Ibyanditswe bitagatifu
Inyigisho n’Ibihango 131


Igice cya 131

Amabwiriza yatanzwe n’Umuhanuzi Joseph Smith, ari i Ramus, muri Illinois, ku itariki ya 16 na 17 Gicurasi 1843.

1–4, Ugushyingiranwa selesitiyeli ni ingenzi kubw’ikuzo mu ijuru risumba ayandi; 5–6, Uko abantu bomekanywa kubw’ubuzima buhoraho bisobanurwa; 7–8, roho yose ni ikintu gifatika.

1 Mu ikuzo selesitiyeli hariyo amajuru atatu cyangwa inzego;

2 Kandi kugira ngo ahabwe irisumba ayandi, umuntu agomba kwinjira muri iki cyiciro cy’ubutambyi [bisobanura igihango gishya kandi gihoraho cy’ugushyingirwa];

3 Kandi niba atabikoze, ntashobora kuribona.

4 Ashobora kwinjira mu rindi, ariko iryo niryo herezo ry’ubwami bwe; ntashobora kugira icyo yongerwaho.

5 (Ku itariki ya 17 Gicurasi 1843) Ijambo ryahanuwe rirushaho gukomera risobanura ukumenya kw’umuntu ko yagenewe ubugingo buhoraho, kubw’ihishurirwa na roho w’ubuhanuzi, binyuze mu bubasha bw’Ubutambyi Butagatifu.

6 Ntibyashobokera umuntu gukizwa mu bujiji.

7 Ikintu kidafatika nk’icyo ntikibaho. Roho yose ni ikintu gifatika, ariko kirushijeho kuba kinoze cyangwa gisukuye, kandi gishobora kubonwa n’amaso asukuye kurushaho;

8 Ntidushobora kuyibona, ariko ubwo imibiri yacu izasukurwa tuzabona ko ari ikintu cyose gifatika.