Hozana ku Mana Isumbabyose
Ukwinjirana intsinzi kwa Yesu Kristo muri Yerusalemu n’imihango y’icyumweru byakurikiyeho bitanga urugero dushobora gukurikiza mu buzima bwacu uyu munsi.
Uyu munsi, nk’uko byavuzwe, turahura n’abandi Bakristo ku isi yose ngo duhe icyubahiro Yesu Kristo kuri iki Cyumweru cya Mashami. Hafi imyaka 2000 ishize, Icyumweru cya Mashami cyagaragazaga intangiriro y’icyumweru cya nyuma cy’umurimo w’ugufasha wa Yesu Kristo akiri mu isi. Nicyo cyari icyumweru cy’ingirakamaro mu mateka ya muntu.
Ibyatangijwe n’ugutangaza ko Yesu ari Mesiya wasezeranijwe mu kwinjirana intsinzi kwe muri Yerusalemu byarangijwe n’Ibambwa n’Umuzuko Bye.1 Nk’uko mu mugambi w’ubumana, igitambo cy’impongano cye cyasoje umurimo w’ugufasha we akiri mu isi, byatumye bidushobokera kubana na Data wo mu Ijuru ubuziraherezo.
Ibyanditswe bitagatifu bivuga ko icyumweru cyatangiwe n’imbaga b’abantu bahagaze ku marembo y’umujyi ngo barebe “Ni umuhanuzi Yesu w’i Nazareti y’i Galilaya.”2 Bafashe “amashami y’imikindo bajya kumusanganira, batera hejuru bati “Hozana, hahirwa Umwami wa Isirayeli uje mu izina rya Nyagasani.”3
Iyo nkuru ya kera yo muri Bibiliya inyibutsa igihe nari mfite umukoro muri Takoradi, Gana. Mu buryo butangaje, nari mpari ku Cyumweru cya Mashami.
Nari mpari ngo ngabanye Urumambo rwa Takoradi Gana ngo tureme urumambo rwa Mpintsin Ghana. Uyu munsi, hari abanyamuryango b’Itorero barenze 100000 muri Ghana.4 (Duhaye ikaze Nyiricyubahiro Umwami Nii Tackie Teiko Tsuru II wa Accra, Ghana, uri hamwe natwe uyu munsi.) Mu guhura n’aba Bera, niyumvisemo urukundo rwabo no kwiyegurira Nyagasani kwabo. Naberetse urukundo rukomeye mbakunda, kandi ko Umuyobozi w’Itorero yabakundaga. Nakurikije amagambo y’Umukiza yanditswe na Yohana: “Mukundane nk’uko nabakunze.”5 Babifashe nk’aho ari “igiterane cy’urukundo.”6
Ubwo narebaga hasi no hejuru imirongo yo y’abavandimwe bacu dukunda n’imiryango yabo mu rusengero, nashoboraga kubona mu maso yabo hamurikamo ubuhamya n’ukwizera muri Yesu Kristo. Niyumvisemo icyifuzo cyabo cyo kubarurwa nk’igice cy’Itorero Rye rigera ku isi hose. Ubwo Korali yaririmbaga, baririmbye nk’abamarayika.
Nko ku Cyumweru cya Mashami ya kera, aba bari abigishwa ba Yesu Kristo bakoranye kugira ngo bamusingize nk’uko bamwe bo ku marembo y’i Yerusalemu babigenje, n’imikindo mu ntoki zabo, barangurura bati: “Hozana …: Hahirwa uje mu izina rya Nyagasani.”7
Ndetse n’abanyamadini mu itorero riri hafi bari barimo kwizihiza Icyumweru cya Mashami. Ubwo navugiraga ku gatuti, naboneye mu idirishya bagenda banezerewe ku muhanda bazunguza imikindo mu ntoki zabo, neza nka bamwe bo mu mafoto. Yari ishusho ntazigera nibagirwa—twese kuri uwo munsi duhimbaza Umwami w’Abami.
Umuyobozi Russell M. Nelson yaratwihanangirije ngo tugire Icyumweru cya Mashami “igitagatifu by’ukuri mu kwibuka, ntibibe gusa imikindo izunguzwa ngo twizihize ukwinjira kwa Yesu muri Yerusalemu, ahubwo twibuke mu biganza Bye.” Maze Umuyobozi Nelson akomoza kuri Yesaya,wavuze iby’isezerano ry’Umukiza, “Sinzabibagirwa,” n’aya magambo ati: “Dore, naguharagase mu biganza byanjye nk’uca imanzi.”8
Nyagasani azi imbona nkubone ko ubuzima bwo ku isi bukomeye. Ibikomere Bye bitwibutsa ko yababaye kuruta abantu bose9 kugira ngo Ashobore kudusimbura iyo tubabara kandi atubere urugero rwo “kwizirika mu nzira ye10 Inzira Ye, ko Imana izabana natwe iteka n’ubuziraherezo.11
Icyumweru cya mashami, ntabwo ari umuhango gusa, urundi rupapuro mu mateka rufite itariki, igihe, n’ahantu. Ukwinjirana intsinzi kwa Yesu Kristo muri Yerusalemu n’imihango y’icyumweru byakurikiyeho bitanga urugero dushobora gukurikiza mu buzima bwacu uyu munsi.
Mureke turebe zimwe mu nyigisho zihoraho zacengeye mu murimo w’ugufasha we warangiriye muri Yerusalemu.
Iya mbere, ubuhanuzi. Urugero, Umuhanuzi w’Isezerano rya Kera Zakariya yahanuye ukwinjirana intsinzi kwa Yesu Kristo muri Yerusalemu, ndetse asobanura ko azagendera ku ndogobe.12 Yesu yari yarahanuye Umuzuko We, ubwo yiteguraga kwinjira mu mujyi, avuga ati:
“Dore turazamuka tujya i Yerusalemu, Umwana w’umuntu azagambanirwa ku batambyi bakuru n’abanditsi, bamucire urubanza rwo kumwica.
“Bazamugambanira mu Banyamahanga bamushinyagurire, bamukubite ibiboko bamubambe, nuko ku munsi wa gatatu azazuke.”13
Iya kabiri, umubano na Roho Mutagatifu. Joseph Smith yigishije ko nta muntu ushobora kumenya ko Yesu ari Nyagasani, keretse abibwiwe na Roho Mutagatifu.14 Umukiza yasezeranyije abigishwa be15 ku ifunguro rya nyuma16 mu cyumba cyo hejuru ati:,17 “Sinzabasiga nk’impfubyi.”18 Ntibazaba bonyine mu gutwara ukuri kw’inkuru nziza ahubwo bazaba bafite impano yuzuye ya Roho Mutagatifu ngo abayobore. “Mbasigiye amahoro, amahoro yanjye ndayabahaye,” yasezeranyije ati: “icyakora simbaha nk’uko ab’isi batanga.”19 Hamwe n’impano ya Roho Mutagatifu natwe dufite cya cyizere nk’icyo ko bishoboka ko twahorana Roho we akabana natwe.20 kandi ni mu bubasha bwa Roho Mutagatifu bishoboka ko twamenya ukuri kw’ibintu byose.21
Iya gatatu, kuba umwigishwa. Kuba umwigishwa w’ukuri ni ukwiyemeza bidashidikanywaho, ukumvira amategeko ahoraho, no gukunda Imana, mbere na mbere. Nta cyo ashidikanya. Imbaga yamusingije ifite imikindo bamwizihiza nka Mesiya. Uwo ni we yari We. Baramwegereye, Ibitangaza Bye, n’inyigisho Ze. Ariko ugushyeshyenga ntabwo kwatinze. Bamwe mbere bari barateye hejuru bati: “Hozana”22 bahindukiye basakuza bati: “Mubambe.”23
Iya kane, Impongano ya Yesu Kristo.24 Mu minsi ye ya nyuma, ikurikira Icyumweru cya Mashami, yashyize mu bikorwa Impongano Ye ihambaye, guhera ku ishavu ry’i Getsemani kugeza ku gashinyaguro k’urubanza Rwe, iyicarubozo ku musaraba, no gushyingurirwa Kwe mu mva batiye. Ariko si aho byarangiriye. N’ubuhangange bw’umuhamagaro We nk’Umucunguzi w’abana bose ba Data wo mu Ijuru, iminsi itatu nyuma yasohotse mu mva, arazuka,25 nk’uko yari yarabihanuye.
Ese twaba dushima ubudahwema kubw’impongano itagereranywa ya Yesu Kristo? Ese twaba twiyumvamo ububasha bwayo busukura , ubu none aha? Niyo mpamvu Yesu Kristo, Uwatangiye kandi n’Uwasohoje Agakiza, yagiye i Yerusalemu, kugira ngo adukize twese. Ese aya magambo yaba ari ingirakamaro by’umwihariko: “Niba mwaragize impinduka y’umutima, kandi niba mwariyumvisemo kuririmba indirimbo y’urukundo rucungura, ndashaka kubaza, mushobora kwiyumva mutyo ubu ngubu?”26 Nshobora kuvuga mu by’ukuri ko korali muri Takoradi icyo Cyumweru cya Mashami yaririmbye “indirimbo y’urukundo rucungura.”
Icyo cyumweru cya nyuma cy’amahina cy’umurimo w’ugufasha we ku isi, Yesu Kristo yatanze umugani w’abakobwa b’amasugi icumi.27 Yigishaga iby’ukugaruka Kwe ku biteguye kumwakira, atari uko bafite imikindo mu biganza byabo ahubwo bafite urumuri rw’inkuru nziza muri bo. Yakoresheje ishusho y’amatabaza acana akazima, hamwe n’amavuta ku ruhande yo kongera urumuri, nk’igisobanuro cy’ubushake bwo kubaho mu nzira Ze, ukuri Kwe, ubundi tugasangiza urumuri Rwe.
Muzi inkuru. Abakobwa icumi b’amasugi bagaragaza abanyamuryango b’Itorero, nuko umukwe akagaragaza Yesu Kristo.
Abakobwa icumi b’amasugi bajyanye amatabaza yabo “bajya gusanganira umukwe.”28 Batanu bari abanyabwenge, barateguye amavuta mu matabaza yabo n’andi ku ruhande yo kwitwaza, abandi batanu bari abapfapfa, amatabaza yijimye nta mavuta bitwaje ku ruhande. Ubwo bamahagaraga bati:, “Dore, Umukwe araje, nimusohoke mumusanganire,”29 batanu bari abanyabwenge kandi bamaze kwakira ukuri, kandi bari bemereye Roho Mutagatifu ngo abayobore”30 bari biteguye umwami wabo unabaha amategeko,”31 kugira ngo “ikuzo rye ribabeho.”32 Abandi batanu bari bataye umutwe bagerageza gushaka amavuta. Ariko bari batinze. Umutambagiro wakomeje batarimo. Ubwo bakomangaga kandi basaba ngo babareke banjire, Nyagasani yarasubije ati “Ntabwo mbazi.”33
Twakumva tumeze gute atubwiye ati: “Ntabwo mbazi!”
Twebwe, nk’abakobwa icumi b’amasugi, dufite amatabaza; ariko se dufite amavuta? Mfite ubwoba ko hari bamwe bari kugendera ku ntonga nto y’amavuta, bahugishijwe n’igitutu cy’isi ku buryo batitegura neza. Amavuta ava mu kwemera no kugira icyo ukora ku byahanuwe n’ijambo ry’abahanuzi bariho, Umuyobozi Nelson by’umwihariko, Abajyanama be, n’Intumwa Cumi n’Ebyiri. Amavuta yuzura ubugingo bwacu iyo twumva kandi tukaniyumvamo Roho Mutagatifu maze tukanakurikiza ubwo bujyanama bw’ubumana. Amavuta yisuka mu mitima yacu igihe amahitamo yacu yerekana uko dukunda Nyagasani kandi dukunda ibyo akunda. Amavuta ava mu kwihana no gushaka ukomorwa kw’Impongano ya Yesu Kristo.
Niba ushaka kuzuza ibyo bamwe bita “urutonde rw’ibyo gukora,” ni ibi: uzuza indobo yawe amavuta mu buryo bw’amazi y’ubugingo ya Yesu Kristo,34 bikaba ari ibigaragaza ubuzima n’inyigisho Bye. Ibinyuranye n’ibyo, gukora ikintu kigoranye kiri ku rutonde rw’ibyo gukora cyangwa ikintu kidasanzwe ntabwo bizigera bisiga roho wawe wumva yuzuye cyangwa anyuzwe; kuba mu nyigisho yigishijwe na Yesu Kristo byo bizabikora. Nabivuze kare: akira ubuhanuzi n’inyigisho z’ubuhanuzi, shyira mu bikorwa inama za Roho Mutagatifu, hinduka umwigishwa nyakuri, maze ushake ububasha bukiza bw’Impongano ya Nyagasani wacu. Urwo rutonde rw’ibyo gukora ruzakugeza ahantu ushaka kujya—gusubira kwa So wo mu Ijuru.
Icyo Cyumweru cya Mashami muri Takoradi cyari ubunararibonye budasanzwe kuri njye kubera ko nabusangiye n’ikoraniro ry’abavandimwe. Bityo byabaye ku migabane no ku birwa ku isi hose. Umutima na roho byanjye, nk’ibyawe, birashaka cyane kuzatera hejuru biti: “Hozana ku Mana Isumbabyose.”35
Nubwo tudahagaze ku marembo ya Yerusalemu uyu munsi n’imikindo mu biganza byacu, igihe kizaza ubwo, nk’uko byahanuwe mu Byahishuwe, “abantu benshi umuntu atabasha kubara, bo mu mahanga yose n’imiryango yose n’amoko yose n’indimi zose, bahagaze imbere ya ya ntebe n’imbere y’Umwana w’Intama, bambaye ibishura byera kandi bafite amashami y’imikindo mu ntoki zabo.”36
Mbasigiye umugisha wanjye nk’Intumwa ya Yesu Kristo ko muzaharanira mufite umwete kubaho mukiranuka no kuba muri bamwe, bafite imikindo mu ntoki zabo, bazatangaza Umwana w’Imana, Umucunguzi ukomeye wacu twese. Mu izina rya Yesu Kristo, amena.