Ibyanditswe bitagatifu
Itangazo ry’Itorero rya 2


Itangazo ry’Itorero rya 2

Igitabo cya Morumoni cyigisha ngo “Bose barasa ku Mana,” harimo “umwirabura n’umwera, imbohe n’uwisanzuye, umugabo n’umugore” (2 Nefi 26:33). Mu mateka y’Itorero, abantu ba buri bwoko na buri sano mu bihugu byinshi barabatijwe kandi babayeho nk’abanyamuryango b’abakiranutsi b’Itorero. Mu gihe cyose cy’ubuzima bwa Joseph Smith, abanyamuryango b’abagabo b’abirabura bakeya b’Itorero bimikiwe ubutambyi. Hafi mu ntangiriroryayo, abayobozi b’Itorero bahagaritse guha ubutambyi abagabo b’abirabura bafite inkomoko muri Afurika. Inyandiko z’Itorero ntizitanga umucyo mu nkomoko y’iyi mikorere. Abayobozi b’Itorero bemeraga ko ihishurirwa rivuye ku Mana ryari rikenewe kugira ngo bahindure iyi mikorere kandi barasenze cyane basaba inama. Ihishurirwa ryahawe Umuyobozi w’Itorero Spencer W. Kimball kandi ryemejwe n’abandi bayobozi b’Itorero mu Ngoro ya Salt Lake ku itariki ya 1 Kamena 1978. Ihishurirwa ryavanyeho kirazira zose zishingiye ku bwoko zigeze gushyirwaho ku butambyi.

Ku Bantu Barebwa n’iki kintu:

Ku itariki 30 Nzeri 1978, mu Giterane Rusange cy’igice cy’Umwaka cy’Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma, ibi bikurikira byatangajwe n’Umuyobozi N. Eldon Tanner, Umujyanama wa Mbere mu Buyobozi bwa Mbere bw’Itorero:

Mu bihe bya mbere by’ukwezi kwa Kamena kw’uyu mwaka, Ubuyobozi bwa Mbere bwatangaje ko ihishurirwa ryahawe Umuyobozi Spencer W. Kimball ryagurira ubutambyi n’imigisha y’ingoro ku banyamuryango b’abagabo bose babikwiriye b’Itorero. Umuyobozi Kimball yasabye ko menyesha igiterane ko nyuma y’uko yari amaze kwakira iri hishurirwa, ryamugezeho nyuma yo kubitekerezo byimbitse igihe kirekire n’isengesho ryo mu byumba byera by’ingoro ntagatifu, yarigejeje ku bajyanama be, baryemeye kandi bakaryemeza. Noneho ryagejejwe ku Ihuriro ry’Intumwa Cumi n’ebyiri, bararyemeza, kandi hanyuma ryagejejwe ku Bayobozi Rusange bandi bose, kimwe nk’abandi bararyemeje bose uko bakabaye.

Umuyobozi Kimball yansabye ko mpita nsoma iyi baruwa:

Kuwa 8 Kamena 1978

Ku batambyi rusange n’abo uturere b’Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma ku isi yose:

Bavandimwe Nkunda:

Nk’uko twiboneye iyaguka ry’umurimo wa Nyagasani ku isi, twashimye ko abantu b’amoko menshi bakiriye ubutumwa bw’inkuru nziza yagaruwe, kandi bifatanyije n’Itorero mu mibare idasiba kwiyongera. Ibi, byatumye tugira icyifuzo cyo guha buri munyamuryango ubikwiriye w’Itorero uburenganzira bwose n’imigisha inkuru nziza itanga.

Kubera ko tuzi neza amasezerano yakozwe n’abahanuzi n’abayobozi b’Itorero batubanjirije ko mu bihe bimwe, mu mugambi uhoraho w’Imana, abavandimwe bacu bose babikwiriye bashobora guhabwa ubutambyi, kandi iyo tureba ubudahemuka bw’abimwe ubutambyi, twingingiye cyane kandi twivuye inyuma, abavandimwe bacu b’indahemuka, tukamara igihe kirekire mu Cyumba cyo Hejuru cy’Ingoro dutakambira Nyagasani ngo tuyoborwe n’Imana.

Yumvise amasengesho yacu, kandi kubw’ihishurirwa yemeje ko umunsi wasezeranyijwe igihe kirekire wageze aho buri mugabo ukwiriye, w’umukiranutsi mu Itorero ashobora kwakira ubutambyi butagatifu, hamwe n’ububasha bwo gukoresha ubushobozi bwabwo buturutse ku Mana, no kunezezwa, hamwe n’abo akunda buri mugisha ubuturukamo, hakubiyemo n’imigisha y’ingoro. Bijyanye n’ibyo, abanyamuryango b’abagabo bose bakwiriye b’Itorero bashobora kwimikwa ku butambyi hatitaweho ubwoko cyangwa ibara. Abayobozi b’Ubutambyi bahawe amabwiriza yo gukurikiza imikorere yo kuganiriza abateganyirijwe kwimikwa haba ku Butambyi bwa Aroni cyangwa ubwa Melikizedeki kugira ngo bizere nta shiti ko bajuje ingero z’ubuziranenge zashyizweho.

Dutangaje dushize amanga ko Nyagasani ubu yamenyekanishije ugushaka kwe ku mugisha w’abana be hose ku isi bazumvira ijwi ry’abagaragu be babifitiye ubushobozi, kandi bakitegurira kwakira buri mugisha w’inkuru nziza.

Uwanyu,

Spencer W. Kimball

N. Eldon Tanner

Marion G. Romney

Ubuyobozi bwa Mbere

Kubera ko twemera Spencer W. Kimball nk’umuhanuzi, bamenya, n’uhishurirwa, n’umuyobozi w’Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma, hasabwe ko twebwe nk’iteraniro rihagarariye abandi twemeje iri hishurirwa nk’ijambo n’ugushaka kwa Nyagasani. Ababishyigikiye mwese mubyerekane muzamura ikiganza cy’iburyo. Uwaba atabishyigikiye nawe akoreshe icyo ikimenyetso.

Itora ryo gushyigikira iki cyemezo cyavuzwe haruguru kwahuriweho na bose uko bakabaye.

Salt Lake City, Utah, 30 Nzeri 1978.