Ibyanditswe bitagatifu
Inyigisho n’Ibihango 56


Igice cya 56

Ihishurirwa ryanyujijwe ku Muhanuzi Joseph Smith, i Kirtland, muri Ohio, ku itariki ya 15 Kamena 1831. Iri hishurirwa ririhanangiriza Ezra Thayre kubw’ukutumvira ihishurirwa rya mbere (“itegeko” rivugwa mu murongo wa 8), Joseph Smith yari yarahawe ku bwe, riha amabwiriza Thayre arebana n’inshingano ze ku gikingi cya Frederick G. Williams, aho yabaga. Ihishurirwa rikurikira na none rikuraho umuhamagaro wa Thayre wo kujyana muri Missouri na Thomas B. Marsh (reba igice cya 52:22).

1–2, Abera bagomba kwikorera umusaraba wabo maze bagakurikira Nyagasani kugira ngo baronke agakiza; 3–13, Nyagasani arategeka kandi akavuguruza, kandi utumvira aracibwa; 14–17, kandi aragowe umutunzi utazafasha umukene, kandi aragowe umukene ufite umutima utamenetse; 18–20, Barahirwa abakene b’imitima iboneye, kuko bazaragwa isi.

1 Nimwumve, O mwebwe bantu mwigisha izina ryanjye, niko avuga Nyagasani Imana yanyu; kuko dore, uburakari bwanjye bwakongerejwe abigometse, kandi bazamenya ukuboko kwanjye n’uburakari bwanjye, ku munsi w’ukubagenderera n’uwo umujinya ku mahanga.

2 Kandi utazikorera umusaraba we ngo ankurikire, kandi yubahirize amategeko yanjye, uwo ntabwo azakizwa.

3 Dore, njyewe, Nyagasani, ndategetse, kandi utazumvira azacibwa mu gihe cyanjye gikwiye, nyuma y’uko nategetse kandi itegeko rikazirurwa.

4 Kubera iyo mpamvu, njyewe, Nyagasani, ndategeka kandi nkavuguruza, uko mbishimye; kandi ibi byose bizashyirwa ku mitwe y’abigometse, niko Nyagasani avuga.

5 Kubera iyo mpamvu, nkuyeho itegeko ryari ryahawe abagaragu banjye Thomas B. Marsh na Ezra Thayre, kandi mpaye itegeko rishya umugaragu wanjye Thomas, ko azafata urugendo rwe bwangu akajya muri Missouri, kandi umugaragu wanjye Selah J. Griffin nawe azajyana na we.

6 Kuko dore, nkuyeho itegeko ryari ryarahawe abagaragu banjye Selah J. Griffin na Newel Knight, nk’ingaruka z’ugushinga ijosi kw’abantu banjye bari muri Thompson, n’ubwigomeke bwabo.

7 Kubera iyo mpamvu, umugaragu wanjye Newel Knight nahamane nabo; kandi abenshi bazagenda bashobora kugenda, abashengutse imbere yanjye, kandi bayoborwe na we mu gihugu natoranyije.

8 Kandi byongeye, ni ukuri ndababwira, ko umugaragu wanjye Ezra Thayre agomba kwihana ubwibone bwe, n’ubugugu bwe, kandi akumvira itegeko rya mbere namuhaye ryerekeye ahantu atuye.

9 Kandi nazakora ibi, nk’uko hatazabaho amacakubiri mu gihugu, azagumya atoranyirizwe kujya mu gihugu cya Missouri;

10 Bitabaye bityo azahabwa ifeza yatanze, nuko azave aho hantu, kandi azacibwa mu itorero ryanjye, niko avuga Nyagasani Imana Nyiringabo;

11 Kandi nubwo ijuru n’isi byashira, aya magambo ntazashira, ahubwo azuzuzwa.

12 Kandi niba umugaragu wanjye Joseph Smith, Mutoya, bibaye ngomba ko yishyura ifeza, dore, njyewe, Nyagasani, nzongera nyishyure mu gihugu cya Missouri, kugira ngo abo mu bo azakira bashobore kongera kugororerwa bijyanye n’ibyo bakora.

13 Kuko bazahabwa bijyanye n’ibyo bakora, ndetse mu bihugu by’umurage wabo.

14 Dore, niko Nyagasani abwira abantu banjye—mufite ibintu byinshi byo gukora no kwihana; kuko dore, ibyaha byanyu byangezeho, kandi ntibyababariwe, kubera ko mushaka gukurikira inzira zanyu bwite.

15 Kandi imitima yanyu ntiyanyuzwe. Kandi ntimwumvira ukuri, ahubwo mwishimira ugukiranirwa.

16 Muragowe bantu b’abatunzi, mutazaha ikintu umukene, kuko ubutunzi bwanyu buzangiza roho zanyu; kandi ibi bizaba amaganya yanyu ku munsi w’ukugendererwa, n’uwo urubanza, n’uwo uburakari: Isarura ryararangiye, impeshyi yarashize, na roho yanjye ntiyakijijwe!

17 Muragowe bantu b’abakene, b’imitima itamenetse, ba roho zidashengutse, kandi b’inda zidahaga, kandi b’amaboko atareka gufata iby’abandi bantu, b’amaso yuzuye ubusambo, kandi badakoresha amaboko yabo bwite!

18 Ariko barahirwa abakene bafite imitima iboneye, bafite imitima imenetse, kandi bafite roho zishengutse, kuko bazabona ubwami bw’Imana buza mu bubasha n’ikuzo rikomeye kubabohora; kuko umubyibuho w’ubutaka uzaba uwabo.

19 Kuko dore, Nyagasani azaza, kandi azanye ibihembo bye, kandi azagororera buri muntu, kandi abakene bazanezerwa.

20 Kandi ibisekuruza byabo bizaragwa isi uko ibisekuru bisimburana, igihe cyose n’iteka ryose. None ubu ndangije kukuvugisha. Bigende bityo. Amena.

Capa