Igiterane Rusange
Inyigisho za Yesu Kristo
Igiterane rusange Mata 2023


Inyigisho za Yesu Kristo

Twahawe ibyanditswe ngo biyobore ubuzima bwacu. Ubutumwa bwanjye uyu munsi bugizwe n’amwe mu magambo y’Umukiza wacu—ibyo yavuze.

Twemera muri Kristo. Nk’abanyamuryango b’Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma, turamuramya kandi tugakurikira inyigisho ze mu byanditswe.

Mbere yo kugwa, Data wa Twese yavugishaga Adamu na Eva mu buryo butaziguye. Nyuma y’aho, Data yazanye Umwana we w’Ikinege, Yesu Kristo, nk’Umukiza n’Umucunguzi kandi aduha itegeko ryo “kumwumvira.”1 Bivuye muri iki cyerekezo twanzura ko amagambo y’ibyanditswe yavuzwe n’“Imana” cyangwa “Nyagasani” ahora ari nk’amagambo ya Yehova, Nyagasani wacu wazutse, Yesu Kristo.2

Twahawe ibyanditswe ngo biyobore ubuzima bwacu. Nk’uko umuhanuzi Nefi yatwigishije, dukwiye,“kurya amagambo ya Kristo; kuko dore, amagambo ya Kristo azababwira ibintu byose mugomba gukora.”3 Ibyinshi mu byanditswe bigaragaza ko imirimo yo mu buzima bwo ku isi bwa Yesu ari ibisobanuro by’ibyo Yakoze. Ubutumwa bwanjye uyu munsi bugizwe n’amwe mu magambo Umukiza wacu— Yavuze. Aya ni amagambo yanditswe mu Isezerano rishya (harimo n’inyongera za Joseph Smith yahumekewemo) no mu Gitabo cya Morumoni. Ibyinshi muri ibi byatoranyijwe biri mu rukurikirane rw’uko Umukiza wacu yabivuze.

“Ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira yuko umuntu utabyawe n’amazi na Roho atabasha kwinjira mu bwami bw’Imana.”4

“Hahirwa … abafite inzara n’inyota y’ubukiranutsi, kuko bazuzuzwa Roho Mutagatifu.”5

“Hahirwa abatanga amahoro: kuko aribo bazitwa abana b’Imana.”6

“Mwumvise ko byavuzwe n’abo mu gihe cya kera ngo ‘Ntuzasambane.’

“Jyeweho ndababwira yuko umuntu wese ureba umugore akamwifuza, aba amaze gusambana na we mu mutima we.”7

“Mwumvise ko byavuzwe ngo, Ukunde mugenzi wawe, wange umwanzi wawe.

“Ariko ndababwiye, Mukunde abanzi banyu, musabire umugisha ababavuma, mugirire neza ababanga, kandi munasengere ababarenganya n’ababatoteza;

“Ni bwo muzaba abana ba So wo mu ijuru, kuko ategeka izuba rye kurasira ababi n’abeza, kandi abakiranuka n’abakiranirwa abavubira imvura.”8

“Kuko nimubabarira abantu ibyaha byabo, na So wo mu ijuru azabababarira namwe:

“Ariko nimutababarira abantu, na So na we ntazabababarira ibyaha byanyu.”9

“Iyo muba ab’isi, ab’isi baba babakunze. Ariko kuko mutari ab’isi, ahubwo nabatoranyije mu b’isi, ni cyo gituma ab’isi babanga.”10

Kubera iyo mpamvu, ntimushake ibintu by’iyi si ahubwo mubanze mushakishe kubaka ubwami bw’Imana no gushinga ubukiranutsi bwayo, ni bwo ibyo byose muzabyongererwa.11

“Nuko ibyo mushaka ko abantu babagirira byose mube ari ko mubagirira namwe, kuko ayo ari yo mategeko n’ibyahanuwe.”12

“Mwirinde abahanuzi b’ibinyoma baza aho muri basa n’intama, ariko imbere ari ibirura biryana.

“Muzabamenyera ku mbuto zabo. Mbese hari abasoroma imizabibu ku mugenge, cyangwa imbuto z’umutini ku gitovu?

“Nuko igiti cyiza cyose cyera imbuto nziza, ariko igiti kibi cyera imbuto mbi.”13

“Umuntu wese umbwira ati ‘Nyagasani, Nyagasani’, si we uzinjira mu bwami bwo mu ijuru, keretse ukora ibyo Data wo mu ijuru ashaka.”14

“Mwese abarushye n’abaremerewe, nimuze munsange ndabaruhura.

“Mwemere kuba abagaragu banjye munyigireho; kuko ndi umugwaneza kandi noroheje mu mutima, namwe muzabona uburuhukiro mu bugingo bwanyu.

“Kuko kunkorera kutaruhije, n’umutwaro wanjye utaremereye.”15

Niba umuntu uwo ari we wese ashatse kunkurikira, abanze yiyange, maze yikorere umusaraba we ankurikire.

“Kandi ubu kugira ngo umuntu yikorere umusaraba we, ni ukwiyambura ibibi byose, n’irari ryose ry’isi, no kuzirikana amategeko yanjye.”16

“Kubera iyo mpamvu, mureke isi, kandi mukize ubugingo bwanyu; kandi umuntu byamumarira iki gutunga ibintu byose byo mu isi, niyakwa ubugingo bwe? Cyangwa umuntu yatanga iki cyo gucungura ubugingo bwe?”17

“Umuntu nashaka gukora ibyo ikunda, azamenya inyigisho yanjye ko yavuye ku Mana, cyangwa yuko nyivuga ku bwanjye.”18

“Nanjye ndababwira nti, ‘musabe, muzahabwa, mushake muzabona, mukomange ku rugi muzakingurirwa.”

“Kuko umuntu wese usaba ahabwa, ushatse abona, n’ukomanga agakingurirwa.”19

“Mfite n’izindi ntama zitari izo muri uru rugo, na zo nkwiriye kuzizana. Zizumva ijwi ryanjye kandi zizaba umukumbi umwe, zigire umwungeri umwe.”20

“Yesu aramubwira ati: ‘Ni njye muzuko n’ubugingo, unyizera n’aho yaba yarapfuye azabaho:

“Kandi umuntu wese ukiriho unyizera ntazapfa iteka ryose.”21

“[Itegeko rikomeye kuruta ayandi yose ni iri:] Ukundishe Nyagasani Imana yawe umutima wawe wose, n’ubugingo bwawe bwose, n’ubwenge bwawe bwose.

“Iryo ni ryo tegeko rikomeye rya mbere.

“N’irya kabiri rihwanye na ryo ngiri, Ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda.

“Kuri ayo mategeko yombi, amategeko yose n’ibyahanuwe ni yo yuririraho.”22

“Ufite amategeko yanjye akayitondera ni we unkunda, kandi unkunda azakundwa na Data, nanjye nzamukunda mwiyereke.”23

“Mbasigiye amahoro, amahoro yanjye ndayabahaye. Icyakora simbaha nk’uko ab’isi batanga. Imitima yanyu ntihagarare kandi ntitinye.”24

“Ngiri itegeko ryanjye: Mukundane nk’uko nabakunze.”25

“Nimurebe ibiganza byanjye n’ibirenge byanjye, mumenye ko ari jye ubwanjye. Ndetse nimunkoreho murebe, kuko umuzimu atagira umubiri n’amagufwa nk’ibyo mundebana.”26

“Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya Data n’iry’Umwana n’irya Roho Mutagatifu:

“Mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose. Kandi dore ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza ku mperuka y’isi.”27

Nyuma y’umurimo We ku Butaka Butagatifu, Yesu Kristo yigaragarije abakiranutsi ku mugabane wa Amerika. Aya ni amwe mu magambo yavugiyeyo:

“Dore, ndi Yesu Kristo, Umwana w’Imana. Naremye amajuru n’isi, n’ibindi byose bibirimo. Nari hamwe na Data uhereye mu ntangiriro. Ndi muri Data, na Data muri njye; kandi muri njye Data yahesheje ikuzo izina rye.”28

“Ndi urumuri n’ubugingo by’isi. Ndi Alufa na Omega, intangiriro n’iherezo.

“Kandi ntimuzantambira ukundi umuvu w’amaraso; koko, ibitambo byanyu n’ibitambo byotswa bizahagarara, kuko sinzemera ibitambo byanyu n’ibitambo byanyu byotswa.

“Kandi muzantambire igitambo cy’umutima umenetse na roho ishengutse. Kandi uwo ari we wese unsangana umutima umenetse na roho ishengutse, nzamubatiza n’umuriro na Roho Mutagatifu. …

“Dore, naje mu isi kugira ngo nzanire isi incungu, yo gukiza isi icyaha.”29

“Kandi byongeye ndababwira, mugomba kwihana, kandi mukabatizwa mu izina ryanjye, nuko mugahinduka nk’umwana mutoya, cyangwa se ntimugire ukundi mwashobora kuragwa ubwami bw’Imana.”30

“Kubera iyo mpamvu ndashaka ko mwaba intungane ndetse nkanjye, cyangwa So uri mu ijuru w’intungane.”31

“Ni ukuri ni ukuri,ndababwira, mugomba kuba maso no guhora musenga , kugira ngo hato mutazashukwa na Sekibi, nuko mugatwarwa bunyago na we.”32

“Kubera iyo mpamvu mugomba guhora musenga Data mu izina ryanjye.”33

“Kubera iyo mpamvu, icyo ari cyo cyose muzakora, muzagikore mu izina ryanjye; kubera iyo mpamvu muzitirire itorero izina ryanjye.”34

“Dore, nabahaye inkuru nziza yanjye, kandi ibi ni inkuru nziza nabahaye—ko naje mu isi gukora ugushaka kwa Data, kubera ko Data yanyohereje.

“Kandi Data yaranyohereje kugira ngo nzamurwe hejuru ku musaraba; kandi nyuma y’uko nzaba nzamuwe ku musaraba, nshobore kwiyegereza abantu bose … kugira ngo bahagararire imbere yanjye, gucirwa urubanza rw’imirimo yabo, niba ari myiza cyangwa niba ari mibi.”35

“Ubu iri ni ryo tegeko: Nimwihane, mwebwe mpera zose z’isi, nuko munsange kandi mubatizwe mu izina ryanjye, kugira ngo mwezwe kubw’ukwakira Roho Mutagatifu, kugira ngo muzashobore guhagarara nta cyasha imbere yanjye kuri uwo munsi.wa nyuma.”36

Twemera Kristo. Ndangije ibyo yavuze byerekeye uburyo twamenya inyigisho Ze tukanazikurikira:

“Ariko Umuhoza ari we Roho Mutagatifu, uwo Data azatuma mu izina ryanjye ni we uzabigisha byose, abibutse ibyo nababwiye byose.”37

Ndemeza ukuri kw’izi nyigisho mu izina rya Yesu Kristo, amena.

Capa