2023
Imigisha y’Ubutambyi
Werurwe 2023


“Imigisha y’Ubutambyi,” Liyahona, Ukwakira 2023.

Ubutumwa Ngarukakwezi bwa Liyahona , Werurwe 2023

Imigisha y’Ubutambyi

Kristo yimika Intumwa Cumi n’Ebyiri

Christ Ordaining the Twelve Apostles [Kristo Yimika Intumwa Cumi n’Ebyiri], cyahanzwe na Harry Anderson

Umugisha w’ubutambyi utangwa n’ufite Ubutambyi bwa Melikizedeki binyuze mu guhumeka. Imigisha y’ubutambyi ituma bishobokera abana b’Imana bose kwakira ububasha, ubuvuzi, ihumure n’ubujyanama Byayo.

Ubutambyi

Ubutambyi ni ububasha n’ubushobozi by’Imana. Abagabo b’indakemwa bafite Ubutambyi bwa Melikizedeki babikora mu izina rya Yesu Kristo iyo batanga imigisha y’ubutambyi. Uko batanga iyi migisha, bakurikiza urugero rw’Umukiza rwo guha umugisha abandi.

ibiganza birambuye hejuru y’umutwe

Ifoto yafotowe na David Winters

Uko Imigisha Itangwa

Imigisha y’Ubutambyi itangwa harambuweho ibiganza. Ufite Ubutambyi bwa Melikizedeki ashyira ibiganza bye ku mutwe w’umuntu urimo kwakira umugisha. Noneho agatanga umugisha uko Roho imuyoboye. Abo batanga imigisha n’abo bayakira bakoresha ukwizera mu Mana kandi bakagirira icyizere mu gushaka Kwayo n’igihe Cyayo.

Igikorwa cyo Kwita no Guha umugisha Abana

Nyuma y’uko umwana avutse, ufite ubutambyi amwita izina akanamuha umugisha (reba Inyigisho n’Ibihango 20:70). Ibi ubusanzwe bibera mu iteraniro ry’ ukwiyiriza n’ubuhamya. Umwana arabanza akitwa izina. Noneho ufite ubutambyi agaha umwana umugisha.

umuhungu urwaye arimo guhabwa umugisha w’ubutambyi

Ifoto yafotowe na Welden C. Andersen

Imigisha igenewe Abarwayi

Abafite Ubutambyi bwa Melikizedeki bashobora guha imigisha abantu barwaye. Ubu bwoko bw’umugisha bufite ibice bibiri: ugusiga amavuta n’ukomeka isiga. Icya mbere, ufite ubutambyi atonyangiriza agatonyanga k’amavuta ya elayo kamaze kwegurirwa, cyangwa guhabwa umugisha, ku mutwe w’umuntu maze agatanga isengesho rigufi. Noneho undi ufite ubutambyi akomeka isiga maze agaha umuntu umugisha uko ayobowe na Roho Mutagatifu.

Imigisha y’Ihumure n’Inama

Abafite Ubutambyi bwa Melikizedeki bashobora guha imigisha y’ihumure n’inama abagize umuryango n’abandi bayisabye. Umubyeyi w’umugabo ufite ubutambyi bwa Melikizedeki ashobora guha abana be imigisha ya kibyeyi. Iyi yafasha by’umwihariko igihe abana barimo guhura n’imbogamizi zihariye.

Igikorwa cyo Gushyira Abanyamuryango mu Mihamagaro

Iyo abanyamuryango b’Itorero bahawe imihamagaro, bahabwa umugisha iyo bawushyizwemo. Umuyobozi w’ubutambyi abaha umugisha w’ubushobozi bwo gukorera muri uwo muhamagaro. Umuyobozi w’ubutambyi anabaha kandi umugisha wo kubafasha mu murimo wabo.

umugore urimo gusoma umugisha wa patiriyaki we

Ifoto yafotowe na Shauna Stephenson

Imigisha ya Patiriyaki

Buri munyamuryango w’indakemwa w’Itorero ashobora kwakira umugisha wa patiriyaki. Uyu mugisha utanga inama bwite ivuye kuri Nyagasani. Ushobora gutanga ubujyanama n’ihumure mu buzima bw’umuntu bwose. Unabwira umuntu kandi igisekuru cye mu nzu ya Isirayeli. Ni umupatiriyaki wimitswe gusa ushobora gutanga ubu bwoko bw’umugisha.