Ibyanditswe bitagatifu
Inyigisho n’Ibihango 99


Igice cya 99

Ihishurirwa ryanyujijwe ku Muhanuzi Joseph Smith, rigenewe John Murdock, ku itariki ya 29 Kanama 1832, i Hiram, muri Ohio. Mu gihe kirenze umwaka, John Murdock yari arimo kubwiriza inkuru nziza mu gihe abana be—babuze nyina nyuma y’urupfu rw’umugore we, Julia Clapp, muri Mata 1831—babanaga n’indi miryango muri Ohio.

1–8, John Murdock ahamagarirwa kubwiriza inkuru nziza, kandi abamwakiriye baba bakiriye Nyagasani kandi bazagirirwa impuhwe.

1 Dore, ni uko Nyagasani abwira umugaragu wanjye John Murdock—uhamagariwe kujya mu bihugu by’iburengerazuba inzu ku nzu, umusozi ku musozi, n’umurwa ku murwa, gutangaza inkuru nziza yanjye ihoraho mu bayituyemo, hagati mu itotezwa n’ubugome.

2 Kandi abakwakira bazaba banyakiriye; kandi bazagira ububasha bwo gutangaza ijambo ryanjye mu kwigaragaza kwa Roho Mutagatifu.

3 Kandi abakwakira nk’umwana mutoya, baba bakiriye ubwami banjye; kandi barahirwa, kuko bazagirirwa impuhwe.

4 Kandi abaguhakana bazaba bahakanye Data n’inzu ye; kandi uzogereze ibirenge byawe ahantu hiherereye iruhande rw’inzira nk’ikimenyetso kibashinja.

5 Kandi dore, kandi reba, ndaje bwangu kubw’urubanza, rwo kwemeza bose iby’ibikorwa by’ubugome bankoreye, nk’uko nabyanditse mu muzingo w’igitabo.

6 Kandi ubu, ni ukuri ndakubwira, ko bidakwiriye ko wagenda kugeza ubwo abana bawe bazaba bamaze guhabwa byose, kandi bakoherezwa n’ubugwaneza ku mwepiskopi w’i Siyoni.

7 Kandi nyuma y’imyaka mikeya, nubinsaba, uzanamukira mu gihugu cyiza cyane, gutunga umurage wawe;

8 Bitabaye ibyo uzakomeza gutangaza inkuru nziza yanjye kugeza utwawe. Amena.