Igice cya 113
Ibisubizo ku bibazo bimwe byerekeranye n’ibyanditswe na Yesaya, byatanzwe n’Umuhanuzi Joseph Smith, ari i Far West cyangwa hafi yaho, Missouri, Werurwe 1838.
1–6, Mu gihimba cya Yese hazaturukamo agashami, kandi umuzi wa Yese umenyekane; 7–10, Ibisigisigi byatatanye bya Siyoni bifite uburenganzira ku butambi kandi bahamagariwe kugarukira Nyagasani.
1 Ni nde Gihimba cya Yese kivugwa mu mirongo ya mbere, kabiri, gatatu, kane n’uwa gatanu y’igice cya 11 cya Yesaya?
2 Ni ukuri ni uko Nyagasani avuga: Ni Kristo.
3 Ni akahe gashami kavugawa mu murongo wa mbere w’igice cya 11 cya Yesaya, kazaturuka mu Gihimba cya Yese?
4 Dore, ni uko Nyagasani avuga: Ni umugaragu mu biganza bya Kristo, ukomoka gato kuri Yese kimwe no kuri Efurayimu, cyangwa kuri Yozefu, warambitsweho ububasha bwinshi.
5 Ni uwuhe muzi wa Yese uvugwa mu murongo wa 10 w’igice cya 11?
6 Dore, ni uko Nyagasani avuga, ni ukomoka kuri Yese, kimwe no kuri Yozefu, ashinzwe abikwiriye ubutambyi, n’imfunguzo z’ubwami, ngo abe ibendera, kandi kubw’umugambi w’ugukoranywa kw’abantu banjye mu minsi ya nyuma.
7 Ibibazo byabajijwe na Elias Higbee: Ese risobanuye iki itegeko riri muri Yesaya, igice cya 52, umurongo wa 1, rivuga riti: Ambara imbaraga zawe, O Siyoni—kandi ni abahe bantu Yesaya yavugagaho?
8 Yavugaga ku bo Imana izahamagara mu minsi ya nyuma, bazaba bafite ububasha bwo kongera kuzana Siyoni, n’ugucungurwa kwa Isirayeli; kandi kuyambika imbaraga zayo ni ukuyambika ubushobozi bw’ubutambyi, aribyo yo, Siyoni, ifitiye uburenganzira kubw’inkomoko; no kugaruka kuri ubwo butambyi yari yaratakaje.
9 Ese tugomba gusobanukirwa iki iyo bavuze ko Siyoni yihambuye iminyururu ku ijosi ryayo; umurongo wa kabiri?
10 Tugomba gusobanukirwa ko ibisigisigi byatatanye byingingiwe kugaruka kuri Nyagasani bivuye aho byaguye; kandi biramutse bibikoze, isezerano rya Nyagasani ni uko azabababwira, cyangwa azabaha ihishurirwa. Nimurebe imirongo ya 6, 7, na 8. Iminyururu y’ijosi ryayo ni imivumo y’Imana kuri yo, cyangwa ibisigisigi bya Isirayeli mu mibereho y’ubutatane mu banyamahanga.