Ibyanditswe bitagatifu
Inyigisho n’Ibihango 85


Igice cya 85

Ihishurirwa ryanyujijwe ku Muhanuzi Joseph Smith, i Kirtland, muri Ohio, ku itariki ya 27 Ugushyingo 1832. Iki gice ni agace kavanywe mu ibaruwa Umuhanuzi yandikiye William  W. Phelps, wabaga muri Independence, Missouri. Isubiza ibibazo byerekeye ba Bera bimukiye i Siyoni ariko batari barakurikije itegeko ryo kwegura ku mitungo yabo kandi bityo batari barahawe imirage bijyanye n’itegeko ryashyizweho mu Itorero.

1–5, Imirage muri Siyoni igomba gutangwa binyuze mu kwitanga; 6–12, Umwe ushoboye kandi ukomeye azaha Abera imirage yabo muri Siyoni.

1 Ni inshingano y’umukarani wa Nyagasani, yatoranyirije, kwandika amateka, n’inyandiko rusange y’itorero y’ibintu byose bibera muri Siyoni, n’uw’abatanga bose imitungo, kandi bahabwa imirage mu buryo bwemewe n’itegeko n’umwepiskopi;

2 Ndetse uburyo bwabo bwo kubaho, ukwizera kwabo, n’imirimo; ndetse by’uwayobye uyobya nyuma yo guhabwa imirage yabo.

3 Binyuranye n’ubushake n’itegeko ry’Imana ko abadahawe umurage wabo kubw’ukwitanga, bijyanye n’itegeko ryayo, yatanze, ngo yake icya cumi abantu bayo, kugira ngo ibategurire gutsinda umunsi w’ukwihorera no gutwika, bagomba kugira amazina yabo yanditswe hamwe n’abantu b’Imana.

4 Kandi igisekuru cyabo ntikigomba kwandikwa, cyangwa kuba aho gishobora kuboneka mu nyandiko izo arizo zose cyangwa mu mateka y’itorero.

5 Amazina yabo ntazagaragara, n’amazina y’abasogokuruza babo, cyangwa ngo amazina y’abana babo yandikwe mu gitabo cy’itegeko ry’Imana niko Nyagasani Nyiringabo avuga.

6 Koko, niko ijwi ritoya kandi rituje rivuga, ryongorera kandi ritobora ibintu byose, kandi inshuro nyinshi rituma amagufa yanjye atitira mu gihe ryigaragaza, rivuga riti:

7 Kandi hazabaho ko njyewe, Nyagasani Imana, nzohereza umuntu ushoboye kandi ukomeye, acigatiye inkoni y’ububasha mu kuboko kwe, yisesuye umucyo, afite akanwa kazavuga amagambo, amagambo ahoraho; mu gihe amara ye azaba isoko y’ukuri, yo gutunganya inzu y’Imana, no gukiranura kubw’ubufindo imirage y’abera bafite amazina yabonetse, n’amazina y’abasogokuruza babo, n’ay’abana babo, yanditswe mu gitabo cy’itegeko ry’Imana.

8 Mu gihe uwo muntu, wahamagawe n’Imana kandi agatoranywa, arambura ukuboko kwe ngo aramire isanduku y’Imana, azagwa kubw’umurase w’urupfu, usa nk’igiti cyakubiswe n’umurase waka w’umurabyo.

9 Kandi abasanze batanditswe mu gitabo cy’urwibutso ntibazabona umurage kuri uwo munsi, ahubwo bazacibwamo kabiri, maze uruhare rwabo bazaruhabwa mu batemera, aho baririra kandi bagahekenya amenyo.

10 Ibi bintu simbuze ku bwanjye; kubera iyo mpamvu, uko Nyagasani abivuga, azanabisohoza.

11 Kandi ab’Ubutambyi Bukuru, bafite amazina ataboneka ko yanditse mu gitabo cy’itegeko, cyangwa basanzwe barayobye, cyangwa baraciwe mu itorero, kimwe n’ubutambyi butoya, cyangwa abanyamuryango, kuri uwo munsi ntibazabona umurage mu bera b’Umusumba Byose.

12 Kubera iyo mpamvu, bizabakorerwa nk’uko bizakorerwa umwana w’umutambyi, uzasanga yanditswe mu gice cya kabiri cya Ezira, mu mirongo itandatu n’umwe na kabiri.

Capa