“Yesu Kristo Aturisha Umuhengeri,” Inshuti, Werurwe 2023, 46–47.
Ubutumwa Ngarukakwezi Inshuti , Werurwe 2023
Yesu Kristo Aturisha Umuhengeri
Ijoro rimwe Yesu Kristo n’abigishwa Be bambutse inyanja mu bwato. Yesu yari ananiwe maze arasinzira.
Umuhengeri waraje. Imiraba yakomeje kuba minini cyane! Abigishwa bari bafite ubwoba. Babyukije Yesu maze bamusaba kubakiza.
Yesu yarahagurutse maze aravuga ati: “Ceceka utuze.” Umuyaga urahagarara. Amazi yaratuje.
Ukwizera kwanjye muri Yesu Kristo gushobora kunzanira amahoro. Iyo ngize ubwoba, Yesu ashobora kumfasha kwiyumvamo ituze.
© 2023 byakozwe na Intellectual Reserve, Inc. All rights reserved. Cyacapiwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ukwemerwa kw’Icyongereza: 6/19. Ukwemerwa k’ubusemuzi: 6/19. Ubusemuzi bwa Monthly Friend Message, March 2023. Language. 18905 716