Ibyanditswe bitagatifu
Inyigisho n’Ibihango 103


Igice cya 103

Ihishurwa ryanyujijwe ku Muhanuzi Joseph Smith, i Kirtland, muri Ohio, ku itariki ya 24 Gashyantare1834. Iri hishurirwa ryakiriwe nyuma yuko Parley  P. Pratt na Lyman Wight, bari bamaze kugera i Kirtland, muri Ohio baravuye muri Missouri ngo bajye inama n’Umuhanuzi ku byerekeranye n’ihumure n’igarurwa ry’Abera mu butaka bwabo mu Karere ka Jackson.

1–4, Kuki Nyagasani yemeye ko Abera bo mu Karere ka Jackson batotezwa; 5–10, Abera bazatsinda nibubahiriza amategeko; 11–20, Ugucungura kwa Siyoni kuzabaho kubw’ububasha; kandi Nyagasani azagenda imbere y’abantu Be; 21–28, Abera bagomba gukoranira muri Siyoni, kandi abashyira ubuzima bwabo hasi bazongera babubone; 29–40, Abavandimwe batandukanye bahamagariwe gutegura inkambi ya Siyoni maze bakajya i Siyoni; basezeranyijwe intsinzi nibaba indahemuka.

1 Ni ukuri ndababwira, nshuti zanjye dore, nzabaha ihishurirwa n’itegeko, kugira ngo mushobore kumenya mwakwitwara mu kurangiza inshingano zanyu zirebana n’agakiza n’ugucungurwa kw’abavandimwe banyu, batataniye mu gihugu cya Siyoni;

2 Barirukanywe kandi bakubitwa n’amaboko y’abanzi banjye, nzabasukaho umujinya wanjye utagira urugero mu gihe cyanjye bwite.

3 Kuko nabemereye kugeza ubu, ko bashobora kuzuza urugero rw’ubukozi bw’ibibi, kugira ngo igikombe cyabo gishobore kuzura;

4 Kandi ko abiyitirira izina ryanjye bahanwe mu gihe gitoya mu buryo bubabaje kandi bukarishye, kubera ko bose hamwe batumviye inyigisho n’amategeko nabahaye.

5 Ariko ni ukuri ndababwira, ko natanze iteka abantu banjye bazasobanukirwa, igihe cyose bumviye uhereye ubu inama njyewe, Nyagasani Imana yabo, nzabaha.

6 Dore, kuko nabitegetse, bazatangira gutsinda abanzi banjye uhereye ubu.

7 Kandi mwitondera kuzirikana amagambo yose, njyewe, Nyagasani Imana yabo, nzabavugisha, ntibazareka na rimwe gutsinda kugeza ubwo ubwami bw’isi bushyizwe munsi y’ibirenge byanjye, n’isi igahahwa abera, ngo bayegurirwe ubuziraherezo n’iteka ryose.

8 Ariko igihe cyose batubahiriza amategko yanjye, kandi ntibitondere kuzirikana amagambo yanjye yose, ubwami bw’isi buzabatsinda.

9 Kuko bashyiriweho kuba urumuri rw’isi, no kuba abakiza b’abantu;

10 Kandi igihe cyose bataye abakiza b’abantu, bameze nk’umunyu wataye icyanga cyawo, kandi bityo utagize icyo umaze uretse kujugunywa no gukandagirirwa munsi y’ikirenge cy’abantu.

11 Ariko ni ukuri ndababwira, nategetse ko abavandimwe banyu batatanye bazagaruka mu bihugu by’imirage yabo, maze bakazubaka amatongo ya Siyoni.

12 Kuko nyuma y’amakuba menshi, nk’uko nabibabwiye mu itegeko rya kera, haje umugisha.

13 Dore, uyu niwo mugisha nabasezeranyije nyuma y’amakuba yanyu, n’amakuba y’abavandimwe banyu—ugucungurwa kwanyu, n’ugucungurwa kw’abavandimwe banyu, ndetse ukugarurwa kwabo mu gihugu cya Siyoni, bakazahatura, ntibazahirikwe ukundi.

14 Nyamara, nibanduza imirage yabo bazahirikwa, kuko ntazabarengera nibanduza imirage yabo.

15 Dore, ndababwira, ugucungurwa kwa Siyoni kugomba kubaho kubw’ububasha;

16 Kubera iyo mpamvu, nzahagurutsa kubw’abantu banjye umugabo, uzabayobora nk’uko Mose yayoboye abana ba Isirayeli.

17 Kuko muri abana ba Isirayeli, n’ab’urubyaro rwa Aburahamu, kandi mugomba kuvanwa mu buretwa kubw’ububasha, n’ukuboko kurambuye.

18 Kandi uko abasogokuruza banyu bayobowe bwa mbere, ni uko ugucungurwa kwa Siyoni kuzabaho.

19 Kubera iyo mpamvu, ntimukuke imitima yanyu, kuko simbabwira nk’uko nabwiye abasogokuruza banyu: Umumarayika wanjye azagenda imbere yanyu, ariko ntimuzambona.

20 Ariko ndababwira nti: Abamarayika banjye bazazamuka imbere yanyu, ndetse nanjye ubwanjye, no mu gihe muzegurirwa igihugu kirumbutse.

21 Ni ukuri, ni ukuri ndababwira, ko umugaragu wanjye Joseph Smith Mutoya ari umugabo ngereranya n’umugaragu Nyagasani w’uruzabibu avuga mu mugani nabahaye.

22 Kubera iyo mpamvu umugaragu wanjye Joseph Smith Mutoya nabwire imbaraga z’inzu yanjye, abasore n’ingimbi—Nimwikoranyirize hamwe mu gihugu cya Siyoni, mu gihugu naguze feza natuwe.

23 Kandi amatorero yose niyohereze abantu bashishoza na feza yabo, maze agure ubutaka ndetse nk’uko nabategetse.

24 Kandi igihe cyose abanzi banjye babateye ngo babirukane mu butaka burumbutse, nejeje ngo bube igihugu cya Siyoni, ndetse bwo mu butaka bwanyu bwite nyuma y’ubu buhamya, mwashyize imbere yanjye mubashinja, muzavumwa;

25 Kandi uwo ariwe wese muvumye, nzamuvuma, kandi muzamporere ku banzi banjye.

26 Kandi nzaba hamwe namwe ndetse mumporera ku banzi banjye, kugeza ku gisekuru cya gatatu n’icya kane cy’abanyanga.

27 Ntihagire umuntu ugirira ubwoba kurambika ubuzima bwe hasi ku bwanjye; kuko urambika ubuzima bwe hasi ku bwanjye bazongera kububona.

28 Kandi uwo ariwe wese udashaka kurambika ubuzima bwe hasi kubwanjye ntabwo ari uwanjye.

29 Ndashaka ko umugaragu wanjye Sidney Rigdon azazamura ijwi rye mu matorero yo mu bihugu by’iburasirazuba, mu gutegurira amatorero kubahiriza amategeko nabahaye yerekeranye n’ukugarurwa n’ugucungurwa kwa Siyoni.

30 Ndashaka ko umugaragu wanjye Parley  P. Pratt n’umugaragu wanjye Lyman Wight bazagaruka mu gihugu cy’abavandimwe babo, kugeza babonye amatsinda yo kuzamukira mu gihugu cya Siyoni, mu macumi, cyangwa makumyabiri, cyangwa mirongo itanu, cyangwa ijana, kugeza bagejeje ku mubare wa magana atanu w’imbaraga z’inzu yanjye.

31 Dore iki niko gushaka kwanjye: Nimusabe kandi muzahabwa; ariko abantu ntibakore igihe cyose ugushaka kwanjye.

32 Kubera iyo mpamvu, nimudashobora kubona magana atanu, musabane umwete kugira ngo niba bishoboka mubone magana atatu.

33 Kandi nimudashobora kubona magana atatu, musabane umwete kugira ngo niba bishoboka mubone ijana.

34 Ariko ni ukuri ndababwira, mbahaye itegeko, ko mutazazamukira mu gihugu cya Siyoni kugeza mubonye ijana ry’imbaraga z’inzu yanjye, bo kuzamukana namwe mu gihugu cya Siyoni.

35 Kubera iyo mpamvu, nk’uko nababwiye, nimusabe kandi muzahabwa; musengane umwete kugira ngo nibishoboka umugaragu wanjye Joseph Smith Mutoya ashobore kujyana namwe, kandi ayobore hagati y’abantu banjye, kandi ashyire ubwami ku butaka bwejejwe, kandi ashyire abana ba Siyoni ku myitwarire n’amategeko yabayeho kandi azabahabwa.

36 Intsinzi yose n’ikuzo bibageraho binyuze mu mwete wanyu, ukwizera, n’amasengesho y’ukwizera.

37 Umugaragu wanjye Parley  P. Pratt najyane n’umugaragu wanjye Joseph Smith Mutoya.

38 Umugaragu wanjye Lyman Wight ajyane n’umugaragu wanjye Sidney Rigdon.

39 Umugaragu wanjye Hyrum Smith ajyane n’umugaragu wanjye Frederick  G. Williams.

40 Umugaragu wanjye Orson Hyde ajyane n’umugaragu wanjye Orson Pratt, aho ariho hose umugaragu wanjye Joseph Smith Mutoya azabagira inama, ngo amategeko nabahaye yuzuzwe, maze barekere ibisigaye mu maboko yanjye. Bigende bityo. Amena.

Capa