Ibyanditswe bitagatifu
Inyigisho n’Ibihango 25


Igice cya 25

Ihishurirwa ryahawe Umuhanuzi Joseph Smith, i Harmony, Pennsylvania, Nyakanga 1830 (reba umutwe w’igice cya 24). Iri hishurirwa rigaragaza icyifuzo cya Nyagasani kuri Emma Smith, umugore w’Umuhanuzi.

1–6, Emma Smith, umugore w’intore, ahamagarirwa gufasha no guhumuriza umugabo we, 7–11, kandi yahamagariwe kwandika, gusobanura byimbitse ibyanditswe, no guhitamo indirimbo, 12–14, indirimbo y’umukiranutsi ni isengesho kuri Nyagasani, 15–16, Amahame y’ukumvira muri iri hishurirwa.

1 Tega amatwi ijwi rya Nyagasani Imana yawe, mu gihe nkubwira, Emma Smith, mukobwa wanjye, kuko ni ukuri ndakubwira, abakira bose inkuru nziza ni abahungu n’abakobwa mu bwami bwanjye.

2 Ihishurirwa nguhaye ryerekeye icyifuzo cyanjye, kandi nuba indahemuka maze ukagendera mu nzira zanjye z’ubugiraneza imbere yanjye, nzarengera ubugingo bwawe, kandi uzabona umurage muri Siyoni.

3 Dore, ibyaha byawe birakubabariwe, kandi uri umugore w’intore, nahamagaye.

4 Ntiwitotombere ibintu utabonye, kuko wabihishwe ndetse n’isi, bukaba ari ubushishozi bwanjye mu gihe kizaza.

5 Kandi umurimo w’umuhamagaro wawe uzaba uwo guhumuriza umugaragu wanjye, Joseph Smith, Mutoya, umugabo wawe, mu mibabaro ye, n’amagambo ahoza, ufite roho y’ubwiyoroshye.

6 Kandi uzajyana nawe mu gihe cy’ukugenda kwe, kandi uzamubere umwanditsi, mu gihe nta n’umwe uhari wo kumubera umwanditsi, kugira ngo nshobore kumwoherereza umugaragu wanjye, Oliver Cowdery, aho ariho hose nzamwohereza.

7 Kandi uzimikwa n’ikiganza cye kugira usobanure byimbitse ibyanditswe, kandi ushishikaze itorero, bijyanye n’uko uzabihabwa kubwa Roho yanjye.

8 Kuko azakurambikaho ibiganza bye, maze uzakire Roho Mutagatifu, kandi igihe cyawe uzagiharira kwandika, no kwiga kurushaho.

9 Kandi ntugomba kugira ubwoba, kuko umugabo wawe azagushyigikira mu itorero, kuko umuhamagaro wawe aribo ureba, kugira ngo ibintu byose bishobore kubahishurirwa, icyo nshaka cyose, bijyanye n’ukwizera kwabo.

10 Kandi ni ukuri ndakubwira ko uzashyira ku ruhande ibintu by’iyi si, maze ugashakisha kuragwa ibintu birushijeho kuba byiza.

11 Kandi uzahabwa, na none, gutoranya indirimbo ntagatifu, nk’uko uzazihabwa, izinshimisha, kugira ngo zikoreshwe mu itorero.

12 Kuko roho yanjye yishimira indirimbo y’umutima; koko, indirimbo y’umukiranutsi ni isengesho kuri njyewe, kandi rizasubizwa n’umugisha ku mitwe yabo.

13 Kubera iyo mpamvu, ishime mu mutima wawe kandi unezerwe, maze mushikame ku bihango mwagize.

14 Komezanya roho y’ubwiyoroshye, kandi wirinde ubwirasi. Reka roho yawe yishimire umugabo wawe, n’ikuzo rizamuzaho.

15 Ubahiriza amategeko yanjye ubudahwema, kandi uzahabwa ikamba ry’ubukiranutsi. Kandi keretse nukora ibi, naho aho ndi ntushobora kuhaza.

16 Kandi ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira, ko iri ari ijwi ryanjye kuri bose. Amena.