo gukora icyegeranyo cye cy’ibisate byari byarakusanyijwe, igaragazwa mu Gitabo cya Morumoni (reba Amagambo ya Morumoni 1:3–7.)

1–26, Satani yakanguriye abantu b’abagome gutambamira umurimo wa Nyagasani; 27–33, ashaka kurimbura roho z’abantu; 34–52, Inkuru nziza igomba kugera mu Balamani n’amahanga yose binyuze ku Gitabo cya Morumoni; 53–63, Nyagasani azatangiza Itorero Rye n’inkuru nziza Ye mu bantu; 64–70, Azakoranyiriza abihana mu Itorero Rye kandi azakiza abumvira.

1 Ubu, dore, ndakubwira, ko kubera ko watanze izo nyandiko wari warahawe ububasha bwo gusemura ukoresheje Urimu na Tumimu, mu biganza by’umuntu w’umugome, warazitakaje.

2 Kandi na none watakaje impano yawe muri icyo gihe kimwe, kandi ubwenge bwawe bwarijimye.

3 Icyakora, irongeye irakugaruriwe; kubera iyo mpamvu reba ko wizera kandi ukomeze kugeza ku irangizwa ry’umurimo usigaye w’ubusemuzi nk’uko watangiye.

4 Ntuzihute cyangwa ngo ukore kurusha uko imbaraga zawe zingana n’uburyo wahawe bwo kugushoboza gusemura; ahubwo uzagire umwete kugeza ubirangije.

5 Ujye uhora usenga, kugira ngo uzashobore gutahukana intsinzi; koko, kugira ngo uzashobore gutsinda Satani, no kugira ngo uzashobore gucika amaboko y’abagaragu ba Satani bashyigikiye umurimo we.

6 Dore, bashatse kugusenya, koko, ndetse umuntu wari ufitiye icyizere yashatse kugusenya.

7 Kandi kubera iyi mpamvu navuze ko ari umuntu w’umugome, kuko yashatse kugutwara ibintu washinzwe; kandi na none yashatse kwica impano yawe.

8 Kandi kubera ko washyize inyandiko mu biganza bye, dore, abantu b’abagome barazigutwaye.

9 Kubera iyo mpamvu, warekuriye izatagatifujwe, koko, umugome.

10 Kandi, dore Satani yabushyiriye mu mitima yabo guhindagura amagambo watumye yandikwa, cyangwa wasemuye, yavuye mu maboko yawe.

11 Kandi dore, ndakubwira, ko kubera ko wahindaguye amagambo, basomye ibitandukanye n’ibyo wasemuye kandi watumye byandikwa.

12 Kandi, muri ubu buryo, sekibi yashatse gutegura umugambi w’uburiganya, kugira ngo ashobore kwica uyu murimo.

13 Kuko yashyize mu mitima yabo gukora ibi, kugira ngo kubw’ikinyoma bashoboraekuvuga ko bagufatiye mu magambo wavuze ko wasemuye.

14 Ni ukuri, ndakubwira, ko ntazemera ko Satani azasohoza umugambi we mubisha muri iki kintu.

15 Kuko dore, yabishyize mu mitima yabo kugira ngo batume ugerageza Nyagasani Imana yawe, usaba na none kongera kubisemura.

16 Kandi noneho, dore baravuga kandi baratekereza mu mitima yabo bati—Tuzareba niba Imana yaramuhaye ububasha bwo gusemura; niba ari byo, na none izongera imuhe ububasha.

17 Kandi Imana niyongera kumuha ububasha, cyangwa niyongera gusemura, cyangwa, mu yandi magambo, nazana amagambo amwe, dore, natwe dufite amwe nayo, kandi twarayahindaguye.

18 Kubera iyo mpamvu ntibazayemera, kandi tuzavuga ko yabeshye mu magambo ye, kandi ko nta mpano afite, kandi ko nta bubasha afite.

19 Kubera iyo mpamvu, tuzamusenya, ndetse n’umurimo we, kandi tuzakora ibi kugira ngo amaherezo tutazamwara, no kugira ngo dushobore kubona ikuzo ry’isi.

20 Ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira, ko Satani yiyeguriye bikomeye imitima yabo; ayikongezamo ubukozi bw’ibibi mu kurwanya icyiza.

21 Kandi imitima yabo yarangiritse, kandi yuzuye ubugome n’amarorerwa; kandi bakunda umwijima aho gukunda urumuri, kubera ko ibikorwa byabo ari bibi; kubera iyo mpamvu ntibazanyiyambaza.

22 Satani arabakongeza, kugira ngo ashobore gushora roho zabo mu irimbukiro.

23 Kandi bityo yateguye umugambi w’uburiganya, atekereza gusenya umurimo w’Imana; ariko ibi nzabibaza intoki zabo, kandi bizabahindukira ikimwaro n’icirwaho iteka ku munsi w’urubanza.

24 Koko, akongeza mu mitima yabo uburakari bwo kurwanya uyu murimo.

25 Koko, arababwira ati: Muyobye kandi mubeshye mwubikire kugira ngo mufate, kugira ngo mushobore gusenya; dore, ibi nta kibi kirimo, Kandi bityo arashukashuka, maze akababwire ko kubeshya atari icyaha kugira ngo bashobore gufatira umuntu mu kinyoma, kugira ngo bamusenye.

26 Kandi bityo arabashukashuka, kandi akabaherekeza kugeza akururiye roho zabo hasi ikuzimu; kandi bityo abatera kwifatira ubwabo mu mutego wabo bwite.

27 Kandi bityo ajya hasi no hejuru, akajarajara mu isi, yifuza kurimbura roho z’abantu.

28 Ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira, aragowe ubeshya kugira ngo ayobye kubera ko atekereza ko undi abeshya ngo ayobye, kuko aba ntibazacika ubutabera bw’Imana.

29 Ubu, dore, bahindaguye aya magambo, kubera ko Satani ababwira ati: Yarabayobeje—nuko bityo akabashukashuka ngo bagire ubukozi bw’ibibi, kugira ngo ugerageze Nyagasani Imana yanyu.

30 Dore, ndakubwira, ko utazongera gusemura ayo magambo yavuye mu biganza byawe.

31 Kuko, dore ntibazagera ku migambi yabo mibi babeshya barwanya ayo magambo. Kuko, dore, nuzazana amagambo amwe bazavuga ko wabeshye kandi ko witwazaga gusemura, ariko wivuguruje ubwawe.

32 Kandi, dore, bazamamaza ibi, kandi Satani azanangira imitima y’abantu kugira ngo ayikongezemo uburakari bwo kukurwanya, kugira ngo batazemera amagambo yanjye.

33 Bityo Satani atekereza ko yarusha imbaraga ubuhamya bwawe muri iki gisekuru, kugira ngo umurimo udashobora kwaguka muri iki gisekuru.

34 Ariko dore, aha niho ubwenge buri, kandi kubera nkweretse ubwenge, kandi nkaguha amategeko yerekeranye n’ibi bintu, icyo uzakora, ntuzabwereke isi kugeza igihe uzaba urangije umurimo w’ubusemuzi.

35 Ntutangare ko nkubwiye nti: Hano niho hari ubwenge, ntuzabwereke isi—kuko ndavuga nti: ntuzabwereke isi, kugira ngo ushobore kuba urinzwe.

36 Dore, simvuga ko utazabwereka abakiranutsi;

37 Ariko uko utashobora buri gihe gusuzuma umukiranutsi, cyangwa uko utashobora buri gihe gutandukanya abagome n’abakiranutsi, niyo mpamvu nkubwira nti: icecekere, kugeza ubwo nzabona bikwiye kumenyesha ibi bintu byose isi byerekeranye n’iki kintu.

38 Kandi ubu, ni ukuri, ndakubwira, ko inkuru y’ibyo bintu wanditse, byakuvuye mu maboko, iharagase ku bisate bya Nefi.

39 Koko, kandi uribuka ko byavuzwe muri izo nyandiko ko inkuru yihariye kurushaho y’ibi bintu yari ku bisate bya Nefi.

40 Kandi ubu, kubera ko inkuru yaharagaswe ku bisate bya Nefi yihariye kurushaho ku byerekeye ibi bintu, mu bushishozi bwanjye, nifuza kumenyesha abantu bari muri iyi nkuru—

41 Kubera iyo mpamvu, uzasemura ibyaharagaswe biri ku bisate bya Nefi, umanuke kugeza ku ngoma y’umwami Benyamini, cyangwa kugeza ku byo wasemuye, wahamanye;

42 Kandi dore, uzabitangaza nk’inyandiko ya Nefi; maze bityo nzakoze isoni abahindaguye amagambo yanjye.

43 Sinzemera ko bazasenya umurimo wanjye, koko, nzabereka ko ubwenge bwanjye busumba uburiganya bwa sekibi.

44 Dore, babonye gusa agace, cyangwa inshamake y’inkuru ya Nefi.

45 Dore, hari ibintu byinshi byaharagaswe ku bisate bya Nefi bitanga ibisobanuro bikomeye kurushaho ku nkuru nziza yanjye; kubera iyo mpamvu, ni ubushishozi bundimo ko ugomba gusemura iki gice cya mbere cy’ibyaharagaswe bya Nefi, maze ukabishyira muri uyu murimo.

46 Kandi dore, ibisigaye byose kuri uyu murimo bikubiyemo ibyo bice byose by’inkuru nziza abahanuzi batagatifu banjye, koko, ndetse n’abigishwa banjye, bifuje mu masengesho yabo ko bigomba kugera kuri aba bantu.

47 Kandi nababwiye, ko bazabihabwa bijyanye n’ukwizera kwabo mu masengesho yabo.

48 Koko, kandi uku niko kwizera kwabo—ko inkuru nziza yanjye nabahaye kugira ngo bashobore kubwiriza mu minsi yabo, bashobore gusanga abavandimwe babo Abalamani, ndetse n’abari barahindutse bose Abalamani kubera amacakubiri yabo.

49 Ubu, si ibi gusa—ukwizera kwabo mu masengesho yabo kwari ko iyi nkuru nziza nayo igomba kumenyekana, biramutse bishobotse ko andi mahanga yakwigarurira iki gihugu.

50 Kandi bityo basize umugisha kuri iki gihugu mu masengesho, ko uwo ariwe wese uzemera inkuru nziza muri iki gihugu yashobora kugira ubugingo buhoraho;

51 Koko, kugira ngo gishobore kwigenga ku mahanga ayo ariyo yose, ubwoko, ururimi, cyangwa abantu bashobora kuba bo.

52 Kandi ubu, dore, bijyanye n’ukwizera kwabo mu masengesho yabo nzamenyesha iki gice cy’inkuru nziza abantu banjye. Dore, sinyizaniye gusenya ibyo bakiriye, ahubwo kubyubaka.

53 Kandi kubw’iyi mpamvu naravuze nti: Niba iki gisekuru kitinangiye imitima yabo, nzashinga itorero ryanjye muri bo.

54 Ubu simvugira ibi gusenya itorero ryanjye, ahubwo ndavugira ibi kubaka itorero ryanjye.

55 Kubera iyo mpamvu, uwo ariwe wese ubarirwa mu itorero ryanjye ntagomba kugira ubwoba, kuko uwo azaragwa ubwami bw’ijuru.

56 Ahubwo abatantinya, ntibanubahirize amategeko yanjye ahubwo bakiyubakira insengero ngo babone indonke, koko, n’abo bose bakoresha ubugome maze bakubaka ubwami bwa sekibi—koko, ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira, ko ari bo nzahungabanya, kandi mbateze gutitira no guhinda umushyitsi kugeza mu musokoro.

57 Dore, ndi Yesu Kristo, Umwana w’Imana. Naje mu banjye, ariko abanjye ntibanyakiriye.

58 Ndi umucyo uvira mu mwijima, ariko umwijima ntiwawumenya.

59 Ndi uwabwiye abigishwa banjye nti—Mfite izindi ntama zitari muri uyu mukumbi—kandi benshi nibo batansobanukiwe.

60 Kandi nzereka aba bantu banjye ko nari mfite izindi ntama; kandi zari ishami ry’inzu ya Yakobo;

61 Kandi nzashyira ku mugaragaro imirimo yabo itangaje, bakoze mu izina ryanjye;

62 Koko, kandi nzashyira ku mugaragaro inkuru nziza yabigishijwe, kandi, dore ntibazahakana icyo wakiriye, ahubwo bazagikomeza, kandi bazashyira ku mugaragaro ingingo eshatu z’inyigisho yanjye, koko, kandi inyigisho rukumbi iri muri njye.

63 Kandi ibi mbikora kugira ngo nshobore gutangiza inkuru nziza yanjye, kugira ngo hatazabaho amakimbirane kurushaho; koko, Satani akongereza imitima y’abantu amakimbirane yerekeranye n’ingingo z’inyigisho yanjye, kandi muri ibi bintu bakora amakosa, kuko bakirana n’ibyanditswe kandi ntibabisobanukirwa.

64 Kubera iyo mpamvu, nzabahishurira iri yobera rikomeye;

65 Kuko, dore, nzababundikira nk’uko inkoko ibundikirira imishwi yayo munsi y’amababa yayo, nibatanangira imitima yabo;

66 Koko, nibaza, bazaze, kandi bazasangira ku mazi y’ubugingo nta nkomyi.

67 Dore, iyi ni inyigisho yanjye—uwo ariwe wese wihana kandi akansanga, uwo niwe torero ryanjye.

68 Uwo ariwe wese utangaza byinshi cyangwa bikeya kuri ibi, uwo si uwanjye, ahubwo arandwanya, kubera iyo mpamvu uwo si uwo mu itorero ryanjye.

69 None ubu, dore, uwo ariwe wese wo mu itorero ryanjye kandi wihanganira mu itorero ryanjye kugeza ku ndunduro, uwo nzamwubakira ku rutare rwanjye, kandi amarembo y’ikuzimu ntazamuherana.

70 Kandi ubu, ibuka amagambo y’uri umucyo n’ubuzima bw’isi; Umucunguzi wawe, Nyagasani wawe n’Imana yawe. Amena.

Capa