Igice cya 61
Ihishurwa ryanyujijwe ku Muhanuzi Joseph Smith, ku nkombe y’Umugezi Missouri, Mcllwaine’s bend, muri Ohio, ku itariki ya 12 Kanama 1831. Mu rugendo rwabo bagaruka i Kirtland, Umuhanuzi n’abakuru icumi bari baramanutse mu bwato mu Mugezi wa Missouri. Ku munsi wa gatatu w’urugendo, akaga kenshi kabayeho. Umukuru William W. Phelps, mu ibonekerwa rya ku manywa, yabonye umurimbuzi agenda n’imbaraga hejuru y’amazi.
1–12, Nyagasani yatanze itegeko ry’ukurimbukira kwinshi hejuru y’amazi; 13–22, Amazi yavumwe na John, kandi umurimbuzi agendera hejuru yayo; 23–29, Bamwe bafite ububasha bwo gutegeka amazi; 30–35, Abakuru bagomba kugenda babiri babiri maze bakigisha inkuru nziza; 36–39, Bagomba kwitegura kubw’ukuza kw’Umwana w’Umuntu.
1 Dore, kandi nimwumve ijwi ry’ufite ububasha bwose, uriho uhereye iteka ryose kugeza iteka ryose, ndetse Alufa na Omega, intangiriro n’iherezo.
2 Dore, ni ukuri niko Nyagasani ababwira, O mwebwe bakuru b’itorero ryanjye, muteraniye aha hantu, mukaba mwarababariwe ibyaha, kuko njyewe, Nyagasani, mbabarira ibyaha, kandi ndi umunyempuhwe ku batura ibyaha byabo n’imitima yiyoroheje;
3 Ariko ni ukuri ndababwira, ko ntibikenewe kuri iri tsinda ry’abakuru banjye kugenda bihuta hejuru y’amazi, mu gihe abatuye kuri buri ruhande barimo gutikirira mu kutemera.
4 Nyamara, nabyemeye kugira ngo mushobore gutanga ubuhamya; dore, hari akaga kenshi ku mazi, kandi bidasanzwe kurushaho nyuma y’aha;
5 Kuko njyewe, Nyagasani, nategetse mu burakari bwanjye ukurimbuka kwinshi hejuru y’amazi; koko, kandi bidasanzwe hejuru y’amazi.
6 Nyamara, abantu bose bari mu maboko yanjye, kandi umukiranutsi muri mwe ntazatikizwa namazi.
7 Kubera iyo mpamvu, ni ngombwa ko umugaragu wanjye Sidney Gilbert n’umugaragu wanjye William W. Phelps bihuta mu nshingano n’ubutumwa byabo.
8 Icyakora, sinzemera ko muzatandukana kugeza ubwo muzacyahwa kubw’ibyaha byanyu, kugira ngo mushobore kuba umwe, kugira ngo mudatikirira mu bugome;
9 Ariko ubu, ni ukuri ndavuze, ni ngombwa kuri njye ko muzatandukana. Kubera iyo mpamvu abagaragu banjye Sidney Gilbert na William W. Phelps nibafate itsinda ryabo rya kera, maze bafate urugendo rwabo bihuta kugira ngo bashobore kuzuza ubutumwa bwabo, kandi binyuze mu kwizera bazatsinda;
10 Kandi igihe cyose ari abakiranutsi bazarindwa, kandi njyewe, Nyagasani, nzabana nabo.
11 Kandi abasigaye nibafate ibikenewe by’imyambaro.
12 Umugaragu wanjye Sidney Gilbert atware ibikenewe, uko mubyemeranywaho.
13 Kandi ubu, dore, kubw’ineza yanyu mbahaye itegeko ryerekeranye n’ibi bintu; kandi njyewe, Nyagasani, nzaganira namwe nk’abantu bo mu minsi ya kera.
14 Dore, njyewe, Nyagasani, mu ntangiriro nahaye umugisha amazi; ariko mu minsi ya nyuma, kubw’akanwa k’umugaragu wanjye John, navumye amazi.
15 Kubera iyo mpamvu, iminsi izabaho ubwo nta muntu uzagirira umutekano hejuru y’amazi.
16 Kandi bizavugwa mu minsi izaza ko ntawe ushobora kuzamukira ku mazi ajya mu gihugu cya Siyoni, keretse ukiranutse mu mutima.
17 Kandi, nk’uko, njyewe, Nyagasani, mu ntangiriro navumye igihugu, ndetse bityo mu minsi ya nyuma nagihaye umugisha, kugira ngo abera banjye bagikoreshe, kugira ngo bashobore kugabana uburumbuke bwacyo.
18 Kandi ubu mbahaye itegeko kugira ngo ibyo mbwiye umwe mbibwire bose, kugira ngo muzaburire mbere abavandimwe banyu ku birebana n’aya mazi, kugira ngo bataza kuyagendaho, ngo hato ukwizera kwabo kudatsindwa maze bagafatwa n’imitego;
19 Njyewe, Nyagasani, nategetse, kandi umurimbuzi agendera hejuru yayo, kandi simvanyeho itegeko.
20 Njyewe, Nyagasani, nari mbarakariye ejo, ariko uyu munsi uburakari bwanjye bwayoyotse.
21 Kubera iyo mpamvu, ibyerekeye abo navuzeho, bazafata urugendo rwabo bihuse—byongeye ndababwira, nibafate urugendo rwabo bihuse.
22 Kandi ntacyo bintwaye, nyuma y’igihe gitoya, nibibaho ko buzuza ubutumwa bwabo, nibagenda ku mazi cyangwa ubutaka, nibibeho nk’uko babimenyeshejwe bijyanye n’imanza zabo nyuma y’aha.
23 Kandi ubu, ibyerekeye abagaragu banjye, Sidney Rigdon, Joseph Smith Mutoya na Oliver Cowdery, ntibongere kuza hejuru y’amazi, keretse ku muyoboro, mu gihe bajya mu ngo zabo, cyangwa mu yandi magambo ntibazaze hejuru y’amazi mu rugendo, keretse ku muyoboro.
24 Dore, njyewe, Nyagasani, nashyizeho uburyo by’urugendo rw’abera banjye; kandi dore, iyi niyo nzira—ko nyuma y’uko bavuye ku muyoboro bazafata urugendo ku butaka, uko bazaba bategetswe kugenda no kuzamukira mu gihugu cya Siyoni.
25 Kandi bazakora nk’abana ba Isirayeli, bashinga amahema yabo mu nzira.
26 Kandi, dore, iri tegeko muzarihe abavandimwe banyu.
27 Icyakora, uwahawe ububasha bwo gutegeka amazi, niwe wahawe na Roho kumeya inzira zayo zose.
28 Kubera iyo mpamvu, akore nk’uko Roho w’Imana nzima amutegetse, haba ku butaka cyangwa hejuru y’amazi, nk’uko nzagumya kubikora nyuma y’aha.
29 Kandi muhawe icyerekezo kubw’abera, cyangwa inzira kubw’abera bo mu nkambi ya Nyagasani, yo kunyuramo.
30 Kandi byongeye, ni ukuri ndababwira, bagaragu banjye Sidney Rigdon, Joseph Smith Mutoya, na Oliver Cowdery, ntibazafungure iminwa yabo mu makoraniro y’abagome kugeza ubwo bazagera i Cincinnati;
31 Kandi aho hantu bazazamurira amajwi yabo Imana bashinja abo bantu, koko, abafite uburakari bwakongejwe ku bugome bwabo, abantu bari hafi yo gushya bashyira ukurimbuka.
32 Kandi kuva aho bazagende kubw’amakoraniro y’abavandimwe babo, kubw’imirimo yabo ndetse ubu ishakishwa cyane muri bo kurusha mu makoraniro y’abagome.
33 Kandi ubu, ku bireba abasigaye, bazagende maze batangaze ijambo mu makoraniro y’abagome, uko ryahishuwe;
34 Kandi ubwo bazakora ibi baziyambura imyambaro yabo, maze bazabe abaziranenge imbere yanjye.
35 Kandi bazagendere hamwe, cyangwa babiri babiri, uko bizababera byiza, gusa umugaragu wanjye Reynolds Cahoon, n’umugaragu wanjye Samuel H. Smith, nishimira cyane, ntibazatandukane kugeza ubwo bazagaruka mu ngo zabo, kandi ibi kubw’umugambi uri muri njye.
36 Kandi ubu, ni ukuri ndababwira, kandi ibyo mbwira umwe mbibwira bose, nimuhumure bana batoya; kuko ndi hagati yanyu, kandi ntabwo nabaretse.
37 Kandi uko mwiyoroshya imbere yanjye, imigisha y’ubwami ni iyanyu.
38 Nimukenyere kandi mube maso kandi mushire amanga; mutegereje ukuza kw’Umwana w’Umuntu, kuko aje mu gihe mudatekereza.
39 Nimuhore musenga kugira ngo mutagwa mu gishuko, kugira ngo mushobore guhangana n’umunsi w’ukuza kwe, haba mu buzima cyangwa mu rupfu. Bigende bityo. Amena.