Ibyanditswe bitagatifu
Inyigisho n’Ibihango 125


Igice cya 125

Ihishurirwa ryanyujijwe ku Muhanuzi Joseph Smith, i Nauvoo, muri Illinois, mu kwezi kwa Werurwe 1841, rireba Abera mu gihugu cya Iowa.

1–4, Abera bagomba kubaka imirwa kandi bagakoranira mu mambo za Siyoni.

1 Ugushaka kwa Nyagasani kwerekeranye n’abera mu gihugu cya Iowa ni ukuhe?

2 Ni ukuri, niko Nyagasani avuga, ndababwira, niba abiyitirira izina ryanjye kandi bakaba bagerageza kuba abera banjye, nibazakora ugushaka kwanjye kandi bakubahiriza amategeko yanjye aberekeyeho, bikoranyirize hamwe ahantu nzabashyiriraho binyuze kuri Joseph, kandi bubakire imirwa izina ryanjye, kugira ngo babe biteguye ibibikiye igihe kizaza.

3 Nibubakire umurwa izina ryanjye mu gihugu giteganye n’umurwa wa Nauvoo, kandi witwe izina rya Zarahemula.

4 Kandi abo bose baturuka mu burasirazuba, n’iburengerazuba, n’amajyaruguru, n’amajyepfo, bafite ibyifuzo byo kuhatura, bafate umurage wabo aho, kimwe no mu murwa wa Nashville, cyangwa mu murwa wa Nauvoo, no mu mambo zose nashyizeho, niko Nyagasani avuga.

Capa