Ibyanditswe bitagatifu
Inyigisho n’Ibihango 123


Igice cya 123

Inshingano y’Abera irebana n’ababatoteza, nk’uko byanditswe n’Umuhanuzi Joseph Smith igihe yari imbohe muri gereza i Liberty, Missouri. Iki gice cyavanywe mu rwandiko rwandikiwe Itorero ku itariki ya 20 werurwe 1839 (reba umutwe w’igice cya 121).

1–6, Abera bagomba gukusanya no gutangaza inkuru y’imibabaro n’amatotezwa byabo; 7–10, Iyo roho yashyizeho imyizerere y’ikinyoma ni nayo iganisha Abera ku itotezwa; 11–17, Amenshi mu madini nyamara azakira ukuri.

1 Kandi byongeye, tuzasaba ko mwatekereza ku mutungo w’abera bose mukoranya ubumenyi bw’ibimenyetso byose, n’imibabaro n’amahohoterwa yabakoreweho n’abantu b’iyi Leta;

2 Ndetse mu mutungo wose n’umubare w’ibyangiritse biboneye, haba by’imyitwarire n’ibikomere bwite, kimwe n’umutungo w’inyubako.

3 Ndetse n’amazina y’abantu bose bagize ukuboko mu gutsikamirwa kwabo, igihe cyose badashobora kubafata no kubamenya.

4 Kandi wenda akanama gashobora gushyirwaho ngo gashakishe ibi bintu, kandi gafate imvugo n’indahiro, ndetse gakusanye n’inyandiko zisebanya zirimo gukwirakwiza;

5 N’ibiriho byose mu binyamakuru, no mu bitabo by’ubumenyi, n’amateka yose asebanya atangazwa, kandi yandikwa, n’ababyanditse, maze bagaragaza ikusanya uko ryakabaye ry’agahato k’ubugome bukabije kandi bubi n’ubuhotozi byakorewe kuri aba bantu—

6 Kugira ngo dushobore gutangariza atari isi yose gusa, ahubwo tubagaragarize n’abayobozi b’ubutegetsi mu ibara ryabo ryijimye kandi ry’ikibi, nk’umuhate dusabwa na Data wo mu Ijuru, mbere y’uko dushobora kwaka mu buryo bwuzuye kandi bwimazeyo iryo sezerano rizamuvana mu bwihisho bwe; ndetse kugira ngo ubwoko uko bwakabaye busigare nta rwitwazo mbere y’uko ashobora kohereza ububasha bw’ukuboko kwe gukomeye.

7 Ni inshingano ntarengwa dufite ku Mana, abamarayika, tuzajyana guhagarara, ndetse natwe ubwacu, abagore bacu n’abana bacu, bapfukamishijwe bafite akababaro, ishavu, n’ubwitonzi, munsi y’ukuboko kwamaganwa k’ubwicanyi, kw’igitugu, n’ugutsikamira, gufashijwe kandi gutegekwa kandi gushyigikiwe n’imbaraga z’iyo roho yabashyizemo bikomeye imyizerere y’abasogokuruza, barazwe ibinyoma, mu mitima y’abana babo, kandi buzuje isi urujijo, kandi rwagiye rukura rukomera kurushaho, kandi ubu rukaba arirwo soko y’ubugome bwose, kandi isi uko yakabaye iranihira munsi y’uburemere bw’ubukozi bw’ibibi bwayo.

8 Ni ingoyi y’icyuma, ni umunyururu ukomeye, ni amapingu nyayo, n’ibiziriko, n’imigozi, n’imirunga by’ikuzimu.

9 Kubera iyo mpamvu, ni inshingano ntarengwa dufite atari gusa ku bagore bacu bwite n’abana, ahubwo n’abapfakazi n’imfubyi, abo abagabo n’ababyeyi bishwe n’ukuboko kwayo kw’icyuma;

10 Gufite ibikorwa by’umukara kandi byijimye bihagije kugira ngo bitume ikuzimu ubwaho hahinda umushyitsi, kandi hagashya ubwoba kandi hakeruruka, kandi amaboko ya sekibi agatitira kandi akaremera.

11 Ndetse ni inshingano ntarengwa dufite ku rubyiruko ruzamuka rwose, n’ab’imitima ikeye—

12 Kuko haracyariho benshi mu isi mu madini yose, amashyaka, amatorero, bahumishijwe n’ubucakura buhanitse bw’abantu, butuma babeshya bubikiriye ngo batuyobye, kandi bahishwe ukuri gusa kubera ko batazi aho bagushakira—

13 Kubera iyo mpamvu, ko dukwiriye guhara kandi ubusa kandi tugatanga ubuzima bwacu dushyira ahabona ibintu byose by’umwijima bihishe, igihe cyose tubimenye, kandi mu by’ukuri bigaragazwa n’ijuru—

14 Ibi bigomba noneho kwitabwaho n’umwete mwinshi.

15 Ntihagire umuntu ubifata nk’ibintu bitoya; kuko hariho byinshi biri mu bihe bizaza, birebana n’abera, bigengwa n’ibi bintu.

16 Murabizi, bavandimwe, ko inkuge nini cyane ifashwa cyane n’ingashya ntoya cyane mu gihe cy’umuyaga w’ishusheri, ihamishijwe aho ishobora kuyoborwa mu buryo iganza umuyaga n’imiraba.

17 Kubera iyo mpamvu, bavandimwe bakundwa, nimureke dukore twishimye ibintu byose biri mu bubasha bwacu; maze hanyuma duhagarare twemye, n’icyizere gikomeye cyane, kugira ngo tubone agakiza k’Imana, n’ukuboko kwayo guhishurwe.