Igice cya 76
Ihishurirwa ryahawe Umuhanuzi Joseph Smith na Sidney Rigdon, i Hiram, muri Ohio, ku itariki ya 16 Gashyantare 1832. Nk’ijambo ry’ibanze ku nyandiko y’iri hishurirwa, amateka ya Joseph Smith aravuga ati: “Ubwo nari ngarutse mvuye mu giterane cy’i Amherst, nasubukuye ubusemuzi bw’Ibyanditswe. Uhereye ku mahishurirwa menshi yari yarakiriwe, byabonekaga ko ingingo z’ingenzi nyinshi zirebana n’agakiza ka muntu zari zaravanywe muri Bibiliya cyangwa zarabuze mbere y’uko ikusanywa. Birigaragaza uhereye ku kuri kwasigaye, ko niba Imana yaragororeye buri wese bijyanye n’ibikorwa byakorewe mu mubiri, ijambo “Ijuru”, nk’uko ryitwa iwabo hahoraho h’Abera, rigomba kugira ubwami buruta bumwe. Muri urwo rwego, … mu gihe twasemuraga. Inkuru nziza ya Mt. Yohana, ubwanjye n’Umukuru Rigdon twabonye ihishurirwa rikurikura.” Mu gihe iri hishurirwa ryatangwaga, Umuhanuzi yarimo gusemura Yohana 5:29.
1–4, Nyagasani ni Imana; 5–10, Amayobera y’ubwami azahishurirwa indahemuka; 11–17, Bose bazasohoka mu muzuko w’abakiranutsi cyangwa abakiranirwa; 18–24, Abatuye amasi menshi ni abahungu n’abakobwa babyawe n’Imana binyuze mu Mpongano ya Yesu Kristo; 25–29, Umumarayika w’Imana yaraguye maze ahinduka sekibi; 30–49, Abana bo kurimbuka bababazwa n’ugucirwaho iteka guhoraho; 50–70, Ikuzo n’ingororano y’ibiremwa byashyizwe hejuru mu bwami selesitiyeli bisobanurwa; 71–80, Abazaragwa ubwami terestiriyeli basobanurwa; 81–113, Imiterere y’abo mu makuzo ya telestiyeli, terestiriyeli na selestiyeli isobanurwa; 114–119, Abizera bashobora kubona no gusobanukirwa amayobera y’ubwami bw’Imana kubw’ububasha bwa Roho Mutagatifu.
1 Nimwumve, O mwa majuru mwe, kandi utege ugutwi O wa si we, kandi munezerwe mwebwe abayituyeho, kuko Nyagasani ni Imana, kandi iruhande rwe nta Mukiza uhari.
2 Ubushishozi bwe burahambaye, inzira ze ziratangaje, kandi urugero rw’imirimo ye ntawarumenya.
3 Ingamba ze ntizinanirana, nta n’uwahagarika ukuboko kwe.
4 Uhereye mu buziraherezo kugeza mu buziraherezo ni umwe, kandi imyaka ye ntizagira iherezo.
5 Kuko ni uko Nyagasani avuga—njyewe, Nyagasani, ndi umunyampuhwe n’umugiraneza ku bantinya, kandi nshimishwa no guhesha icyubahiro abankorera mu bukiranutsi no mu kuri kugeza ku ndunduro.
6 Ingororano zabo zizaba nyinshi kandi ikuzo ryabo rizahoraho.
7 Kandi nzabahishurira amayobera yanjye yose, koko, amayobera yose ahishwe y’ubwami bwanjye uhereye mu minsi ya kera, no mu bihe bizaza, nzabamenyesha ibishimishije by’ugushaka kwanjye ku bintu byose birebana n’ubwami bwanjye.
8 Koko, ndetse ibitangaje by’ubuziraherezo bazabimenya, kandi ibintu bizaza nzabibereka, ndetse ibintu by’ibisekuruza byinshi.
9 Kandi ubushishozi bwabo buzaba buhambaye, n’ubuhanga bwabo bugere ku ijuru; kandi imbere yabo ububushishozi bw’umunyabwenge buzatikira, n’ubuhanga bw’umunyamakenga buzahinduka ubusa.
10 Kuko kubwa Roho yanjye nzabamurikira, kandi kubw’ububasha bwanjye nzabamenyesha amabanga y’ugushaka kwanjye—koko, ndetse ibintu amaso atabonye, amatwi atumvise, atarigeze yinjira mu mutina w’umuntu.
11 Twebwe, Joseph Smith Mutoya na Sidney Rigdon, mu gihe twari muri Roho ku munsi wa cumi na gatandatu wa Gashyantare, mu mwaka wa Nyagasani wacu igihumbi magana inani na mirongo itatu na kabiri—
12 Kubw’ububasha bwa Roho amaso yacu yarafungutse n’ubuhanga bwacu buramurikirwa, kugira ngo tubone kandi dusobanukirwe ibintu by’Imana—
13 Ndetse ibyo bintu byariho mbere y’uko isi ibaho, byashyizweho na Data, binyuze mu Mwana we w’Ikinege, wari mu gituza cya Se, ndetse uhereye mu ntangiriro;
14 Turabihamya; kandi inyandiko duhamya ni ubwuzure bw’inkuru nziza ya Yesu Kristo, ariwe Mwana, twabonye kandi twaganiriye mu ihishurirwa ry’ijuru.
15 Kuko mu gihe twarimo gukora umurimo w’ubusemuzi, Nyagasani yari yaradutoreye, twageze ku murongo wa makumyabiri n’icyenda w’igice cya gatanu cya Yohana, waduhawe mu buryo bukurikira—
16 Uvuga iby’umuzuko w’abapfuye, byerekeranye n’abazumva ijwi ry’Umwana w’Imana;
17 Kandi bazasohoka, abakoze ibyiza, mu muzuko w’abakiranutsi; n’abakoze ibibi, mu muzuko w’abakiranirwa.
18 Ubwo ibi byatumye dutangara, kuko twabihawe na Roho.
19 Kandi ubwo twatekerezaga byimbitse kuri ibi bintu, Nyagasani yakoze ku maso y’ubuhanga bwacu nuko arafunguka, maze dukikizwa n’ikuzo rya Nyagasani rishashagirana.
20 Kandi twabonye ikuzo ryaMwana, iburyo bwa Data, kandi twakiriye ubwuzure bwaryo.
21 Kandi twabonye abamarayika batagatifu, n’abejerejwe imbere y’intebe ye, baramya Imana na Ntama, bamuhimbaza ubuziraherezo n’iteka ryose.
22 Kandi ubu, nyuma y’ubuhamya bwinshi bwatanzwe na we, ubu ni ubuhamya, bwa nyuma, tumutangira: Ko ariho!
23 Kuko twaramubonye, ndetse iburyo bw’Imana; kandi twumvise ijwi ritanga ubuhamya ko ari Ikinege cya Se—
24 Ko kubwe, kandi binyuze muri we, no kuri we, amasi ariho kandi yararemwe, kandi abayatuyeho ni abahungu n’abakobwa b’Imana.
25 Kandi ibi nabyo twarabibonye, kandi turahamya, ko umumarayika w’Imana wari ufite ubushobozi mu maso y’Imana, yigometse ku Mwana w’Ikinege Data akunda kandi wari mu gituza cya Se, yajugunywe munsi ava mu maso y’Imana na Mwana,
26 Kandi yiswe uwo gucibwa, kuko amajuru yaramuririye—yari Lusiferi, umwana w’umuseke.
27 Kandi twaramubonye, kandi dore, yaraguye! yaraguye, ndetse umwana w’umuseke!
28 Kandi mu gihe twari tukiri muri Roho, Nyagasani yadutegetse ko tugomba kwandika iri hishurirwa kuko twabonye Satani, ya nzoka ya kera, ndetse sekibi, wigometse ku Mana, kandi wasabye gufata ubwami bw’Imana yacu na Kristo wayo—
29 Kubera iyo mpamvu, arwana n’abera b’Imana; kandi akabagota.
30 Kandi twabonye ihishurirwa ry’imibabaro y’abo yarwanyije kandi yatsinze, kuko ni uko ijwi rya Nyagasani ryatugezeho riti:
31 Ni uko Nyagasani avuga ku byerekeye abanzi bose ububasha bwanjye, kandi bagizwe abasangira babwo, kandi biyemeje binyuze mu bubasha bwa sekibi gutsindwa; no guhakana ukuri maze bagasuzugura ububasha bwanjye—
32 Nibo bana bo gucibwa, navuze ko byari kuba byarababereye byiza kuba bataravutse;
33 Kuko ni ibikoresho by’umujinya, baciriwe kubabazwa n’umujinya w’imana, hamwe na sekibi n’abamarayika be mu buziraherezo.
34 Ku byerekeranye n’abo navuze ko nta mbabazi bazabona haba muri iyi si cyangwa no mu isi izaza.
35 Kubera ko bahakanye Roho Mutagatifu nyuma y’uko bari baramuhawe, kandi kubera ko bahakanye Umwana w’Ikinege wa Data, kubera ko bamubambye ku bwabo kandi bakamumwaza mu ruhame.
36 Aba nibo bazajugunywa mu nyanja y’umuriro n’amazuku, hamwe na sekibi n’abamarayika be.
37 Kandi abo nibo bonyine urupfu rwa kabiri ruzagiraho ububasha ubwo aribwo bwose;
38 Koko, ni ukuri, abo nibo bonyine batazacungurwa mu gihe gikwiye cya Nyagasani, nyuma y’imibabaro y’umujinya we.
39 Kuko abasigaye bose bazazuka kubw’umuzuko w’abapfuye, binyuze mu ntsinzi n’ikuzo rya Ntama, wishwe, akaba yari ari mu gituza cya Se mbere y’uko amasi aremwa.
40 Kandi iyi ni inkuru nziza, ubutumwa bwiza, ijwi riturutse mu majuru ryaduhereye ubuhamya—
41 Ko yaje mu isi, ndetse Yesu, kugira ngo abambwe kubw’isi, kandi yikorere ibyaha by’isi, nuko yeze isi, kandi ayisukure ugukiranirwa kose;
42 Kugira ngo binyuze muri we bose abo Data yari yarashyize mu bubasha bwe kandi yaremye bakizwe;
43 We uha icyubahiro Se, kandi agakiza imirimo yose y’amaboko ye, uretse abo bana bo gucibwa bahakana Umwana nyumwa y’uko Se yamuhishuye.
44 Kubera iyo mpamvu, akiza bose uretse abo—bazajya mu gihano kidashira, aricyo gihano kitagira iherezo, aricyo gihano gihoraho, kugira ngo bahabwe intebe hamwe na sekibi n’abamarayika be mu buziraherezo, aho urunyo rwaba rudapfa kandi umuriro ntuzime, rukaba urugaraguro rwabo—
45 Kandi iherezo ryabo, haba umwanya wabo, cyangwa urugaraguro rwabo, nta muntu ubizi.
46 Ntirwigeze ruhishurwa, ntiruhishurwa, ntiruzahishurirwa umuntu, keretse abagizwe abasangizwa barwo;
47 Nyamara, njyewe, Nyagasani, ndugaragariza benshi kubw’iyerekwa, ariko ako kanya nkongera nkarihagarika.
48 Kubera iyo mpamvu, iherezo, ubugari, uburebure, ubwimbike, n’agahinda gakabije karwo, ntibabisobanukirwa, nta nubwo umuntu uwo ariwe wese uretse abatoranyirijwe iki gihano.
49 Kandi twumvise ijwi, rivuga riti: Andika iyerekwa, kuko dore, iri ni iherezo ry’iyerekwa ry’imibabaro y’abanyabyaha.
50 Kandi byongeye turabihamya—kuko twabonye kandi twumvise, kandi ubu ni ubuhamya bw’inkuru nziza ya Kristo yerekeye abazazuka mu muzuko w’abakiranutsi.
51 Nibo bahawe ubuhamya bwa Yesu, nuko bemera izina rye kandi babatijwe mu buryo bumwe n’ihambwa rye, kubera ko bahambwe mu mazi mu izina rye, kandi ibi bijyanye n’itegeko yahawe—
52 Kugira ngo kubw’ukubahiriza amategeko bashobore kozwa no gusukurwa ibyaha byaho byose, maze bahabwe Roho Mutagatifu kubw’ukurambikwaho ibiganza by’uwimitswe kandi bashyirweho ikimenyetso cy’ubu bubasha;
53 Kandi batsinda kubw’ukwizera, maze bagashyirwaho ikimenyetso kubwa Roho Mutagatifu w’isezerano, Data asuka ku bakiranutsi n’abanyakuri.
54 Nibo bari mu itorero ry’Imfura.
55 Nibo Data yashyize ibintu byose mu biganza byabo—
56 Nibo batambyi n’abami, bahawe iby’ubwuzure bwe, n’ubw’ikuzo rye;
57 Kandi ni abatambyi b’Usumba Byose, mu buryo bwa Melikisedeki, bwari mu buryo bwa Enoki, bwari mu buryo bw’Umwana w’Ikinege.
58 Kubera iyo mpamvu, nk’uko byanditswe, ni imana, ndetse abana b’Imana—
59 Kubera iyo mpamvu, ibintu byose ni ibyabo, byaba ubugingo cyangwa urupfu, cyangwa ibintu biriho, cyangwa ibintu bizaza, byose ni ibyabo kandi ni ibya Kristo, kandi Kristo ni uw’Imana.
60 Kandi bazatsinda ibintu byose.
61 Kubera iyo mpamvu, umuntu ntahe icyubahiro umuntu, ariko ahubwo nahe icyubahiro Imana, izatsindira abanzi bose munsi y’ibirenge byayo.
62 Aba bazabana n’Imana na Kristo we ubuziraherezo n’iteka ryose.
63 Aba nibo azazana nabo, ubwo azaza ku bicu by’ijuru kuba ku ngoma ku isi ayoboye abantu be.
64 Aba nibo bazagira uruhare mu muzuko wa mbere.
65 Aba nibo bazazuka mu muzuko w’abakiranutsi.
66 Aba nibo baje ku Musozi wa Siyoni, no mu murwa w’Imana iriho, ahantu h’ijuru, ahera cyane.
67 Aba nibo bazaza m u iteraniro ry’abamarayika batabarika, ku ikoraniro rusange n’itorero rya Enoki, n’iry’Imfura.
68 Aba nibo bafite amazina yanditswe mu ijuru, aho Imana na Kristo aribo mucamanza wa bose.
69 Aba nibo bantu b’abakiranutsi kandi batunganye binyuze muri Yesu umuhuza w’igihango gishya, wasohoje iyi mpongano binyuze mu imenwa ry’amaraso ye bwite.
70 Aba nibo imibiri yabo ari selestiyeli, bafite ikuzo risa n’izuba, ndetse ikuzo ry’Imana, risumba byose, ifite ikuzo risa n’izuba ry’isanzure ryanditswe ko ariko risa.
71 Kandi byongeye, twabonye isi terestiyeli, kandi reba kandi dore, aba nibo ba terestiyeli, bafite ikuzo ritandukanye n’iry’itorero ry’Imfura bahawe ubwuzure bwa Data, ndetse nk’uko iry’ukwezi ritandukanye n’izuba ryo mu isanzure.
72 Dore, aba nibo bapfuye nta tegeko;
73 Ndetse ababaye roho z’abantu bahamye mu nzu y’imbohe, Mwana yasuye, kandi yababwirije inkuru nziza, kugira ngo bacirwe urubanza bijyanye n’abantu mu mubiri;
74 Batakiriye ubuhamya bwa Yesu mu mubiri, ariko nyuma y’aho barabwakiriye.
75 Aba nibo bantu b’abanyacyubahiro by’isi, bahumishijwe n’ubucakura bw’abantu.
76 Aba nibo bahabwa ikuzo rye, ariko atari ubwuzure bwaryo.
77 Aba nibo bahabwa kuba imbere ya Mwana, ariko atari ubwuzure bwa Data.
78 Kubera iyo mpamvu, ni imibiri terestiyeli, ariko atari imibiri selestiyeli, kandi itandukanye mu ikuzo nk’uko ukwezi gutandukanye n’izuba.
79 Aba nibo batari intwari mu buhamya bwa Yesu; kubera iyo mpamvu, ntibahabwa ikamba mu bwami bw’Imana yacu.
80 Kandi ubu iri niryo herezo ry’iyerekwa twabonye ry’isi terestiriyeli, Imana yadutegetse kwandika ubwo twari tukiri muri Roho.
81 Kandi byongeye, twabonye ikuzo ry’isi telestiyeli, ariryo kuzo ritoya ku yandi, ndetse nk’uko ubwiza bw’inyenyeri butandukanye n’ubwiza bw’ukwezi mu isanzure.
82 Aba nibo batakiriye inkuru nziza ya Kristo, nta n’ubuhamya bwa Yesu.
83 Aba nibo badahakana Roho Mutagatifu.
84 Aba nibo bajugunywa hasi ikuzimu.
85 Aba nibo batazacungurwa kuri sekibi kugeza ku muzuko wa nyuma, kugeza ubwo Nyagasani, ndetse Kristo Ntama, azaba arangije umurimo we.
86 Aba nibo batakira iby’ubusendere bwe mu isi ihoraho, ahubwo bakira ibya Roho Mutagatifu binyuze mu mikorere y’isi terestiriyeli.
87 N’isi terestiriyeli binyuze mu mikorere y’isi selestiliyeli.
88 Ndetse isi telestiyeli iyihabwa n’umurimo w’abamarayika bashyiriweho kubafasha, cyangwa bashyiriweho kuba bafasha roho kubwabo; kuko bazaba abazungura b’agakiza.
89 Kandi uko niko twabibonye, mu iyerekwa ry’ijuru, ikuzo rya telestiyeli, rirenze imyumvire yose;
90 Kandi nta muntu ubizi uretse uwo Imana yabihishuriye.
91 Kandi uko niko twabonye ikuzo ry’isi terestiriyeli ihebuza mu bintu byose ikuzo ry’isi telestiyeli, ndetse mu ikuzo, no mu bubasha, no mu bushobozi, no mu butware.
92 Kandi uko niko twabonye ikuzo ry’isi selestiyeli, rihebuza mu bintu byose—aho Imana, ndetse Data, yicaye ku ntebe ye ubuziraherezo n’iteka ryose;
93 Imbere y’intebe ye ibintu byose bipfukama byiyoroheje mu cyubahiro, kandi bikamuha ikuzo ubuziraherezo n’iteka ryose.
94 Abahora imbere ye ni itorero ry’Imfura; kandi bareba nk’uko barebwa, kandi bamenya nk’uko bamenywa, kubera ko bakiriye iby’ubusendere bwe n’iby’inema ye;
95 Kandi arabaringaniza mu bubasha, mu bushobozi, no mu butware.
96 Kandi ubwiza bw’isi selestiyeli buri ukwabwo, ndetse nk’uko ubwiza bw’izuba buri ukwabwo.
97 Kandi ubwiza bw’isi terestiriyeli buri ukwabwo, ndetse nk’uko ubwiza bw’ukwezi buri ukwabwo.
98 Kandi ubwiza bw’isi telestiyeli buri ukwabwo, ndetse nk’uko ubwiza bw’inyenyeri buri ukwabwo, kuko nk’uko inyenyeri imwe itandukana n’indi nyenyeri mu bwiza, ni uko umwe atandukana n’undi mu bwiza mu isi telestiyeli;
99 Kuko aba ni aba Pawulo, n’aba Appollos, n’aba Cephas.
100 Aba nibo bavuga ko ari bamwe b’umwe na bamwe b’undi—bamwe ba Kristo na bamwe ba Yohana, na bamwe ba Mose, na bamwe ba Eliyasi, na bamwe ba Izayasi, na bamwe ba Yesaya, na bamwe ba Enoki;
101 Ariko ntibakiriye haba inkuru nziza, cyangwa ubuhamya bwa Yesu, cyangwa abahanuzi, cyangwa igihango kidashira.
102 Nyuma y’ibi byose, aba bose nibo batazakoranyirizwa hamwe n’abera, kugira ngo bajyanwe mu itorero ry’Imfura, kandi bakirwe mu gicu.
103 Aba nibo banyabinyoma, n’abapfumu, n’abasambanyi, n’amahabara, n’uwo ariwe wese ukunda kandi ugira ikinyoma.
104 Aba nibo bababazwa n’umujinya w’Imana ku isi.
105 Aba nibo bababazwa n’inzigo y’umuriro uhoraho.
106 Aba nibo bajugunywa hasi ikuzimu kandi bakababazwa n’umujinya w’Imana Ishoborabyose, kugeza ku busendere bw’ibihe, ubwo Kristo azaba yatsindiye abanzi bose munsi y’ibirenge bye, kandi azaba yaratunganyije umurimo we;
107 Ubwo azashyikiriza ubwami, kandi akabwereka Data, nta kizinga, avuga ati: Naratsinze kandi nengesheje ibirenge umuvure njyenyine, ndetse umuvure w’inkazi y’umujinya w’Imana Ishoborabyose.
108 Noneho azambikwe ikamba ry’ikuzo rye, kugira ngo yicare mu ntebe y’ububasha bwe kugira ngo abe ku ngoma ubuziraherezo n’iteka ryose.
109 Ariko nimurebe, kandi dore, twabonye ikuzo n’abatuye isi telestiyeli, ko batabarika nk’inyenyeri mu isanzure ry’ijuru, cyangwa nk’umusenyi ku nkombe;
110 Kandi twumvise ijwi rya Nyagasani rivuga riti: Aba bose bazapfukamisha ivi, kandi buri rurimi ruzatura imbere y’uwicaye ku ntebe ubuziraherezo n’iteka ryose;
111 Kuko bazacirwa urubanza bijyanye n’imirimo yabo, kandi buri muntu azakira ibijyanye n’imirimo ye bwite, ubutware bwe bwite, mu mazu yateguwe.
112 Kandi bazaba abagaragu b’Usumba Byose; ariko ntibashobora kugera aho Imana na Kristo batuye, amasi atagira iherezo.
113 Iyi niyo mpera y’iyerekwa twabonye, twategetswe kwandika ubwo twari tukiri muri Roho.
114 Ariko imirimo ya Nyagasani irakomeye kandi iratangaje, kandi amayobera y’ubwami bwe yatweretse, ahebuje imyumvire mu ikuzo, no mu bushobozi, no mu butware;
115 Ibyo yadutegetse ko tutazabyandika ubwo twari tukiri muri Roho, kandi nta muntu wemerewe kubivuga.
116 Nta n’umuntu ushobora kubihishura, kuko bigomba gusa kubonwa no kumvikana kubw’ububasha bwa Roho Mutagatifu, ariwe Imana iha abamukunda, kandi biyeza imbere ye;
117 Akabaha ubutoni bwo kubona no kumenya kubwabo;
118 Kugira ngo binyuze mu bubasha n’ukwigaragaza kwa Roho, mu gihe bari mu mubiri, bashobore kugira ubushobozi bwo kwihanganira kuba mu isi y’ikuzo.
119 Kandi ikuzo n’icyubahiro, n’ubutware bibe iby’Imana na Ntama, ubuziraherezo n’iteka ryose. Amena.