Ibyanditswe bitagatifu
Inyigisho n’Ibihango 45


Igice cya 45

Ihishurirwa ryanyujijwe ku Muhanuzi Joseph Smith rigenewe Itorero, i Kirtland, muri Ohio, ku wa 7 Werurwe 1831. Nk’ijambo ry’ibanze ry’inyandiko y’iri hishurirwa, amateka ya Joseph Smith avuga ko “kuri uwo mwaka w’Itorero … raporo nyinshi z’ikinyoma… n’inkuru zidafututse, zaratangajwe… kandi zirakwirakwizwa, … kugira ngo babuze abantu gukurikirana iby’uwo murimo, cyangwa kwakira ukwizera. … Ariko Abera baranezerewe, … nakiriye ibikurikira.”

1–5, Kristo niwe Muvugizi wacu kuri Data; 6–10, Inkuru nziza ni integuza yo gutegura inzira imbere ya Nyagasani; 11–15, Enoki n’abavandimwe be bakiriwe na Nyagasani Ubwe; 16–23, Kristo yashishuye ibimenyetso y’ukuza Kwe nk’uko byatangarijwe ku Musozi wa Elayono; 24–38, Inkuru nziza izagarurwa, ibihe by’Abanayamahanga bizasohozwa, kandi uburwayi burimbura buzakwira mu gihugu; 39–47, Ibimenyestso, ibitangaza, n’Umuzuko bizaherekeza Ukuza kwa Kabiri; 48–53, Kristo azahagarara ku Musozi wa Elayono, kandi Abayuda bazabona ibikomere mu biganza bye n’ibirenge; 54–59, Nyagasani azaba ku ngoma mu gihe cy’Imyaka igihumbi; 60–62, Umuhanuzi abwirizwa gutangira ubusemuzi b’Isezerano Rishya, buzanyuzwamo amakuru y’ingenzi akamenyekana; 63–75, Abera bategekwa gukoranira hamwe no kubaka Yerusalemu Nshya, aho abantu baturutse mu mahanga yose bazaza.

1 Nimwumve, mwebwe bantu b’itorero ryanjye, mwebwe mwahawe itorero ryanjye, nimwumve kandi mutege ugutwi uwubatse urufatiro rw’isi, waremye amajuru n’ingabo zaho, kandi waremye ibintu byose biriho, kandi byinyagambura, kandi bifite ubuzima.

2 Kandi byongeye, nimwumvire ijwi ryanjye hato urupfu rutabasatira, mu gihe mudatekereza ko impeshyi izashira, n’isarura rikarangira, maze roho zanyu ntizikizwe.

3 Nimutege ugutwi uwababereye umuvugizi kuri Data, ubaburanira imbere ye—

4 Avuga ati: Data, dore imibabaro n’urupfu rw’utarakoze icyaha, wishimiramo; dore amaraso y’Umwana wawe yamenwe, amaraso y’uwo watanze kugira ngo ubwawe uhabwe ikuzo;

5 Kubera iyo mpamvu, Data, zigama aba bavandimwe banjye bemera izina ryanjye, kugira ngo bashobore kunsanga kandi bagire ubuzima budashira.

6 Nimwumve, O mwebwe bantu b’itorero ryanjye, namwe bakuru mutegere ugutwi hamwe, kandi mwumve ijwi ryanjye igihe rihamagawe uyu munsi, kandi ntimunangire imitima yanyu;

7 Kuko ni ukuri ndababwira ko ndi Alufa na Omega, intangiriro n’iherezo, umucyo n’ubugingo bw’isi—umucyo umurika mu mwijima ariko umwijima ntiwawumenya.

8 Naje mu banjye, ariko abanjye ntibanyakiriye, icyakora abanyakiriye bose nabahaye ubushobozi bwo kuba abana b’Imana; ndetse n’abemeye izina ryanjye nabahaye ububasha bwo kubona ubugingo buhoraho.

9 Kandi ndetse bityo nohereje igihango cyanjye kidashira ku isi, kubera isi urumuri, no kubera abantu banjye ibendera, n’Abanyamahanga bagishakishe, kandi kibe integuza mu maso yanjye yo gutegura inzira imbere yanjye.

10 Kubera iyo mpamvu, nimukijyemo, maze nzaburane n’uje nk’abantu ba kera, kandi nzabagaragariza urubanza rwanjye rukomeye.

11 Kubera iyo mpamvu, nimwumvire hamwe kandi mureke mbagaragarize ndetse ubushishozi bwanjye—ubushishozi bw’uwo muvuga ko ari Imana ya Enoki, n’abavandimwe be,

12 Batandukanyijwe n’isi, kandi bakiriwe nanjye ubwanjye—umurwa wihariye kugeza ubwo umunsi w’ubukiranutsi uzaba uje—umunsi wifujwe n’abantu bose batagatifu, kandi ntibawubonye kubera ubugome n’amahano;

13 Kandi batuye ko bari abashyitsi n’abimukira ku isi;

14 Ariko babonye isezerano ko bazawubona kandi bakawureba bari mu mibiri yabo.

15 Kubera iyo mpamvu, nimwumve kandi nzaburana namwe, kandi nzababwira kandi mbahanure, nko ku bantu ba kera.

16 Kandi nzabibereka byeruye nk’uko nabyeretse abigishwa banjye ubwo nabahagararaga imbere mu mubiri, maze nkababwira, mvuga nti: Nk’uko mwambajije ku byerekeranye n’ibimenyetso by’ukuza kwanjye, ku munsi nzazaho mu ikuzo ryanjye mu bicu by’ijuru, kuzuza amasezerano nahaye abasogokuruza banyu,

17 Kuko nk’uko mwabonye ko igihe kirekire roho zanyu zabayeho zitari mu mibiri yanyu ari uburetwa, nzabagaragariza uko umunsi w’ugucungurwa uzabaho, ndetse ukugarurwa kwa Isirayeli yatatanye.

18 None ubu murareba iyi ngoro iri muri Yerusalemu, mwita inzu y’Imana, kandi abanzi banyu bavuga ko iyi nzu itazagwa na rimwe.

19 Ariko, ni ukuri ndababwira, ko amakuba azaza kuri iki gisekuru nk’umujura mu ijoro, maze aba bantu bazarimbuke kandi batatanire mu mahanga yose.

20 Kandi iyi ngoro mureba ubu izahananturwa ku buryo nta buye na rimwe rizasigara kuri rindi.

21 Kandi hazabaho, ko iki gisekuru cy’Abayuda kitazarangira kugeza ubwo amakuba yose nababwiye aberekeyeho azabaho.

22 Muvuga ko muzi ko impera y’isi ije; muvuga nanone ko muzi ko amajuru n’isi bizarangira;

23 Kandi muri ibi muravuga ukuri, kuko ni uko biri, ariko ibi bintu nababwiye ntibizarangira kugeza ubwo byose bizaba bimaze kuzuzwa.

24 Kandi ibi nababwiye byerekeye Yerusalemu; nuko ubwo uwo munsi uzaza, igisigisigi kizatatanira mu mahanga yose;

25 Ariko bazongera gukoranira hamwe, ariko bazagumaho kugeza ubwo ibihe by’Abanyamahanga bizuzurizwa.

26 Kandi kuri uwo munsi hazumvikana iby’intambara n’ibihuha by’intambara, kandi isi uko yakabaye izaba mu mudugararo, kandi imitima y’abantu izabagusha, kandi bazavuga ko Kristo yatindije ukuza kwe kugeza ku iherezo ry’isi.

27 Kandi urukundo rw’abantu ruzakonja, maze ubukozi bw’ibibi burumbuke.

28 Kandi ubwo ibihe by’Abanyamahanga bizaba bije, umucyo uzarasa ku bicaye mu mwijima, kandi bizaba iyuzuzwa ry’inkuru nziza yanjye;

29 Ariko ntibayakira, kuko batabona umucyo, maze bagahindukiza imitima yabo ikampunga kubera amategeko y’abantu.

30 Kandi muri icyo gisekuru hazuzurizwamo ibihe by’Abanyamahanga.

31 Kandi hazabaho abantu bazaba bariho muri iki gisekuru, batazapfa kugeza ubwo bazabona ikiboko kibarenze, kuko indwara irimbura izakwira mu gihugu.

32 Ariko abigishwa bazahagarara mu myanya mitagatifu, kandi ntibazimurwa; ariko hagati y’abagome, abantu bazazamura amajwi yabo nuko bavume Imana maze bapfe.

33 Ndetse hazabaho imishyitsi ahantu hatandukanye, n’amakuba menshi; ariko abantu bazanangira imitima yabo bandwanya, kandi bazegura inkota, umwe arwanye undi, kandi bazicana.

34 None ubu, ubwo njyewe Nyagasani nari maze kubwira abigishwa aya magambo, barahungabanye.

35 Kandi narababwiye nti: Ntimuhungabane, kuko, igihe ibi bintu byose bizabaho, muzamenye ko amasezerano mwahawe azuzuzwa.

36 Kandi igihe umucyo uzatangira kurasa, uzabana nabo nk’umugani nzababwira—

37 Murareba kandi murabona ibiti by’imitini, kandi murabibona n’amaso yanyu, kandi muvuga iyo bitangiye gushibuka, kandi amababi yabyo acyorohereye, ko ubwo impeshyi yegereje rwose;

38 Ndetse bityo niko bizaba kuri uwo munsi ubwo bazabona ibi bintu byose, noneho bazamenya ko igihe kiri hafi.

39 Kandi bizabaho ko untinya azaba ategereje ko umunsi ukomeye wa Nyagasani uzaza, ndetse n’ibimenyetso by’ukuza kw’Umwana w’Umuntu.

40 Kandi bazabona ibimenyetso n’ibitangaza, kuko bizerekanwa mu majuru hejuru, no mu isi hasi.

41 Kandi bazabona amaraso, n’umuriro, n’ugucumba kw’imyotsi.

42 Kandi mbere y’uko umunsi wa Nyagasani uzaza, izuba rizijima, n’ukwezi guhinduke nk’amaraso, n’inyenyeri zihanuke ku ijuru.

43 Kandi igisigisigi kizakoranira aho hantu;

44 Kandi icyo gihe bazanshaka, kandi, dore, nzaza; kandi bazambona mu bicu by’ijuru, nambaye ububasha n’ikuzo rihambaye; hamwe n’abamarayika batagatifu bose; kandi utantegereje azacibwa.

45 Ariko mbere y’uko ukuboko kwa Nyagasani kumanuka, umumarayika azavuza impanda ye, kandi abera basinziriye bazazukira guhurira nanjye mu gicu.

46 Kubera iyo mpamvu, niba warasinziriye mu mahoro urahirwa, kuko nk’uko ubu undeba kandi uzi ko ndiho, ni uko uzansanga kandi roho zanyu zizabaho, kandi ugucungurwa kwanyu kuzatunganywa, kandi abera bazaturuka mu mpande enye z’isi.

47 Noneho ukuboko kwa Nyagasani kuzamanukire ku mahanga.

48 Kandi icyo gihe Nyagasani azashinga ibirenge bye kuri uyu musozi, kandi uzacikamo kabiri, nuko isi izahinde umushyitsi, kandi izadandabirana, maze amajuru nayo azanyeganyega.

49 Kandi Nyagasani azarangurura ijwi rye, kandi impera zose z’isi zizaryumva, n’amahanga y’isi azaboroga, kandi abasetse bose bazabone ubupfapfa bwabo.

50 Kandi inzara izaburabuza umushinyaguzi, n’umukobanyi azagurumana; kandi abifuje ubukozi bw’ibibi bazajugunywa kandi banagwe mu muriro.

51 Nuko noneho Abayuda bazandebe maze bavuge bati: Ibi ni ibikomere ki mu biganza byawe no mu birenge byawe?

52 Nuko bazamenye ko ndi Nyagasani, kuko nzababwira nti: Ibi bikomere ni ibikomere nakomerekeye mu nzu y’inshuti zanjye. Ni njye wamanitswe. Ndi Yesu wabambwe. Ndi Umwana w’Imana.

53 Nuko ubwo bazarira kubera ubukozi bw’ibibi bwabo, noneho bazaboroga kubera ko batoteje umwami wabo.

54 Kandi icyo gihe amahanga y’abapagani azacungurwa, kandi abataramenye itegeko bazagira umwanya mu muzuko wa mbere, kandi bizihanganirwa kuri bo.

55 Kandi Satani azabohwa, kugira ngo atazagira umwanya mu mitima y’abana b’abantu.

56 Kandi kuri uwo munsi, ubwo nzaza mu ikuzo ryanjye, umugani navuze werekeye abakobwa icumi b’isugi uzasohora.

57 Kuko abashishoza kandi bakiriye ukuri, kandi bafashe Roho Mutagatifu nk’umuyobozi wabo, kandi batayobejwe—ni ukuri ndababwira, ntibazajugunywa hasi kandi ngo banagwe mu muriro, ahubwo bazarokoka uwo munsi.

58 Kandi bazahabwa isi kubw’umurage. Kandi bazororoka kandi bakomere, kandi abana babo bazakura nta cyaha bagamije agakiza.

59 Kuko Nyagasani azaba hagati yabo, kandi ikuzo rye rizaba kuri bo, kandi azababera umwami n’umutware.

60 Kandi ubu, dore, ndababwira, ntimuzahabwa kumenya ukundi ibyerekeye iki gice, kugeza ubwo Isezerano Rishya rizasemurwa, kandi muri ryo ibi bintu byose bizahishurwa;

61 Kubera iyo mpamvu mbemereye ko mushobora kurisemura, kugira ngo mushobore kuba mwiteguye ibintu bizaza.

62 Kuko ni ukuri ndababwira, ko ibintu bikomeye bibategereje;

63 Murumva iby’intambara mu bihugu by’amahanga; ariko, dore, ndababwira, ziri hafi, ndetse ku miryango yanyu, kandi bitari mu myaka myinshi uhereye ubu muzumva iby’intambara mu bihugu byanyu bwite.

64 Kubera iyo mpamvu njyewe, Nyagasani, naravuze, mwikoranyirize hanze y’ibihugu by’iburasirazuba, mwiteranyirize hamwe mwebwe bakuru b’itorero ryanjye, mujye mu bihugu by’iburengerazuba, muhamagarire abahatuye kwihana, kandi uko bazagenda bihana, muzanyubakire amatorero.

65 Kandi n’umutima umwe n’igitekerezo kimwe, mukoranye ubutunzi bwanyu kugira ngo mushobore kugura umurage uzabagenerwa nyuma y’aha.

66 Kandi uzitwa Yerusalemu Nshya, igihugu cy’amahoro, umurwa w’ubuhungiro, ahantu h’umutekano h’abera b’Imana Isumba Byose;

67 Kandi ikuzo rya Nyagasani rizabayo, n’ugutinya Nyagasani nako kuzabayo, ku buryo abagome batazahagera, kandi hazitwa Siyoni.

68 Kandi hazabaho mu bagome, ko buri muntu utazegurira inkota ye mugenzi we azagomba guhungira i Siyoni kubw’umutekano.

69 Kandi hazakoranyirizwa abantu bo muri buri bwoko munsi y’ijuru, kandi bazaba ari bo bantu bonyine batazarwana hagati yabo.

70 Kandi bizavugwa mu bagome: Tureke kuzamukira kurwanya Siyoni, kuko abatuye Siyoni bateye ubwoba; kubera iyo mpamvu ntidushobora guhangana na bo.

71 Kandi hazabaho ko abakiranutsi bazakorana bavuye mu mahanga yose, kandi bazaza i Siyoni, baririmba indirimbo z’umunezero udashira.

72 None ubu ndababwira, nimwubahirize ibi bintu mureke kujya hanze mu isi kugeza ubwo bizaba ngombwa kuri njye, kugira ngo mushobore kurangiza uyu murimo mu maso y’abantu, no mu maso y’abanzi banyu, kugira ngo badashobora kumenya imirimo yanyu kugeza ubwo muzaba murangije ikintu nabategetse.

73 Kugira ngo ubwo bazawumenya, ko bashobora guha agaciro ibi bintu.

74 Kuko ubwo Nyagasani azagaragara azaba ateye ubwoba kuri bo, ubwo bwoba bushobora kubafata, nuko bakazahagarara kure ye maze bagahinda umushyitsi.

75 Kandi amahanga yose azagira ubwoba kubera ugutinya Nyagasani, n’ububasha bw’ubuhangange bwe. Bigende bityo. Amena.

Capa