Igice cya 39
Ihishurwa ryanyujijwe ku Muhanuzi Joseph Smith rigenewe James Covel, i Fayette, New York, kuwa 5 Mutarama 1831. James Covel, wari warabaye umushumba w’Abametodisiti igihe cy’imyaka mirongo ine, yagiranye igihango na Nyagasani ko azumvira itegeko iryo ariryo ryose Nyagasani azamuha abinyujije mu Muhanuzi Joseph Smith.
1–4, Abera abfite ububasha bwo guhinduka abana b’Imana; 5–6, Kwakira inkuru nziza ni ukwakira Kristo; 7–14, James Covel ategekwa kubatizwa no gukora mu ruzabibu rwa Nyagasani; 15–21, Abagaragu ba Nyagasani bagomba kubwiriza inkuru nziza mbere y’Ukuza kwa Kabiri; 22–24, Abakira inkuru nziza bazakoranywa mu gihe n’iteka ryose.
1 Tega amatwi kandi wumve ijwi ry’uwahozeho iteka ryose kandi uzahoraho iteka ryose, Igihangange Ndiho, ndetse Yesu Kristo—
2 Umucyo n’ubugingo bw’isi, umucyo uvira mu mwijima, ariko umwijima ntiwawumenya;
3 Ndi umwe waje mu ngabanyangerero y’igihe mu banjye bwite, ariko abanjye ntibanyakiriye.
4 Ariko abanyakiriye bose, mbahaye ububasha bwo guhinduka abana banjye, kandi ndetse bityo nzaha abazanyakira bose, ububasha bwo guhinduka abana banjye.
5 Kandi ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira, uwakira inkuru nziza yanjye aba anyakiriye; kandi uwanze inkuru nziza yanjye nanjye ntaba anyakiriye.
6 Kandi iyi ni inkuru nziza yanjye—ukwihana n’umubatizo w’amazi, nuko noneho hakaza umubatizo w’umuriro na Roho Mutagatifu, ndetse Umuhoza, werekana ibintu byose, kandi akigisha ibintu by’amahoro by’ubwami.
7 Kandi ubu, dore, ndakubwira, mugaragu wanjye James, narebye imirimo yawe kandi ndakuzi.
8 Kandi ni ukuri ndakubwira, ubu umutima wawe urakiranutse imbere yanjye muri iki gihe, kandi, dore, nagushyizeho imigisha ikomeye ku mutwe wawe;
9 Icyakora, wagize ishavu rikomeye, kuko wanyanze inshuro nyinshi kubera ubwirasi n’ibibazo by’isi.
10 Ariko, dore, iminsi y’ugutabarwa kwawe irageze, nutega amatwi ijwi ryanjye, rikubwira riti: Haguruka maze ubatizwe, kandi ukarabe ibyaha byawe, utabaza izina ryanjye, kandi uzakira Roho yanjye, n’umugisha ukomeye cyane utigeze umenya.
11 Kandi nukora ibi, naguteguriye umurimo ukomeye kurushaho. Uzabwiriza ubwuzure bw’inkuru nziza yanjye, nohereje muri iyi minsi ya nyuma, igihango nohereje kugira ngo ngarure abantu banjye, aribo b’inzu ya Isirayeli.
12 Kandi hazabaho ko ububasha buzakwambikwa, uzagire ukwizera gukomeye, kandi nzabana nawe kandi ngende imbere yawe.
13 Uhamagariwe gukora mu ruzabibu rwanjye, no kubaka itorero ryanjye, kandi ukazamura Siyoni, kugira ngo ishobore kunezererwa ku misozi no gushisha.
14 Dore, ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira, ntuhamagariwe kujya mu bihugu by’iburasirazuba, ahubwo uhamagariwe kujya muri Ohio.
15 Kandi bitewe n’uko abantu banjye bazateranira muri Ohio, nababikiye umugisha utarigeze uhishurirwa abana b’abantu, kandi uzasukwa ku mitwe yabo. Kandi uhereye icyo gihe abantu bazajya mu mahanga yose.
16 Dore, ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira, ko abantu muri Ohio bantakambira n’ukwizera kwinshi, batekereza ko nzafata ukuboko kwanjye mu rubanza ku mahanga, ariko sinshobora kwisubiraho ku ijambo ryanjye.
17 Kubera iyo mpamvu nimutangire n’imbaraga zanyu kandi muhamagare abakozi b’indahemuka mu ruzabibu rwanjye, kugira ngo rushobore kwicirwa bwa nyuma.
18 Kandi nibaramuka bihannye kandi bakakira ubwuzure bw’inkuru nziza yanjye, kandi bakezwa, nzafata ukuboko kwanjye mu rubanza.
19 Kubera iyo mpamvu, nimugende, musakuze n’ijwi riranguruye, muvuga muti: Ubwami bw’ijuru buregereje; musakuze muti: Hozana! Nihasingizwe izina ry’Imana Isumbabyose.
20 Mugende mubatiza n’amazi, mutegura inzira imbere yanjye kubw’igihe cy’ukuza kwanjye;
21 Kuko igihe kiregereje, umunsi cyangwa isaha itazwi n’umuntu; ariko ni ukuri iraje.
22 Kandi uwakira ibi bintu aba anyakiriye; kandi bazakoranira muri njye mu gihe n’ubuziraherezo.
23 Kandi byongeye, hazabaho ko bose abo muzababatiza n’amazi, muzabarambikaho ibiganza byanyu, kandi bazakira impano ya Roho Mutagatifu, kandi bazategereza ibimenyetso by’ukuza kwanjye; kandi bazamenya.
24 Dore, ndaje bwangu. Bigende bityo. Amena.