Ibyanditswe bitagatifu
Inyigisho n’Ibihango 8


Igice cya 8

Ihishurwa ryanyujijwe ku Muhanuzi Joseph Smith rigenewe Oliver Cowdery i Harmony, Pennsylvania, Mata 1829. Mu gihe cy’isemurwa ry’Igitabo cya Morumoni, Oliver, wakomeje gufasha nk’umwanditsi, wandikaga Umuhanuzi amubwira ibyo yandika, yifuje guhabwa ingabire y’impano y’ubusemuzi. Nyagasani yasubije ugutakamba kwe amuha iri hishurwa.

1–5, Iri hishurwa rije kubw’ububasha bwa Roho Mutagatifu; 6–12, Ubumenyi bw’amayobera y’Imana n’ububasha bwo gusemura inyandiko za kera biza kubw’ukwizera.

1 Oliver Cowdery, ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira, ko nk’uko ari ukuri ko Nyagasani ariho, akaba ari we Mana yawe n’Umucunguzi wawe, ni nako mu by’ukuri uzabona ubumenyi bw’ibintu ibyo ari byo byose uzasaba mu kwizera, n’umutima uzira uburyarya, wemera ko uzahabwa ubumenyi bwerekeranye n’ibyaharagaswe by’inyandiko zishaje, za kera, zikubiyemo ibyo bice by’icyanditswe cyanjye navuzeho kubw’ukwigaragaza kwa Roho yanjye.

2 Koko, dore, nzakubwira mu bitekerezo byawe mo mu mutima wawe, kubwa Roho Mutagatifu, ibizakugeraho n’ibizatura mu mutima wawe.

3 Ubu, dore, iyi ni roho y’ihishurwa; dore, iyi ni roho yatumye Mose ajyana abana ba Isirayeli banyura mu Nyanja Itukura ku butaka bwumye.

4 Kubera iyo mpamvu iyi niyo mpano yawe, yikoreshe, kandi urahirwa, kuko izakugobotora mu maboko y’abanzi bawe, mu gihe, bitabaye bityo, bazakwica maze bakajyana roho yawe mu irimbukiro.

5 Uzajye, wibuka aya magambo, kandi wubahirize amategeko yanjye. Ibuka, iyi ni impano yawe.

6 Ubu iyi siyo mpano yawe yonyine, kuko ufite indi mpano, ariyo mpano ya Aroni, dore, yakubwiye ibintu byinshi;

7 Dore, nta yindi mpano iriho, uretse ububasha bw’Imana, bushobora gutuma iyi mpano ya Aroni ibana nawe.

8 Kubera iyo mpamvu, wishidikanya, kuko ni impano y’Imana, kandi uzayifata mu maboko yawe, maze ukore imirimo itangaje, kandi nta bubasha buzashobora kubukuvana mu maboko, kuko ni umurimo w’Imana.

9 Kandi, kubera iyo mpamvu, icyo uzansaba cyose kukubwira muri ubu buryo, nzakiguha, kandi uzabona ubumenyi bwerekeranye na cyo.

10 Ibuka ko nta kwizera ntacyo ushobora gukora; kubera iyo mpamvu saba mu kwizera. Ntukerense ibi bintu, ntugasabe icyo udakwiriye.

11 Saba ko washobora kumenya amayobera y’Imana, no kugira ngo ushobore gusemura kandi wakire ubumenyi buvuye muri izo nyandiko za kera zahishwe, ni ntagatifu; kandi bijyanye n’ukwizera kwawe bizagukorerwaho.

12 Dore, ni njye wavuze ibi, kandi ndi umwe wababwiye uhereye mu ntangiriro. Amena.

Capa