Igice cya 116
Ihishurirwa ryahawe Umuhanuzi Joseph Smith, hafi y’Ubwato bwa Wight, ahantu hitwaga Spring Hill, Akarere ka Daviess, muri Missouri, ku itariki ya 19 Gicurasi 1838.
1 Spring Hill yahawe izina na Nyagasani Adam-ondi-Ahman, kubera ko, yavuze ko, ari ahantu Adamu azaza kugenderera abantu be, cyangwa Abakurambere bazicara, nk’uko byavuzwe n’Umuhanuzi Daniyeli.