Ibyanditswe bitagatifu
Inyigisho n’Ibihango 70


Igice cya 70

Ihishurirwa ryanyujijwe ku Muhanuzi Joseph Smith, i Hiram, muri Ohio, ku itariki ya 12 Ugushyingo 1831. Amateka y’Umuhanuzi uvuga ko ibiterane bine bidasanzwe byabayeho uhereye ku itariki ya 1 kugeza ku ya 12 Ugushyingo. Mu rya nyuma muri aya materaniro, akamaro gakomeye k’amahishurwa yagombaga gutangazwa nyuma y’aho nk’ Book of Commandments noneho hanyuma akitwa Inyigisho n’Ibihango katekerejweho. Iri hishurwa ryatanzwe nyuma y’uko igiterane gitora ko amahishura “afitiye Itorero agaciro k’ubutunzi bw’isi uko yakabaye” Amateka ya Joseph Smith avuga amahishurwa nk’urufatiro rw’Itorero muri iyi minsi ya nyuma, n’inyungu ku isi, yerekana ko imfunguzo z’amayobera y’ubwami bw’Umukiza wacu zongeye gushingwa umuntu.

1–5, Ibisonga byashiriweho gutangaza amahishurwa; 6–13, Abakora mu bintu bya roho bakwiriye ibihembo byabo; 14–18, Abera bagomba kungana mu bintu by’isi.

1 Dore, kandi nimwumve, O mwebwe mutuye Syoni, namwe bantu mwese b’itorero ryanjye muri kure, maze mwumve ijambo rya Nyagasani mpaye umugaragu wanjye Joseph Smith Mutoya, ndetse n’umugaragu wanjye Martin Harris, ndetse n’umugaragu wanjye Oliver Cowdery, ndetse n’umugaragu wanjye John Whitmer, ndetse n’umugaragu wanjye Sidney Rigdon, ndetse n’umugaragu wanjye William W. Phelps, kubw’uburyo bw’itegeko kuri bo.

2 Kuko mbahaye itegeko; kubera iyo mpamvu nimutege amatwi kandi mwumve, kuko ni uko Nyagasani ababwira—

3 Njyewe, Nyagasani, narabatoranyije, kandi nabimikiye kuba ibisonga ku mashishurwa n’amategeko nabahaye, kandi nzabaha na nyuma h’aha;

4 Na raporo y’ubusonga nzabasaba ku munsi w’urubanza.

5 Kubera iyo mpamvu, nabatoranyirije, kandi uyu niwo murimo wabo mu itorero ry’Imana, kubigenga ibibazo byabyo, koko, akamaro kabyo.

6 Kubera iyo mpamvu, nabahaye itegeko, ko batazaha ibi bintu itorero, cyangwa isi;

7 Icyakora, igihe bazahabwa ibiruta ibikenewe by’ibanze n’ibyifuzwa, bizahabwa ububiko bwanjye;

8 Kandi inyungu zizegurirwa abatuyew Siyoni, n’ibisekuruza byabo, igihe bahindutse abaragwa bijyanye n’amategeko y’ubwami.

9 Dore, ibi nibyo Nyagasani ashaka kuri buri muntu mu busonga bwe, ndetse bijyanye n’uko njyewe, Nyagasani, natoranyije cyangwa nyuma y’aha natoranyirije umuntu uwo ariwe wese.

10 Kandi dore, nta n’umwe ubarirwa mu itorero ry’Imana iriho utagengwa n’iri tegeko.

11 Koko, haba umwepiskopi, haba umusimbura ucunga ububiko bwa Nyagasani, haba uwatoranyijwe mu busonga ku bintu by’isi.

12 Uwatoranyirijwe kuyobora ibintu bya roho, aba akwiriye igihembo cye, ndetse nk’abatoranyirizwa ubusonga kugira ngo bayobore ibintu by’isi;

13 Koko, ndetse mu gisagirane kirushijeho, igisagirane cyabakuriyemo binyuze mu kwigaragaza kwa Roho.

14 Ariko, mu bintu by’isi byanyu muzaba mungana, kandi ibi mutinuba, naho ubundi igisagirane cy’ukwigaragaza kwa Roho ntikizimirwa.

15 Ubu, iri tegeko ndihaye abagaragu banjye kubw’inyungu zabo mu gihe bagumyeho, kuko ukwigaragaza kw’imigisha yanjye ku mitwe yabo, no kubw’ingororano y’umwete wabo no kubw’umutekano wabo;

16 Kubw’ifunguro n’imyambaro; kubw’umurage; kubw’amazu no kubw’amasambu, mu bihe ibyo aribyo byose, njyewe, Nyagasani, nzashyiramo, kandi aho ariho hose njyewe, Nyagasani, nzaboherezayo.

17 Kuko babaye indahemuka mu bintu byinshi, kandi bakoze neza ku buryo batakoze icyaha.

18 Dore, njyewe, Nyagasani, ndi umunyempuhwe kandi nzabaha umugisha, kandi bazajya mu munezero w’ibi bintu. Bigende bityo. Amena.