Ibyanditswe bitagatifu
Inyigisho n’Ibihango 27


Igice cya 27

Ihishurirwa ryahawe Umuhanuzi Joseph Smith, i Hamony, Pennsylvania, Kanama 1830. Mu mwiteguro w’umurimo w’iyobokamana aho isakaramentu ry’umugati na vino wagombaga gutanga yagiye gushaka kuzana vino. Yahuye n’intumwa yo mu ijuru maze ahabwa iri hishurirwa, igice cyaryo cyanditswe icyo gihe naho icyasigaye cyanditswe muri Nzeri yakurikiyeho. Amazi niyo ubu akoreshwa mu kigwi cya divayi mu mirimo y’isakaramentu y’Itorero.

1–4, Ibimenyetso bigomba gukoreshwa mu gusangira isakaramentu bisobanurwa; 5–14, Kristo n’abagaragu Be bo mu busonga bwose bagomba gusangira isakaramentu, 15–18, Bakambara ibibakingira by’Imana uko byakabaye.

1 Tega amatwi ijwi rya Yesu Kristo, Nyagasani wawe, Imana yawe, n’Umucunguzi wawe, ufite ijambo rizima kandi ryuzuye ububasha.

2 Kuko, dore, ndakubwira, ko ntacyo bitwaye ibyo murya cyangwa icyo munywa igihe musangira isakaramentu, nkurikije ko mubikora murangamiye gusa ikuzo ryanjye—kandi mwibukira imbere ya Data umubiri wanjye washyizwe hasi kubwanyu, n’amaraso yanjye yamenwe kubw’ukubabarirwa ibyaha byanyu.

3 Kubera iyo mpamvu, mbahaye itegeko ko mutazajya mugura vino cyangwa igisindisha by’abanzi banyu;

4 Kubera iyo mpamvu, ntimuzagire n’umwe musangira, keretse yagizwe mushya muri mwe; koko, muri ubu bwami bwa Data buzubakwa ku isi.

5 Dore, ni mu bushishozi bwanjye; kubera iyo mpamvu ntutangare, kuko isaha iraje ngo nzanywe ku rubuto rw’uruzabibu hamwe nawe ku isi, na Moroni, nakoherereje kuguhishurira Igitabo cya Morumoni, gikubiyemo ubwuzure bw’inkuru nziza yanjye ihoraho, uwo nashinze imfunguzo z’inyandiko y’inkoni ya Ephraim.

6 Ndetse na Eliyasi, uwo nashinze imfunguzo zo gutuma habaho igarurwa ry’ibintu byose byavuzwe n’akanwa k’abahanuzi bose kuva isi yatangira, byerekeranye n’iminsi ya nyuma.

7 Ndetse na Yohana mwene Zakariya, wa Zakariya (Eliyasi) yagendereye maze akamuha isezerano ko azabona umuhungu, kandi izina rye rikazaba Yohana, kandi azuzuzwa roho ya Eliyasi.

8 Wa Yohana naboherereje, bagaragu banjye, Joseph Smith Mutoya, na Oliver Cowdery, kubimikira ubutambyi bwa mbere mwahawe, kugira ngo mushobore guhamagarwa no kwimikwa ndetse nka Aroni;

9 Ndetse na Eliya, nashinze imfunguzo z’ububasha bwo guhindukiriza imitima y’abasogokuruza ku bana, n’imitima y’abana ku basogokuruza, kugira ngo isi uko yakabaye itazakubitwa n’umuvumo;

10 Ndetse hamwe na Yozefu, na Yakobo, na Isaka na Aburahamu, ba sogokuruza banyu, batumye amasezerano ahamaho;

11 Ndetse na Mikayile, cyangwa Adamu, se wa bose, igikomangoma cya bose, mu minsi ya kera;

12 Ndetse na Petero, na Yakobo, na Yohana, naboherereje, ngatuma babimika kandi babemeza kuba intumwa, n’abahamya badasanzwe b’izina ryanjye, no kubika imfunguzo z’umurimo wanyu n’iby’ibintu bimwe nabahishuriye.

13 Uwo nashinze imfunguzo z’ubwami bwanjye, n’ubusonga bw’inkuru nziza kubw’iminsi ya nyuma, no kubw’ubwuzure bw’ibihe, aho nzakoranyiriza hamwe ibintu byose mu kintu kimwe, haba ibiri mu ijuru, n’ibiri ku isi;

14 Ndetse hamwe n’abo Data yampaye bose mu bo mu isi.

15 Kubera iyo mpamvu, nimuzamure imitima yanyu kandi munezerwe, kandi mukenyere, maze mwambare ibibarinda byanjye uko byakabaye, kugira ngo mushobore guhangana n’umunsi w’umubi, mwarakoze byose, kugira ngo mushobore guhagarara gitwari.

16 Nimuhaguruke, kubera iyo mpamvu, nimukenyere ukuri, mwambare umusesuragituza w’ubukiranutsi, n’ibirenge byanyu bikwese umwiteguro w’inkuru nziza y’amahoro, nohereje abamarayika banjye kubashinga;

17 Mufate ingabo y’ukwizera izabashoboza kuzimya imyambi yaka y’umugome;

18 Kandi mufate ingofero y’agakiza, n’inkota ya Roho wanjye, nzabasukaho, n’ijambo ryanjye mbahishurira, kandi bijyanye n’ibyerekeye ibintu ibyo aribyo byose munsabye, nuko mube abakiranutsi kugeza nje, maze muzatwarwe, kugira ngo aho ndi namwe muzahabe. Amena.