Ibyanditswe bitagatifu
Inyigisho n’Ibihango 78


Igice cya 78

Ihishurirwa ryanyujijwe ku Muhanuzi Joseph Smith, i Kirtland, muri Ohio, ku itariki ya 1 Werurwe 1832. Kuri uwo munsi, Umuhanuzi n’abandi bayobozi bari bateranye kugira ngo baganire ku bintu by’Itorero. Iri hishurirwa ryabanje guha ibwiriza Umuhanuzi, Sidney Rigdon, na Newel K. Whitney kujya muri Missouri maze bagatangira ibikorwa by’ubucuruzi n’ubwanditsi bashyiraho ikigo kizagenzura iyo mihate, bibyara imari yo kubaka Siyoni kandi ikagirira akamaro abakene. Iki kigo, kizwi nk’Ikigo Gihuriweho, cyatangijwe muri Mata 1832 maze giseswa muri 1834 (reba igice cya 82). Nyuma gato y’iseswa ryacyo, biyobowe na Joseph Smith, interuro “ibibazo by’ububiko bw’abakene” yasimbuye “ibikorwa by’ubucuruzi n’ubwanditsi” mu ihishurirwa, kandi ijambo “icyiciro” ryasimbuye “ikigo.”

1–4, Abera bakwiye gutangiza kandi bagashyiraho ububiko; 5–12, Imikoreshereze ishishojweho y’imitungo yabo izabageza ku gakiza; 13–14, Itorero rizagira ubwigenge ku bubasha bw’isi; 15–16, Mikayile (Adamu) akora ayobowe na Mutagatifu Rukumbi (Kristo); 17–22, Hahirwa abakiranutsi, kuko bazaragwa ibintu byose.

1 Nyagasani yabwiye Joseph Smith Mutoya avuga ati: Nimunyumve, niko Nyagasani Imana yawe avuga, mwebwe mwimikiwe ubutambyi bukuru bw’itorero ryanjye, mukaba mwiteranyirije hamwe;

2 Kandi mutege ugutwi inama y’uwabimitse bivuye mu ijuru, ubavugira mu matwi amagambo y’ubushishozi, kugira ngo agakiza gashobore kuba kuri mwe muri icyo kintu mwashyize imbere, niko Nyagasani Imana avuga.

3 Kuko ni ukuri ndababwira, igihe cyarageze, kandi ubu kiregereje; none nimurebe, kandi dore, ni ngombwa ko habaho imiyoborere y’abantu banjye, igenga kandi ishyiraho ibintu by’ububiko kubw’abakene b’abantu banjye, haba aha hantu no mu gihugu cya Siyoni—

4 Kugira ngo bube ikigo kidashira kandi gihoraho n’uburyo buhwitse mu itorero ryanjye, byo guteza imbere iryo hame, mwiyemeje, kubw’agakiza ka muntu, n’ikuzo rya So uri mu ijuru;

5 Kugira ngo mushobore kureshya mu masezerano y’ibintu by’ijuru, koko, ndetse n’ibintu by’isi, kubw’uguhabwa ibintu by’ijuru.

6 Kuko niba mutareshya mu bintu by’isi ntimushobore kureshya mu guhabwa ibintu by’ijuru;

7 Kuko niba mushaka ko mbaha umwanya mu isi selestiyeli, mugomba kwitegura mukora ibintu nabategetse kandi musabwa.

8 Kandi ubu, ni ukuri ni uko Nyagasani avuga, birakwiye ko ibintu byose bikorwa namwe kubw’ikuzo ryanjye, mwebwe mwishyize hamwe muri iki cyiciro;

9 Cyangwa, mu yandi magambo, umugaragu wanjye Newel K. Whitney n’umugaragu wanjye Joseph Smith Mutoya, n’umugaragu wanjye Sidney Rigdon bicare mu nteko hamwe n’abera bari muri Siyoni;

10 Naho ubundi Satani arashaka kunyuza ukubiri imitima yabo n’ukuri, kugira ngo bahume kandi badasobanukirwa ibintu byateguwe kubwabo.

11 Kubera iyo mpamvu, mbahaye itegeko, ryo gutegura no kwitunganya kubw’isezerano cyangwa igihango gihoraho kidashobora gutatirwa.

12 Kandi ugitatira azabura umurimo we n’umwanya we mu itorero, kandi azaharirwa ibipfunsi bya Satani kugeza ku munsi w’ugucungurwa.

13 Dore, uyu ni umwiteguro nabateguriye, n’urufatiro, n’urugero nguhaye, kugira ngo mushobora gusohoza amategeko mwahawe;

14 Kugira ngo binyuze mu mwete wanjye, hatitaweho amakuba azabamanukiraho, itorero rishobore kuba ryigenga hejuru y’ibindi biremwa byose munsi y’isi ya selestiyeli;

15 Kugira ngo mushobore kugera ku ikamba mwateguriwe, kandi mugirwe abategetsi ku bwami bwinshi, niko Nyagasani Imana avuga, Mutagatifu Rukumbi wa Siyoni, washyizeho imfatiro za Adam-ondi-Ahman;

16 We watoranyije Mikayile igikomangoma cyanyu, maze agashyiraho ibirenge bye, kandi amuha imfunguzo z’agakiza abigiriweho inama kandi ayobowe na Mutagatifu Rukumbi, we utagira intangiriro y’iminsi cyangwa iherezo ry’ubugingo.

17 Ni ukuri, ni ukuri ndababwira, muri abana batoya, kandi ntimurasobanukirwa imigisha ikomeye Data afite mu maboko ye kandi yabateguriye;

18 Kandi ntimushobora kwikorera ibintu byose ubu; nyamara, nimwishime, kuko nzabayobora. Ubwami ni ubwanyu n’imigisha yabwo ni iyanyu, kandi ubutunzi bw’ubuziraherezo ni abwanyu.

19 Kandi uwakira ibintu byose n’ishimwe azahabwa ikuzo, naho ibintu by’iyi si bizamwongezwa, ndetse ibiraro ijana, koko, n’ibindi.

20 Kubera iyo mpamvu, nimukore ibintu bategetse gukora, niko Umucunguzi wawe avuga, ndetse Umwana Ahman, utegura ibintu byose mbere y’uko akujyana;

21 Kuko ni mwebwe itorero ry’Imfura, kandi azabazamukana mu gicu, maze ahe buri muntu ingororano ye.

22 Kandi umugaragu ukiranuka w’ubwenge azaragwa ibintu byose. Amena.