Ibyanditswe bitagatifu
Inyigisho n’Ibihango 36


Igice cya 36

Ihishurirwa ryanyujijwe ku Muhanuzi Joseph Smith rigenewe Edward Partridge, hafi ya Fayette, i New York, kuwa 9 Ukuboza 1830 (reba umutwe wa 35). Amateka ya Joseph Smith avuga ko Edward Partridge “yari ikigereranyo cy’ubusaniramana, kandi umwe mu bantu bakomeye ba Nyagasani.”

1–3, Nyagasani arambika ikiganza Cye kuri Edward Partridge akoresheje ikiganza cya Sidney Rigdon; 4–8, Buri muntu wakiriye inkuru nziza n’ubutambyi agomba guhamagarirwa guhaguruka akagenda no kubwiriza.

1 Nyagasani Imana, Ushoborabyose wa Isirayeli niko avuga: Dore, ndakubwira, mugaragu wanjye Edward, ko uhirwa, kandi ibyaha byawe urabibabariwe, kandi uhamagariwe kubwiriza inkuru nziza yanjye nk’ufite ijwi ry’impanda;

2 Kandi nzakurambikaho ikiganza cyanjye nkoresheje ikiganza cy’umugaragu wanjye Sidney Rigdon, kandi uzahabwa Roho wanjye, Roho Mutagatifu, ndetse Umuhoza, uzakwigisha ibintu bitanga amahoro by’ubwami;

3 Kandi uzayitangaza n’ijwi riranguruye, uvuga uti: Hozana, nihasingizwe izina ry’Imana Isumbabyose.

4 Kandi ubu uyu ni umuhamagaro n’itegeko nguhaye bireba abantu bose—

5 Ko abazaza bose imbere y’abagaragu banjye Sidney Rigdon na Joseph Smith Mutoya, bakakira uyu muhamagaro n’itegeko, bazimikwa kandi bakoherezwa kubwiriza inkuru nziza ihoraho mu mahanga—

6 Bagatakambira ukwihana, bavuga bati: Nimuhunge iki gisekuru cyayobye, maze musohoke mu muriro, ndetse mwange imyambaro yandujwe n’umubiri.

7 Kandi iri tegeko rizahabwa abakuru b’itorero ryanjye, kugira ngo buri muntu uzaryakirana umutima umwe ashobore kwimikwa no gutumwa, ndetse nk’uko nabivuze.

8 Ndi Yesu Kristo, Umwana w’Imana; kubera iyo mpamvu, nimukenyere kandi nzaza ntunguranye mu ngoro yanjye. Bigende bityo. Amena.