Igitabo cya Morumoni cyigisha ngo “Bose barasa ku Mana,” harimo “umwirabura n’umwera, imbohe n’uwisanzuye, umugabo n’umugore” (2 Nefi 26:33). Mu mateka y’Itorero, abantu ba buri bwoko na buri sano mu bihugu byinshi barabatijwe kandi babayeho nk’abanyamuryango b’abakiranutsi b’Itorero. Mu gihe cyose cy’ubuzima bwa Joseph Smith, abanyamuryango b’abagabo b’abirabura bakeya b’Itorero bimikiwe ubutambyi. Hafi mu ntangiriroryayo, abayobozi b’Itorero bahagaritse guha ubutambyi abagabo b’abirabura bafite inkomoko muri Afurika. Inyandiko z’Itorero ntizitanga umucyo mu nkomoko y’iyi mikorere. Abayobozi b’Itorero bemeraga ko ihishurirwa rivuye ku Mana ryari rikenewe kugira ngo bahindure iyi mikorere kandi barasenze cyane basaba inama. Ihishurirwa ryahawe Umuyobozi w’Itorero Spencer W. Kimball kandi ryemejwe n’abandi bayobozi b’Itorero mu Ngoro ya Salt Lake ku itariki ya 1 Kamena 1978. Ihishurirwa ryavanyeho kirazira zose zishingiye ku bwoko zigeze gushyirwaho ku butambyi.