Ibyanditswe bitagatifu
Inyigisho n’Ibihango 69


Igice cya 69

Ihishurirwa ryanyujijwe ku Muhanuzi Joseph Smith, i Hiram, muri Ohio, ku itariki ya 11 Ugushyingo 1831. Ikusanywa ry’amahishurirwa yari agamijwe kubw’itangazwa rya mbere yari yaremejwe mu giterane kidasanwe cyo ku itariki ya 1–2. Ku itariki ya 3 Ugushyingo, ishishurirwa rigaragara mu igice cya 133, nyuma riswe Umugereka, ryongeweho. Oliver Cowdery mbere yari yaratoranyirijwe kujyana inyandiko z’intoki z’amahishurwa n’amategeko muri Independece, Missouri, kubw’ugucapwa. Yagombaga na none gutwara feza yari yaratanzweho umusanzu kubw’iyubakwa ry’Itorero muri Missouri. Iri hishurwa riha amabwiriza John Whitmer ryo kujyana na Oliver Cowdery ndetse rikabwiriza Whitmer kugenda no kwegeranya inyandiko z’amateka mu muhamagaro we nk’umunyamateka w’Itorero n’umubitsi w’inyandiko.

1–2, John Whitmer agomba kujyana na Oliver Cowdery muri Missouri; 3–8, Agomba nanone kubwiriza no kwegeranya, kubika inyandiko, no kwandika amakuru y’amateka.

1 Nimunyumvire, niko Nyagasani Imana yanyu avuga, kubw’umugaragu wanjye Oliver Cowdery. Ntabwo bwaba ari ubushishozi muri njye ko azashingwa amategeko n’ifeza azajyana mu gihugu cya Siyoni, keretse umwe uzaba yizewe kandi w’indahemuka ajyanye nawe.

2 Kubera iyo mpamvu, njyewe, Nyagasani, ndashaka ko umugaragu wanjye, John Whitmer, azajyana n’umugaragu wanjye Oliver Cowdery;

3 Ndetse ko akazakomeza kwandika no gukora amateka y’ibintu by’ingenzi byose azitegereza kandi akamenya byerekeye itorero ryanjye;

4 Ndetse ko agahabwa inama n’inkunga n’umugaragu wanjye Oliver Cowdery n’abandi.

5 Ndetse, abagaragu banjye bari mu bindi bihugu bazohereza amakuru y’ubusonga bwabo mu gihugu cya Siyoni;

6 Kuko igihugu cya Siyoni kizaba icyicaro n’ahantu ho kwakirira no gukorera ibi bintu.

7 Ariko, umugaragu wanjye John Whitmer inshuro nyinshi ave ahantu ajye ahandi, no mu itorero ujye mu rindi, kugira ngo ashobore kubona ubumenyi byoroshye kurushaho—

8 Abwiriza kandi asobanura byimbitse, yandika, akora kopi, atoranya, kandi ahabwa ibintu byose bizabaho kubw’ineza y’itorero, no kubw’urungano rubyiruka ruzakurira mu gihugu cya Siyoni, kugira ngo ruyigarurire uhereye ku gisekuruza kugeza ku kindi, igihe cyose n’iteka ryose. Amena.