2023
Inyigisho za Yesu Kristo
Gicurasi 2023


Ubutumwa Ngarukakwezi bwa Liyahona , Gicurasi 2023

Inyigisho za Yesu Kristo

Ibice by’inyandiko

urupapuro rw’umutako

Nk’uko umuhanuzi Nefi yatwigishije, dukwiriye,“kurya amagambo ya Kristo; kuko dore, amagambo ya Kristo azababwira ibintu byose mugomba gukora.”1 … Ubutumwa bwanjye uyu munsi bugizwe n’ amgambo yatoranyijwe y’Umukiza wacu—ibyo yavuze. …

“[Itegeko rikomeye kuruta ayandi yose ni iri:] ukundishe Nyagasani Imana yawe n’ umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose n’ubwenge bwawe bwose.

“Iryo ni ryo tegeko rikomeye rya mbere.

“N’irya kabiri rihwanye na ryo ngiri ‘Ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda.’

“Muri ayo mategeko yombi, amategeko yose n’ibyahanuwe ni yo yuririraho.”2 …

“Ni ukuri ni ukuri,ndababwira, mugomba kuba maso no guhora musenga , kugira ngo hato mutazashukwa na sekibi, nuko mugatwarwa bunyago na we.”3 …

“Kubera iyo mpamvu,, icyo ari cyo cyose muzakora, muzagikore mu izina ryanjye; kubera iyo mpamvu muzitirire itorero izina ryanjye.”4 …

“Ubu iri ni ryo tegeko: Nimwihane, mwebwe mpera zose z’isi, nuko munsange kandi mubatizwe mu izina ryanjye, kugira ngo mwezwe ku bw’ukwakira Roho Mutagatifu, kugira ngo muzashobore guhagarara imbere yanjye nta cyasha ku munsi wa nyuma.”5 …

Twemera Kristo. Nsoreje ku byo yavuze bijyanye n’uko dukwiye kumenya no gukurikiza inyigisho Ze:

“Ariko Umuhoza, ari we Roho Mutagatifu, uwo Data azatuma mu izina ryanjye ni we uzabigisha byose, abibutse ibyo nababwiye byose.”6