Ibyanditswe bitagatifu
Inyigisho n’Ibihango 54


Igice cya 54

Ihishurirwa ryanyujijwe ku Muhanuzi Joseph Smith rigenewe Newel Knight, ari i Kirtland, Ohio, ku itariki ya 10 Werurwe 1831. Abanyamuryango b’Itorero baba i Thompson, muri Ohio, ntibumvikanye ku bibazo birebana n’ugutamba imitungo. Ubugugu n’ubusambo byaragaragaye. Nyuma y’ubutumwa bwe ku ba Shakers (reba umutwe w’igice cya 49); Leman Copley yari yaratatiriye igihango cyo gutamba igikingi cye kigari nk’ahantu h’umurage kubw’Abera baturuka i Colesville, muri New York. Nk’ingaruka y’ibi, Newel Knight (umuyobozi w’abanyamuryango baba muri Thompson) n’abandi bakuru bari barasanze Umuhanuzi bamubaza uko babigenza. Umuhanuzi yabajije Nyagasani, nuko ahabwa iri hishurirwa, ritegeka abanyamuryango bo muri Thompson kuva mu gikingi cya Leman Copley maze bakajya i Missouri.

1–6, Abera bagomba kubahiriza igihango cy’inkuru nziza; 7–10, bagomba kwihangana mu mage.

1 Dore, niko Nyagasani avuga, ndetse Alufa na Omega, intangiriro n’iherezo, ndetse we wabambwe kubw’ibyaha by’isi—

2 Dore, ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira, mugaragu wanjye Newel Knight, uzahagarara mu murimo nagutoranyirije.

3 Kandi niba abavandimwe bawe bifuza gucika abanzi babo, bajye bihana ibyaha byabo byose, maze biyoroshye by’ukuri imbere yanjye bashengutse.

4 Kandi uko igihango bagiranye nanjye cyatatiriwe, ni nk’uko cyahindutse impfabusa n’imbura mumaro.

5 Kandi aragowe uzana iki gicumuro, kuko byari kurushaho kumubera byiza ko yari kuba yararohamye mu ndiba y’inyanja.

6 Ariko barahirwa abakomeje icyo gihango kandi bubahirije itegeko, kuko bazagirirwa impuhwe.

7 Kubera iyo mpamvu, ngaho ubu nimuhunge igihugu, hato abanzi banyu batabagwira, maze mufate urugendo rwanyu, kandi mutoranye uwo mushaka kugira ngo ababere umuyobozi, kandi abishyurire ifeza.

8 Kandi bityo muzafate urugendo mwerekeza mu turere tw’iburengerazuba, mu gihugu cya Missouri, ku nkengero z’Abalamani.

9 Kandi nyuma y’uko mumaze gukora urugendo, dore ndababwira, mwishakire imibereho nk’abantu, kugeza ubwo mbateguriye ahantu.

10 Kandi byongeye, mwihangane mu mage kugeza ubwo nzaza; kandi, dore, ndaje bwangu, kandi nzanye n’ingororano yanjye, kandi abanshatse mbere bazabona iruhukiro rya roho zabo. Bigende bityo. Amena.