Ibyanditswe bitagatifu
Inyigisho n’Ibihango 112


Igice cya 112

Ihishurirwa ryanyujijwe ku Muhanuzi Joseph Smith rigenewe Thomas  B. Marsh, i Kirtland, muri Ohio, ku itariki ya 23 Nyakanga 1837, ryerekeranye n’Intumwa Cumi n’Ebyiri za Ntama. Iri hishurirwa ryakiriwe ku munsi Abakuru Heber  C. Kimball na Orson Hyde babwirije inkuru nziza bwa mbere mu Bwongereza. Thomas  B. Marsh yari iki gihe Umuyobozi w’Ihuriro ry’Intumwa Cumi n’Ebyiri.

1–10, Aba Cumi na babiri bagomba kohereza inkuru nziza kandi bakarangurura ijwi ry’umuburo ku mahanga yose n’abantu; 11–15, Bagomba guterura umusaraba wabo, bagakurikira Yesu, kandi bakagaburira intama ze; 16–20, Abahabwa Ubuyobozi bwa Mbere bakira Nyagasani; 21–29, Umwijima utwikiriye isi, kandi abemera gusa kandi bakabatizwa bazakizwa; 30–34, Ubuyobozi bwa Mbere n’aba Cumi na babiri bafite imfunguzo z’ubusonga bw’ubusendere bw’ibihe.

1 Ni ukuri ni uko Nyagasani akubwira ati: wowe mugaragu wanjye Thomas: Numvise amasengesho yawe; kandi ubuntu bwawe bwazamutse hejuru nk’urwibutso imbere yanjye, mu kigwi cyabo, abavandimwe bawe, bari batoranyirijwe gutanga ubuhamya bw’izina ryanjye no kuryohereza hanze mu mahanga yose, amoko, indimi, n’abantu, kandi bimitswe binyuze mu gukoreshwa kw’abagaragu banjye.

2 Ni ukuri ndakubwira, habayeho ibintu bimwe bikeya mu mutima wawe nawe ubwawe, njyewe, Nyagasani, ntishimiye.

3 Nyamara, igihe cyose wicishije bugufi uzakuzwa; kubera iyo mpamvu, ibyaha byanyu byose urabibabariwe.

4 Umutima wawe nube uw’ibyishimo imbere yanjye, kandi uzatange ubuhamya bw’izina ryanjye, atari gusa mu Banyamahanga, ahubwo na none no mu Bayuda, kandi uzohereza ijambo ryanjye no ku mpera z’isi.

5 Ishime, kubera iyo mpamvu, igitondo ku kindi, kandi umunsi ku wundi ijwi ryawe ry’umuburo rigere kure; kandi ijoro rije ntugatume abatuye isi bahondobera kubera imbwirwaruhame yawe.

6 Umenyekanishe ko iwawe ari i Siyoni, kandi ntuzimuke; kuko njyewe, Nyagasani, ngufitiye umurimo wo gukora, utangaza izina ryanjye mu bana b’abantu.

7 Kubera iyo mpamvu, kenyerera umurimo wawe. iIbirenge byawe nabyo ubikwete, kuko watoranyijwe, kandi inzira yawe iri mu misozi, no mu mahanga menshi.

8 Kandi kubw’ijambo ryawe abakomeye bazacishwa bugufi, kandi kubw’ijambo ryawe abaciye bugufi bazakuzwa.

9 Ijwi ryawe rizaba igikangaro ku munyacyaha; kandi ku gikangaro cyawe utume ururimi rw’umuneguranyi rureka urukozasoni.

10 Wiyoroshye, kandi Nyagasani Imana yawe izayobora ukuboko kwawe, kandi iguhe igisubizo ku masengesho yawe.

11 Nzi umutima wawe, kandi numvise amasengesho yawe yerekeranye n’abavandimwe bawe. Ntuzababere ngo ubakunde kurusha abandi benshi, ahubwo reka urukundo rwawe rubeho ku bwabo nko ku bwawe bwite; kandi reka urukundo rwawe rusagirane mu bantu bose, no mu bakunda izina ryanjye bose.

12 Kandi usengere abavandimwe bawe bo mu ba Cumi na babiri. Ubacyahe bikomeye kubw’izina ryanjye, kandi bacyahwe kubw’ibyaha byabo byose, kandi ube indahemuka imbere yanjye ku izina ryanjye.

13 Kandi nyuma y’ibigeragezo byabo, n’amakuba menshi, dore, njyewe, Nyagasani, nzabegera, kandi nibatanangira imitima yabo, kandi ntibanshingane amajosi yabo, bazahindurwa, kandi nzabakiza.

14 Ubu, ndakubwira, kandi ibyo nkubwira, ndabibwira aba Cumi na babiri bose: haguruka maze ukenyere, terura umusaraba wawe, unkurikire, kandi uragire intama zanjye.

15 Ntimwikuze, ntimwigomeke ku mugaragu wanjye Joseph; kuko ni ukuri ndababwira, ndi kumwe na we, kandi ukuboko kwanjye kuzaba kuri we; kandi imfunguzo namuhaye, ndetse namwe, ntizizamwamburwa kugeza nje.

16 Ni ukuri ndakubwira, mugaragu wanjye Thomas, uri umugabo natoranyirije gufata imfunguzo z’ubwami bwajnye, nk’uko birebana n’aba Cumi na babiri, hanze mu mahanga yose.

17 Kugira ngo ushobore kuba umugaragu wo gufungura irembo ry’ubwami bwanjye ahantu hose aho umugaragu wanjye Joseph, n’umugaragu wanjye Sidney, n’Umugaragu wanjye Hyrum, badashobora kuza;

18 Kuko nabashyizeho umutwaro w’amatorero yose mu gihe gitoya.

19 Kubera iyo mpamvu, aho ariho hose bakohereje, ujyeyo, kandi nzaba ndi kumwe nawe; kandi ahantu aho ariho hose uzatangaza izina ryanjye irembo ry’ingirakamaro rizagukingurirwa, kugira ngo bakire ijambo ryanjye.

20 Uwo ari we wese wakira ijambo ryanye ninjye aba yakiriye, kandi uwo ari we wese unyakiriye, aba yakiriye abo, Ubuyobozi bwa Mbere, nohereje, nabahayeho abajyanama kubw’izina ryanjye.

21 Kandi byongeye, ndababwira, ko uwo ari we wese muzohereza mu izina ryanjye, kubw’ijwi ry’abavandimwe banyu, Aba Cumi na Babiri, bemewe kubw’itegeko kandi bahawe ubushobozi na mwe, muzabona ububasha bwo gukingurira umuryango w’ubwami bwanjye ubwoko ubwo aribwo bwose aho muzabohereza hose—

22 Igihe cyose baziyoroshya ubwabo imbere yanjye, kandi bakaguma mu ijambo, kandi bakumvira ijwi rya Roho wanjye.

23 Ni ukuri, ni ukuri ndababwira, umwijima utwikiriye isi, kandi umwijima w’icuraburindi utwikiriye ubwenge bw’abantu, kandi abantu bose barangiritse imbere y’amaso yanjye.

24 Dore, guhora kuraje bwangu ku batuye isi, umunsi w’umujinya, umunsi wo kugurumana, umunsi w’ukurimbuka, w’amarira, wo kuboroga, kandi w’amaganya; kandi nka serwakira bizaza ku isi yose, niko Nyagasani avuga.

25 Kandi bizatangirira ku nzu yanjye, nuko bizagende biturutse ku nzu yanjye, niko Nyagasani avuga;

26 Bizabanziriza muri bamwe muri mwe, niko Nyagasani avuga, bavuga ko bazi izina ryanjye kandi bataramenye, kandi baransuzuguye rwagati mu nzu yanjye, niko Nyagasani avuga.

27 Kubera iyo mpamvu, nimurebe neza mutazigora ku byerekeranye n’ibibazo by’itorero ryanjye aha hantu, niko Nyagasani avuga.

28 Ahubwo nimweze imitima yanyu imbere yanjye, nuko noneho mujye mu isi yose, maze mubwirize inkuru nziza yanjye buri kiremwa kitayakiriye.

29 Kandi uwemera kandi akabatizwa azakizwa, naho utemera, kandi ntabatizwe, azacirwaho iteka.

30 Kuko kuri mwe, aba Cumi na babiri, na bariya, Ubuyobozi Bukuru, babashyiriweho kubabera abajyanama n’abayobozi, ni ububasha bw’ubu butambyi bwatanzwe, mu minsi yashize no mu gihe cyahize, burimo ubusonga bw’ubusendere bw’ibihe,

31 Ububasha mufite, mufatanyije n’abahawe ubusonga bose igihe icyo aricyo cyose uhereye mu ntangiriro y’iremwa.

32 Kuko ni ukuri ndababwira, imfunguzo z’ubusonga, mwahawe, zahererekanyijwe kuva ku basogokoruza, kandi bwa nyuma bwa byose, zabohererejwe zivuye mu ijuru.

33 Ni ukuri ndababwira, nimurebe uko umuhamagaro wanyu ukomeye. Nimwoze imitima yanyu n’imyambaro yanyu, hato amaraso y’iki gisekuru atazabazwa intoki zanyu.

34 Nimukiranuke kugeza nje, kuko ndaje bwangu, kandi nzanye n’ingororano yanjye yo guhemba buri muntu bijyanye n’uko umurimo we uzaba uri. Ndi Alufa na Omega. Amena.

Capa