Ibyanditswe bitagatifu
Inyigisho n’Ibihango 47


Igice cya 47

Ihishurwa ryanyujijwe ku Muhanuzi Joseph Smith, ari i Kirtland, muri Ohio, kuwa 8 Werurwe 1831. John Whitmer, wari warakoze nk’umwanditsi w’Umuhanuzi, yabanje gushidikanya ubwo yari asabwe gufasha nk’umunyamateka w’Itorero n’umwanditsi, asimbura Oliver Cowdery. Yaranditse ati: “Nahitamo kutabikora ariko nazirikanye ko ugushaka kwa Nyagasani gukorwa, kandi niba abishaka, ndifuza ko yabigaragaza binyuze muri Joseph Bamenya.” Nyuma y’uko Joseph Smith yabonaga iri hishurirwa, John Whitmer yaremeye kandi yakoze umurimo yatoranyirijwe.

1–4, John Whitmer yatoranyirijwe gushyingura amateka y’Itorero no kwandikira Umuhanuzi.

1 Dore, ni ngombwa kuri njyewe ko umugaragu wanjye John azandika kandi agashyingura amateka asanzwe, kandi akagufasha, mugaragu wanjye Joseph, mu kwandukura ibintu byose bizaguhabwa, kugeza ubwo azahamagarirwa izindi nshingano.

2 Byongeye, ni ukuri ndakubwira ko ashobora na none kuzamura ijwi rye mu materaniro, igihe cyose bizaba ngombwa.

3 Kandi byongeye, ndakubwira ko azatoranyirizwa gushyingura inyandiko n’amakuru y’itorero ubudahwema; kuko Oliver Cowdery namutoranyirije undi murimo.

4 Kubera iyo mpamvu, igihe cyose azaba indahemuka, azahabwa n’Umuhoza, kwandika ibi bintu. Bigende bityo. Amena.