Igice cya 83
Ihishurirwa ryanyujijwe ku Muhanuzi Joseph Smith, muri Independence, Missouri, ku itariki ya 30 Mata 1832. Iri hishurirwa rwakiriwe ubwo Umuhanuzi yari yicaye mu nteko hamwe n’abanvandimwe be.
1–4, Abagore n’abana bafite uburenganzira ku nkunga y’abagabo babo na ba se; 5–6, Abapfakazi n’imfubyi bafite uburenganzira ku nkunga y’Itorero.
1 Ni ukuri, ni uko Nyagasani avuga, byiyongereye ku mategeko y’itorero yerekeranye n’abagore n’abana, babarizwa mu itorero, babuze abagabo babo cyangwa ba se:
2 Abagore bafite uburenganzira ku nkunga y’abagabo babo, kugeza ubwo abagabo babo bapfuye; kandi iyo batagaragayeho ibicumuro bazabona ubucuti mu itorero.
3 Kandi nibataba abakiranutsi ntibazabona ubucuti mu itorero; ariko bashobora guhamana umurage wabo bijyanye n’amategeko y’igihugu.
4 Abana bose bafite uburenganzira ku nkunga y’ababyeyi babo kugeza bakuze.
5 Kandi nyuma y’ibyo, bafite uburenganzira ku itorero, cyangwa mu yandi magambo ku bubiko bw’itorero, iyo ababyeyi babo badafite ibyo babahaho imirage.
6 Kandi ububiko buzabeshwaho n’ubwitange bw’itorero; kandi abapfakazi, n’imfubyi bazitabwaho, nk’uko bita ku bakene. Amena.