Ibyanditswe bitagatifu
Inyigisho n’Ibihango 86


Igice cya 86

Ihishurirwa ryanyujijwe ku Muhanuzi Joseph Smith, i Kirtland, muri Ohio, ku itariki ya 6 Ukuboza 1832. Iri hishurirwa ryakiriwe mu gihe Umuhanuzi yarimo gusubiramo no gutunganya inyandiko y’intoki y’ubusemuzi bwa Bibiliya.

1–7, Nyagasani aha igisobanuro cy’umugani w’urukungu n’ingano; 8–11, Asobanura imigisha y’ubutambyi ku bazungura bemewe n’itegeko bijyanye n’umubiri.

1 Ni ukuri, ni uko Nyagasani ababwira mwebwe bagaragu banjye, bijyanye n’umugani w’ingano n’urukungu:

2 Dore, ni ukuri ndavuga, umurima wari isi, naho intumwa zari ababibyi b’urubuto;

3 Kandi nyuma y’uko bari bamaze gusinzira utoteza itorero, uwayobye, indaya, ndetse Babiloni, utera amahanga yose kunywa ku gikombe cye, bafite imitima umwanzi, ndetse Satani, yicayemo ngo ategeke—dore arabiba urukungu; kubera iyo mpamvu, urukungu ruraniga ingano maze akohereza itorero mu gasi.

4 Ariko dore, mu minsi ya nyuma, ndetse ubu mu gihe Nyagasani atangiye kwera ijambo, kandi ikibabi kirimo kumera kandi kicyorohereye—

5 Dore, ni ukuri ndababwira, abamarayika baratakambira Nyagasani umunsi n’ijoro, biteguye kandi bategereje koherezwa gusarura imirima hasi.

6 Ariko Nyagasani arababwira ati: Ntimurandure urukungu mu gihe ikibabi kicyorohereye (kuko ni ukuri ukwizera kwanyu ntigufite intege), hato mutarimbura n’ingano.

7 Kubera iyo mpamvu, nimureke ingano n’urukungu bikurire hamwe kugeza ubwo umusaruro uba weze byuzuye; noneho bwa mbere muzavane ingano mu rukungu, kandi nyuma yo kuvanamo ingano, dore kandi nimurebe, urukungu rwahambiriwe mu miba, kandi umurima usigarire gutwikwa.

8 Kubera iyo mpamvu, ni uko Nyagasani abwira mwebwe, mwahamye mu butambyi binyuze mu nkomoko y’abasekuruza banyu—

9 Kuko muri abazungura bemewe n’itegeko, kubw’umubiri, kandi mwihishe isi hamwe na Kristo mu Mana—

10 Kubera iyo mpamvu ubuzima bwanyu n’ubutambyi byarasigaye, kandi bigomba guhamaho ku bwanyu n’inkomoka yanyu kugeza ubwo igarurwa ry’ibintu byose byavuzwe n’iminwa y’abahanuzi batagatifu bose kuva isi yatangira.

11 Kubera iyo mpamvu, murahirwa niba mukomeje mu neza yanjye ku Banyanahanga, kandi binyuze muri ubu butambyi, umukiza ku bantu banjye Isirayeli. Nyagasani yabivuze. Amena.