Ibyanditswe bitagatifu
Inyigisho n’Ibihango 68


Igice cya 68

Ihishurwa ryanyujijwe ku Muhanuzi Joseph Smith, i Hiram, muri Ohio, ku itariki ya 1 Ugushyingo, 1831, ari igisubizo cy’isengesho kugira ngo igitekerezo cya Nyagasani kuri Orson Hyde, Luke S. Johnson, Leyman E. Johnson, na William E. McLellin, kimenyekane. Nubwo igice cy’iri hishurwa ryerekejwe kuri aba bagabo bane, ibyinshi mu birimo bireba Itorero ryose. Iri hishurwa ryaguwe kubw’ibwiriza rya Joseph Smith ubwo ryatangazwaga mu nyandiko yo muri 1835 y’Inyigisho n’Ibihango.

1–5, Amagambo y’abakuru bashorewe na Roho Mutagatifu ni ibyanditswe; 6–12, Abakuru bagomba kubwiriza no kubatiza, kandi ibimenyetso bizakurikira abemera nyakuri; 13–24, Imfura mu bahungu ba Aroni ishobora gufasha nk’Umwepiskopi Uyobora (ari byo, kubika imfunguzo z’ubuyobozi nk’umwepiskopi) ayobowe n’Ubuyobozi bwa Mbere; 25–28, Ababyeyi bategetswe kwigisha inkuru nziza abana babo; 29–35, Abera bagomba kubahiriza Isabato, gukorana umwete, no gusenga.

1 Umugaragu wanjye, Orson Hyde, yahamagawe kubw’ukwimikwa kwe kugira ngo asakaze inkuru nziza ihoraho, kubwa Roho w’Imana iriho, ahereye mu bantu ajya mu bandi, kandi ahereye mu gihugu ajya mu kindi, mu makoraniro, baganira kandi babasobanurira byimbitse ibyanditswe byose.

2 Kandi, dore, kandi nimurebe, uru ni urugero ku bimikiwe ubu butambyi bose, kandi bashyiriweho ubutumwa bwabo ngo bagende—

3 Kandi uru ni urugero kuri bo, kugira ngo bazavuge uko bazaba bagenderewe na Roho Mutagatifu.

4 Kandi ibyo bazavuga byose bashorewe na Roho Mutagatifu bizaba ibyanditswe, bizaba ugushaka kwa Nyagasani, bizaba igitekerezo cya Nyagasani, bizaba ijwi rya Nyagasani, n’ububasha bw’Imana ku gakiza.

5 Dore, iri ni isezerano rya Nyagasani kuri mwe, O mwebwe bagaragu banjye.

6 Kubera iyo mpamvu, nimwishime, kandi ntimutinye, kuko njyewe Nyagasani ndi kumwe namwe, kandi nzahagarara iruhande rwanyu; kandi muzatanga ubuhamya bwanjye, ndetse Yesu Kristo, ko ndi Umwana w’Imana iriho, ko nari ndiho, ko ndiho, kandi ko ngiye kuza.

7 Iri ni ijambo rya Nyagasani kuri mwebwe, umugaragu wanjye Orson Hyde, ndetse n’umugaragu wanjye Luke Johnson, n’umugaragu wanjye William E. McLellin, n’abakuru bose b’abakiranutsi b’itorero ryanjye—

8 Nimugende mu isi yose, mubwirize inkuru nziza buri kiremwa, mukoresha ubushobozi nabahaye, mubatiza mu izina rya Data, n’irya Mwana, n’irya Roho Mutagatifu.

9 Kandi uwemera kandi akabatizwa azakizwa, naho utemera azacirwaho iteka.

10 Kandi uwemera azahabwa umugisha n’ibimenyetso bikurikira, ndetse nk’uko byanditswe.

11 Kandi muzahabwa kumenya ibimenyetso by’ibihe, n’ibimenyetso by’ukuza kw’Umwana w’Umuntu;

12 Kandi abo Data azatangira ubuhamya, muzahabwa ububasha bwo kubashyiraho ikimenyetso kubw’ubugingo buhoraho. Amena.

13 Kandi ubu, ku byerekeye ingingo z’inyongera ku bihango n’amategeko, ni izi:

14 Hasigaye nyuma y’aha, mu gihe gikwiye cya Nyagasani, abandi bepiskopi bagomba gushyirirwaho itorero, kugira ngo bakore ndetse bijyanye n’aba mbere;

15 Kubera iyo mpamvu bazaba abatambyi bakuru b’indakemwa, kandi bazatoranywa n’Ubuyobozi bwa Mbere bw’Ubutambyi bwa Melikisedeki, keretse ari abakomoka kuri Aroni.

16 Kandi niba ari abakomoka kuri Aroni nyabo bafite uburenganzira bw’itegeko ku buyobozi bwa paruwasi, niba ari imfura mu bahungu ba Aroni.

17 Kuko imfura ifite uburenganzira bw’ubuyobozi kuri ubu butambyi, n’imfunguzo cyangwa ubushobozi bwabwo.

18 Nta muntu ufite uburenganzira ahabwa n’itegeko kuri uyu murimo, bwo kugira imfunguzo z’ubu butambyi, keretse ari ukomoka nyabyo kuri Aroni akaba n’imfura ye.

19 Ariko, nk’uko umutambyi w’Ubutambyi bwa Melikisedeki afite ubushobozi bwo gukorera umurimo mu nzego zose ntoya ashobora gushingwa umurimo mu cyiciro rw’Umwepiskopi mu gihe ntawe ukomoka nyabyo kuri Aroni ushoboye kuboneka, asabwa gusa kuba yarahamagawe kandi yaratoranyijjwe kandi yarimitswe kuri ubu bubasha, arambitsweho ibiganza n’Ubuyobozi bwa Mbere bw’Ubutambyi bwa Melikisedeki.

20 Kandi ukomoka nyabyo kuri Aroni, nawe, agomba gushyirwaho n’ubu Buyobozi, kandi akaba ari indakemwa, kandi yarasizwe, kandi yarimitswe n’ibiganza by’ubu Buyobozi, bitabaye bityo ntibemerewe gushingwa umurimo mu butambyi bwabo.

21 Ariko, hashingiwe ku itegeko ryerekeye uburenganzira bwabo bw’ubutambyi bumanuka buva ku mubyeyi kugera ku mwana, bashobora kwishyuza ugusigwa kwabo niba mu gihe icyo aricyo cyose bashobora kugaragaza igisekuruza cyabo, cyangwa bakabyemeza kubw’ihishurwa riturutse kuri Nyagasani binyuze mu biganza b’Ubuyobozi bwavuzwe hejuru.

22 Kandi byongeye, nta mwepiskopi cyangwa umutambyi mukuru uzatoranywa kubw’uyu murimo uzacirwa urubanza cyangwa ngo ahanwe kubw’icyaha, keretse imbere y’Ubuyobozi bwa Mbere bw’itorero;

23 Kandi igihe cyose ahamwe n’icyaha imbere y’ubu Buyobozi, kubw’ubuhamya budashobora guteshwa agaciro, azahanwa;

24 Kandi niyihana azababarirwa, bijyanye n’ibihango n’amategeko y’itorero.

25 Kandi byongeye, igihe ababyeyi bafite abana muri Siyoni, cyangwa aho ariho hose mu zindi mambo zashinzwe, batabigisha gusobanukirwa inyigisho y’ukwihana, ukwizera muri Kristo Umwana w’Imana iriho, n’iy’umubatizo n’impano ya Roho Mutagatifu kubw’ukurambikwaho ibiganza, bagize ubukure bw’imyaka umunani, icyaha kiri ku mitwe y’ababyeyi.

26 Kuko iri rizaba itegeko ku batuye Siyoni, cyangwa mu yo ariyo yose mu mambo zashinzwe.

27 Kandi abana babo bazabatizwa kubw’ukubabarirwa ibyaha byabo igihe bafite imyaka umunani y’ubukure, kandi bakire ukurambikwaho ibiganza.

28 Ndetse bazigisha abana babo gusenga, no gutambuka bemye imbere ya Nyagasani.

29 Kandi abatuye Siyoni bazubahiriza na none umunsi w’Isabato bawutagatifuze.

30 Kandi abatuye Siyoni bazibuka imirimo yabo, igihe cyose batoranyirijwe gukora, mu bukiranutsi; kuko umunebwe azibukwa imbere ya Nyagasani.

31 Ubu, njyewe, Nyagasani, ntabwo nishimiye abatuye Siyoni, kuko harimo abanebwe muri bo; kandi n’abana babo nabo barimo gukurira mu bugome, nabo bashaka bashishikaye ubutunzi bw’ubuziraherezo, ariko amaso yabo yuzuye umururumba.

32 Ibi bintu ntibigomba kubaho, kandi bigomba gukurwaho muri bo; kubera iyo mpamvu, umugaragu wanjye Oliver Cowdery najyane aya mabwiriza mu gihugu cya Siyoni.

33 Kandi itegeko mbahaye—ko utubahiriza amasengesho ye imbere ya Nyagasani mu gihe cyayo, azajye yibukwe imbere y’umucamanza w’abantu.

34 Aya mabwiriza ni ay’ukuri n’ukwizera; kubera iyo mpamvu, ntimukayarengeho, cyangwa ngo mugire icyo muyakuramo.

35 Dore, ndi Alufa na Omega, kandi ndaje bwangu. Amena.