Ibyanditswe bitagatifu
Inyigisho n’Ibihango 106


Igice cya 106

Ihishurwa ryanyujijwe ku Muhanuzi Joseph Smith, ari i Kirtland, muri Ohio, ku itariki ya 25 Ugushyingo 1834. Iri hishurirwa ryerekejwe kuri Warren  A. Cowdery, umuvandimwe mukuru wa Oliver Cowdery.

1–3, Warren  A. Cowdery ahamagarwa nk’umuyobozi uyoboye aho hantu; 4–5, Ukuza kwa Kabiri ntikuzatungura abana b’umucyo nk’umujura; 6–8, Imigisha ihambaye ikurikira umurimo w’ubukiranutsi mu itorero.

1 Ndashaka ko umugaragu wanjye Warren  A. Cowdery azashyirwaho kandi akimikwa nk’umutambyi mukuru uyoboye itorero ryanjye, mu gihugu cy’Umudendezo n’uturere tuhakikije;

2 Kandi akazabwiriza inkuru nziza yanjye ihoraho, nuko akazamura ijwi rye maze akaburira abantu, atari mu karere ke bwite gusa, ahubwo no turere tuhegereye.

3 Kandi yegurire umwanya we wose uyu muhamagaro ukomeye kandi mutagatifu, muhaye ubu, ashakisha n’umwete ubwami bw’ijuru n’ubukiranutsi bwabwo, kandi ibintu byose bya ngombwa bizongerwaho; kuko umukozi akwiriye igihembo cye.

4 Kandi byongeye, ni ukuri ndababwira, ukuza kwa Nyagasani kuregereje, kandi gutunguye isi nk’umujura mu ijoro—

5 Kubera iyo mpamvu, nimukenyere, kugira ngo mushobore kuba abana b’umucyo, kandi uwo munsi ntuzabatungura nk’umujura.

6 Kandi byongeye, ni ukuri ndababwira, habayeho umunezero mu ijuru ubwo umugaragu wanjye Warren yunamiraga icyubahiro cyanjye; kandi akitandukanya n’ubucakura bw’abantu;

7 Kubera iyo mpamvu, arahirwa umugaragu wanjye Warren, kuko nzamugirira impuhwe; kandi, ntitaye ku buriganya bw’umutima we, nzamuzamura igihe cyose aziyoroshya imbere yanjye.

8 Kandi nzamuha inema n’icyizere bizamwihanganisha; kandi nakomeza kuba umuhamya w’indahemuka n’umucyo ku itorero namuteguriye ikamba mu mazu ya Data. Bigende bityo. Amena.

Capa