Igiterane Rusange
Hozana ku Mana Isumbabyose
Igiterane rusange Mata 2023


Hozana ku Mana Isumbabyose

Ukwinjirana intsinzi kwa Yesu Kristo muri Yerusalemu n’imihango y’icyumweru byakurikiyeho bitanga urugero dushobora gukurikiza mu buzima bwacu uyu munsi.

Uyu munsi, nk’uko byavuzwe, turahura n’abandi Bakristo ku isi yose ngo duhe icyubahiro Yesu Kristo kuri iki Cyumweru cya Mashami. Hafi imyaka 2000 ishize, Icyumweru cya Mashami cyagaragazaga intangiriro y’icyumweru cya nyuma cy’umurimo w’ugufasha wa Yesu Kristo akiri mu isi. Nicyo cyari icyumweru cy’ingirakamaro mu mateka ya muntu.

Ibyatangijwe n’ugutangaza ko Yesu ari Mesiya wasezeranijwe mu kwinjirana intsinzi kwe muri Yerusalemu byarangijwe n’Ibambwa n’Umuzuko Bye.1 Nk’uko mu mugambi w’ubumana, igitambo cy’impongano cye cyasoje umurimo w’ugufasha we akiri mu isi, byatumye bidushobokera kubana na Data wo mu Ijuru ubuziraherezo.

Ibyanditswe bitagatifu bivuga ko icyumweru cyatangiwe n’imbaga b’abantu bahagaze ku marembo y’umujyi ngo barebe “Ni umuhanuzi Yesu w’i Nazareti y’i Galilaya.”2 Bafashe “amashami y’imikindo bajya kumusanganira, batera hejuru bati “Hozana, hahirwa Umwami wa Isirayeli uje mu izina rya Nyagasani.”3

Iyo nkuru ya kera yo muri Bibiliya inyibutsa igihe nari mfite umukoro muri Takoradi, Gana. Mu buryo butangaje, nari mpari ku Cyumweru cya Mashami.

Ishusho
Iteraniro muri Takoradi, Ghana

Nari mpari ngo ngabanye Urumambo rwa Takoradi Gana ngo tureme urumambo rwa Mpintsin Ghana. Uyu munsi, hari abanyamuryango b’Itorero barenze 100000 muri Ghana.4 (Duhaye ikaze Nyiricyubahiro Umwami Nii Tackie Teiko Tsuru II wa Accra, Ghana, uri hamwe natwe uyu munsi.) Mu guhura n’aba Bera, niyumvisemo urukundo rwabo no kwiyegurira Nyagasani kwabo. Naberetse urukundo rukomeye mbakunda, kandi ko Umuyobozi w’Itorero yabakundaga. Nakurikije amagambo y’Umukiza yanditswe na Yohana: “Mukundane nk’uko nabakunze.”5 Babifashe nk’aho ari “igiterane cy’urukundo.”6

Ishusho
Umukuru Rasband asuhuzanya muri Takoradi, Ghana

Ubwo narebaga hasi no hejuru imirongo yo y’abavandimwe bacu dukunda n’imiryango yabo mu rusengero, nashoboraga kubona mu maso yabo hamurikamo ubuhamya n’ukwizera muri Yesu Kristo. Niyumvisemo icyifuzo cyabo cyo kubarurwa nk’igice cy’Itorero Rye rigera ku isi hose. Ubwo Korali yaririmbaga, baririmbye nk’abamarayika.

Ishusho
Korali muri Takoradi, Ghana
Ishusho
Umukuru Rasband ari kumwe n’abanyamuryango muri Ghana

Nko ku Cyumweru cya Mashami ya kera, aba bari abigishwa ba Yesu Kristo bakoranye kugira ngo bamusingize nk’uko bamwe bo ku marembo y’i Yerusalemu babigenje, n’imikindo mu ntoki zabo, barangurura bati: “Hozana …: Hahirwa uje mu izina rya Nyagasani.”7

Ishusho
Bazunguza amashami muri Ghana

Ndetse n’abanyamadini mu itorero riri hafi bari barimo kwizihiza Icyumweru cya Mashami. Ubwo navugiraga ku gatuti, naboneye mu idirishya bagenda banezerewe ku muhanda bazunguza imikindo mu ntoki zabo, neza nka bamwe bo mu mafoto. Yari ishusho ntazigera nibagirwa—twese kuri uwo munsi duhimbaza Umwami w’Abami.

Umuyobozi Russell M. Nelson yaratwihanangirije ngo tugire Icyumweru cya Mashami “igitagatifu by’ukuri mu kwibuka, ntibibe gusa imikindo izunguzwa ngo twizihize ukwinjira kwa Yesu muri Yerusalemu, ahubwo twibuke mu biganza Bye.” Maze Umuyobozi Nelson akomoza kuri Yesaya,wavuze iby’isezerano ry’Umukiza, “Sinzabibagirwa,” n’aya magambo ati: “Dore, naguharagase mu biganza byanjye nk’uca imanzi.”8

Nyagasani azi imbona nkubone ko ubuzima bwo ku isi bukomeye. Ibikomere Bye bitwibutsa ko yababaye kuruta abantu bose9 kugira ngo Ashobore kudusimbura iyo tubabara kandi atubere urugero rwo “kwizirika mu nzira ye10 Inzira Ye, ko Imana izabana natwe iteka n’ubuziraherezo.11

Icyumweru cya mashami, ntabwo ari umuhango gusa, urundi rupapuro mu mateka rufite itariki, igihe, n’ahantu. Ukwinjirana intsinzi kwa Yesu Kristo muri Yerusalemu n’imihango y’icyumweru byakurikiyeho bitanga urugero dushobora gukurikiza mu buzima bwacu uyu munsi.

Mureke turebe zimwe mu nyigisho zihoraho zacengeye mu murimo w’ugufasha we warangiriye muri Yerusalemu.

Iya mbere, ubuhanuzi. Urugero, Umuhanuzi w’Isezerano rya Kera Zakariya yahanuye ukwinjirana intsinzi kwa Yesu Kristo muri Yerusalemu, ndetse asobanura ko azagendera ku ndogobe.12 Yesu yari yarahanuye Umuzuko We, ubwo yiteguraga kwinjira mu mujyi, avuga ati:

“Dore turazamuka tujya i Yerusalemu, Umwana w’umuntu azagambanirwa ku batambyi bakuru n’abanditsi, bamucire urubanza rwo kumwica.

“Bazamugambanira mu Banyamahanga bamushinyagurire, bamukubite ibiboko bamubambe, nuko ku munsi wa gatatu azazuke.”13

Iya kabiri, umubano na Roho Mutagatifu. Joseph Smith yigishije ko nta muntu ushobora kumenya ko Yesu ari Nyagasani, keretse abibwiwe na Roho Mutagatifu.14 Umukiza yasezeranyije abigishwa be15 ku ifunguro rya nyuma16 mu cyumba cyo hejuru ati:,17 “Sinzabasiga nk’impfubyi.”18 Ntibazaba bonyine mu gutwara ukuri kw’inkuru nziza ahubwo bazaba bafite impano yuzuye ya Roho Mutagatifu ngo abayobore. “Mbasigiye amahoro, amahoro yanjye ndayabahaye,” yasezeranyije ati: “icyakora simbaha nk’uko ab’isi batanga.”19 Hamwe n’impano ya Roho Mutagatifu natwe dufite cya cyizere nk’icyo ko bishoboka ko twahorana Roho we akabana natwe.20 kandi ni mu bubasha bwa Roho Mutagatifu bishoboka ko twamenya ukuri kw’ibintu byose.21

Iya gatatu, kuba umwigishwa. Kuba umwigishwa w’ukuri ni ukwiyemeza bidashidikanywaho, ukumvira amategeko ahoraho, no gukunda Imana, mbere na mbere. Nta cyo ashidikanya. Imbaga yamusingije ifite imikindo bamwizihiza nka Mesiya. Uwo ni we yari We. Baramwegereye, Ibitangaza Bye, n’inyigisho Ze. Ariko ugushyeshyenga ntabwo kwatinze. Bamwe mbere bari barateye hejuru bati: “Hozana”22 bahindukiye basakuza bati: “Mubambe.”23

Iya kane, Impongano ya Yesu Kristo.24 Mu minsi ye ya nyuma, ikurikira Icyumweru cya Mashami, yashyize mu bikorwa Impongano Ye ihambaye, guhera ku ishavu ry’i Getsemani kugeza ku gashinyaguro k’urubanza Rwe, iyicarubozo ku musaraba, no gushyingurirwa Kwe mu mva batiye. Ariko si aho byarangiriye. N’ubuhangange bw’umuhamagaro We nk’Umucunguzi w’abana bose ba Data wo mu Ijuru, iminsi itatu nyuma yasohotse mu mva, arazuka,25 nk’uko yari yarabihanuye.

Ese twaba dushima ubudahwema kubw’impongano itagereranywa ya Yesu Kristo? Ese twaba twiyumvamo ububasha bwayo busukura , ubu none aha? Niyo mpamvu Yesu Kristo, Uwatangiye kandi n’Uwasohoje Agakiza, yagiye i Yerusalemu, kugira ngo adukize twese. Ese aya magambo yaba ari ingirakamaro by’umwihariko: “Niba mwaragize impinduka y’umutima, kandi niba mwariyumvisemo kuririmba indirimbo y’urukundo rucungura, ndashaka kubaza, mushobora kwiyumva mutyo ubu ngubu?”26 Nshobora kuvuga mu by’ukuri ko korali muri Takoradi icyo Cyumweru cya Mashami yaririmbye “indirimbo y’urukundo rucungura.”

Icyo cyumweru cya nyuma cy’amahina cy’umurimo w’ugufasha we ku isi, Yesu Kristo yatanze umugani w’abakobwa b’amasugi icumi.27 Yigishaga iby’ukugaruka Kwe ku biteguye kumwakira, atari uko bafite imikindo mu biganza byabo ahubwo bafite urumuri rw’inkuru nziza muri bo. Yakoresheje ishusho y’amatabaza acana akazima, hamwe n’amavuta ku ruhande yo kongera urumuri, nk’igisobanuro cy’ubushake bwo kubaho mu nzira Ze, ukuri Kwe, ubundi tugasangiza urumuri Rwe.

Muzi inkuru. Abakobwa icumi b’amasugi bagaragaza abanyamuryango b’Itorero, nuko umukwe akagaragaza Yesu Kristo.

Abakobwa icumi b’amasugi bajyanye amatabaza yabo “bajya gusanganira umukwe.”28 Batanu bari abanyabwenge, barateguye amavuta mu matabaza yabo n’andi ku ruhande yo kwitwaza, abandi batanu bari abapfapfa, amatabaza yijimye nta mavuta bitwaje ku ruhande. Ubwo bamahagaraga bati:, “Dore, Umukwe araje, nimusohoke mumusanganire,”29 batanu bari abanyabwenge kandi bamaze kwakira ukuri, kandi bari bemereye Roho Mutagatifu ngo abayobore”30 bari biteguye umwami wabo unabaha amategeko,”31 kugira ngo “ikuzo rye ribabeho.”32 Abandi batanu bari bataye umutwe bagerageza gushaka amavuta. Ariko bari batinze. Umutambagiro wakomeje batarimo. Ubwo bakomangaga kandi basaba ngo babareke banjire, Nyagasani yarasubije ati “Ntabwo mbazi.”33

Twakumva tumeze gute atubwiye ati: “Ntabwo mbazi!”

Twebwe, nk’abakobwa icumi b’amasugi, dufite amatabaza; ariko se dufite amavuta? Mfite ubwoba ko hari bamwe bari kugendera ku ntonga nto y’amavuta, bahugishijwe n’igitutu cy’isi ku buryo batitegura neza. Amavuta ava mu kwemera no kugira icyo ukora ku byahanuwe n’ijambo ry’abahanuzi bariho, Umuyobozi Nelson by’umwihariko, Abajyanama be, n’Intumwa Cumi n’Ebyiri. Amavuta yuzura ubugingo bwacu iyo twumva kandi tukaniyumvamo Roho Mutagatifu maze tukanakurikiza ubwo bujyanama bw’ubumana. Amavuta yisuka mu mitima yacu igihe amahitamo yacu yerekana uko dukunda Nyagasani kandi dukunda ibyo akunda. Amavuta ava mu kwihana no gushaka ukomorwa kw’Impongano ya Yesu Kristo.

Niba ushaka kuzuza ibyo bamwe bita “urutonde rw’ibyo gukora,” ni ibi: uzuza indobo yawe amavuta mu buryo bw’amazi y’ubugingo ya Yesu Kristo,34 bikaba ari ibigaragaza ubuzima n’inyigisho Bye. Ibinyuranye n’ibyo, gukora ikintu kigoranye kiri ku rutonde rw’ibyo gukora cyangwa ikintu kidasanzwe ntabwo bizigera bisiga roho wawe wumva yuzuye cyangwa anyuzwe; kuba mu nyigisho yigishijwe na Yesu Kristo byo bizabikora. Nabivuze kare: akira ubuhanuzi n’inyigisho z’ubuhanuzi, shyira mu bikorwa inama za Roho Mutagatifu, hinduka umwigishwa nyakuri, maze ushake ububasha bukiza bw’Impongano ya Nyagasani wacu. Urwo rutonde rw’ibyo gukora ruzakugeza ahantu ushaka kujya—gusubira kwa So wo mu Ijuru.

Icyo Cyumweru cya Mashami muri Takoradi cyari ubunararibonye budasanzwe kuri njye kubera ko nabusangiye n’ikoraniro ry’abavandimwe. Bityo byabaye ku migabane no ku birwa ku isi hose. Umutima na roho byanjye, nk’ibyawe, birashaka cyane kuzatera hejuru biti: “Hozana ku Mana Isumbabyose.”35

Nubwo tudahagaze ku marembo ya Yerusalemu uyu munsi n’imikindo mu biganza byacu, igihe kizaza ubwo, nk’uko byahanuwe mu Byahishuwe, “abantu benshi umuntu atabasha kubara, bo mu mahanga yose n’imiryango yose n’amoko yose n’indimi zose, bahagaze imbere ya ya ntebe n’imbere y’Umwana w’Intama, bambaye ibishura byera kandi bafite amashami y’imikindo mu ntoki zabo.”36

Mbasigiye umugisha wanjye nk’Intumwa ya Yesu Kristo ko muzaharanira mufite umwete kubaho mukiranuka no kuba muri bamwe, bafite imikindo mu ntoki zabo, bazatangaza Umwana w’Imana, Umucunguzi ukomeye wacu twese. Mu izina rya Yesu Kristo, amena.

Aho byavuye

  1. All four of the Gospels—Matthew 21–28; Mark 11–16; Luke 19–24; and John 12–21—describe the last days of Jesus Christ’s ministry in mortality, which was divinely designed to make the blessings of salvation and exaltation available to all of God’s children. At times the authors differ in what they include but not in the Savior’s teachings and actions.

  2. See Matthew 21:10–11.

  3. John 12:13.

  4. Per Membership and Statistical Records, there are 102,592 members in Ghana.

  5. John 15:12.

  6. Every time I spoke with members, they would say to me, “Elder Rasband, our dear Apostle, I love you.” These people are so filled with the Spirit and the love of God that they share that love easily.

  7. Matthew 21:9.

  8. See Russell M. Nelson, “The Peace and Hope of Easter” (video), Apr. 2021, ChurchofJesusChrist.org/media; Isaiah 49:16.

  9. Doctrine and Covenants 122:8. In October 1838 the Prophet Joseph and a handful of other Church leaders were unjustly imprisoned in Liberty Jail. The conditions were dreadful. After months in wretched circumstances, he wrote to the members in March of 1839, including prayers where he had petitioned the Lord to have compassion on his situation and the “suffering saints.” He also shared the Lord’s response to those prayers as recorded in Doctrine and Covenants 121–23.

  10. Doctrine and Covenants 122:9. The Lord’s encouragement to Joseph Smith in Liberty Jail brought him comfort and spiritual understanding that adversity and trials can strengthen us, teach patience and self-mastery. The Lord called for him to “hold on thy way,” which was the way of the Lord, enduring unjust treatment as had “the Son of [God, who] hath descended below them all. Art thou greater than he?” (Doctrine and Covenants 122:8).

  11. Doctrine and Covenants 122:9. The pledge that God “shall be with you” is a sure promise for those who hold fast to their faith and trust in the Lord.

  12. See Zechariah 9:9.

  13. Matthew 20:18–19. James E. Talmage writes in Jesus the Christ: “It is … an astounding fact that the Twelve failed to comprehend His meaning. … To them there was some dreadful incongruity, some dire inconsistency or inexplicable contradiction in the sayings of their beloved Master. They knew Him to be the Christ, the Son of the living God; and how could such a One be brought into subjection and be slain?” ([1916], 502–3).

  14. Joseph Smith made this declaration to the Female Relief Society of Nauvoo, April 28, 1842, as quoted in “History of Joseph Smith,” Deseret News, Sept. 19, 1855, 218. Referring to the twelfth chapter of 1 Corinthians, he clarified the third verse, “No man can say that Jesus is the Lord, but by the Holy Ghost,” revising it to say, “No man can know that Jesus is the Lord, but by the Holy Ghost.” (See The First Fifty Years of Relief Society: Key Documents in Latter-day Saint Women’s History (2016), 2.2, churchhistorianspress.org.)

  15. Jesus shared the Last Supper with His disciples (see Mark 14:12–18). The Twelve included Peter, Andrew, James, John, Matthew, Philip, Thomas, Bartholomew, James (son of Alphaeus), Judas Iscariot, Judas (brother of James), and Simon (see Luke 6:13–16).

  16. Jesus instituted the sacrament with His disciples at the Last Supper (see Matthew 26:26–29; Mark 14:22–25; Luke 22:19–20).

  17. The specific day/night in which Jesus instituted the Last Supper in the “upper room” is actually disputed because of seeming discrepancies between Matthew, Mark, Luke, and John. Matthew, Mark, and Luke suggest that the Last Supper took place on “the first day of the feast of unleavened bread,” or the Passover meal (see Matthew 26:17; Mark 14:12; Luke 22:1, 7). John, however, suggests that Jesus was arrested before the Passover meal (see John 18:28), meaning that the Last Supper would have taken place one day earlier than the Passover meal. The Church’s curriculum materials and Latter-day Saint scholarship seem to agree that Jesus held the Last Supper with His disciples in the upper room on the evening before He was crucified. Christians who celebrate Holy Week recognize Thursday as the day of the Last Supper, Friday as the day of the Crucifixion, and Sunday as the day of Resurrection—according to the Gregorian calendar.

  18. John 14:18.

  19. John 14:27.

  20. Doctrine and Covenants 20:77.

  21. Moroni 10:5.

  22. The Bible Dictionary explains, hosanna means “save now.” The word is taken from Psalm 118:25. “The chanting of this psalm was connected at the Feast of the Tabernacles with the waving of palm branches; hence the use of the word by the multitudes at our Lord’s triumphal entry into Jerusalem” (Bible Dictionary, “Hosanna”). See Matthew 21:9, 15; Mark 11:9–10; John 12:13.

  23. Mark 15:14; Luke 23:21.

  24. The centerpiece of our Heavenly Father’s plan of salvation was an infinite atonement that would ensure immortality for all His children and exaltation for those worthy to receive that blessing. When the Father said, “Whom shall I send?” Jesus Christ stepped forward: “Here am I; send me” (Isaiah 6:8). President Russell M. Nelson has taught: “[Jesus Christ’s] mission was the Atonement. That mission was uniquely His. Born of a mortal mother and an immortal Father, He was the only one who could voluntarily lay down His life and take it up again (see John 10:14–18). The glorious consequences of his Atonement were infinite and eternal. He took the sting out of death and made temporary the grief of the grave (see 1 Corinthians 15:54–55). His responsibility for the Atonement was known even before the Creation and the Fall. Not only was it to provide for the resurrection and immortality of all humankind, it was to enable us to be forgiven of our sins—upon conditions established by Him. Thus His Atonement opened the way by which we could be united with Him and with our families eternally” (“The Mission and Ministry of Jesus Christ,” Liahona, Apr. 2013, 20).

  25. Resurrection consists of reuniting the body and the spirit in an immortal state, the body and spirit being inseparable and no longer bound to maladies of mortality or death (see Alma 11:45; 40:23).

  26. Alma 5:26; see also Alma 5:14.

  27. The parable of the ten virgins is found in Matthew 25:1–12; Doctrine and Covenants 45:56–59. The surrounding chapters of Matthew 25 suggest that Jesus taught this parable during His last week, after entering Jerusalem in Matthew 21 and just before the Last Supper and His arrest in Matthew 26. In addition to the parable of the ten virgins given that last week, Jesus gave the parable of the fig tree (see Matthew 21:17–21; 24:32–33), parable of the two sons (see Matthew 21:28–32), and parable of the wicked husbandman (see Matthew 21:33–46).

  28. Matthew 25:1.

  29. Matthew 25:6.

  30. Doctrine and Covenants 45:57.

  31. Doctrine and Covenants 45:59.

  32. Doctrine and Covenants 45:59.

  33. Matthew 25:12. In the Sermon on the Mount, the Lord refers to those who presume to have “done many wonderful works,” saying, as suggested in the account of the foolish ten virgins, “I know you not” (see Matthew 7:22–23).

  34. Just as water is critical to mortal life, Jesus Christ and His teachings (living water) are critical for eternal life (see Guide to the Scriptures, “Living Water,” scriptures.ChurchofJesusChrist.org; see also Isaiah 12:3; Jeremiah 2:13; John 4:6–15; 7:37; 1 Nephi 11:25; Doctrine and Covenants 10:66; 63:23).

  35. 3 Nephi 4:32.

  36. Revelation 7:9.

Capa