Igiterane Rusange
Ese Narababariye by’Ukuri?
Igiterane rusange Mata 2023


Ese Narababariye by’Ukuri?

Isezerano rimwe ry’imbabazi zuzuye kandi zitunganye rihabwa buri wese—biri kandi binyuze mu Mpongano ya Yesu Kristo.

Imyaka myinshi ishize, Mushiki wacu Nattress nanjye twimukiye muri Idaho, aho twatangije ubucuruzi. Hari iminsi miremire n’amajoro maremere mu biro. Ku bw’ishimwe, twari dutuye hafi yo ku kazi. Buri cyumweru, Shawna n’abakobwa banjye batatu—bose bari munsi y’imyaka itandatu—bazaga ku biro kugira ngo dusangirire hamwe ifunguro rya saa sita.

Ku munsi umwe nk’uwo nyuma y’ifunguro rya saa sita ry’umuryango wacu, nabonye ko umukobwa wacu w’imyaka itanu, Michelle, yari yansigiye ubutumwa bwihariye, bwanditse ku gapapuro bomeka kandi bwometse kuri telefone y’ibiro byanjye.

Mu buryo bworoshye bwaravugaga buti: “Data, ibuka kunkunda. Ndagukunda, Michelle.” Ibi byari urwibutso rukomeye ku mubyeyi w’umugabo ukiri muto rwerekeye ibyo bintu kamara kuruta ibindi.

Bavandimwe, ndahamya ko Data wo mu Ijuru ahora atwibuka kandi ko adukunda byimazeyo. Ikibazo cyanjye ni iki: Ese turamwibuka? Kandi ese turamukunda?

Imyaka myinshi ishize, nafashije nk’umuyobozi w’Itorero ry’ahantu. Umwe mu rubyiruko rwacu rw’abahungu, Danny, yari icyitegererezo mu buryo bwose. Yarumviraga, ari umunyaneza, yitonda, kandi afite umutima mwiza cyane. Icyakora, ubwo yasozaga amashuri yisumbuye, yatangiye kwisanisha n’imbaga itari nziza. Yishoye mu biyobyabwenge, by’umwihariko metamfetamine, maze ajya aharindimuka mu bubata n’ukwiyangiza. Nta gihe kinini gishize, imigaragarire ye irahinduka burundu. Ntabwo byari byoroshye kumumenya. Impinduka isobanutse cyane yari mu maso ye—urumuri mu maso ye rwari rwarijimye. Inshuro nyinshi naramusanganiye, ariko ntibigire icyo bitanga. Ntabwo byari bimushamaje.

Byari bikomeye kubona uyu musore ukiri muto ababaye kandi abaho ubuzima butari ubwe! Yari ashoboye ibirenze ibyo.

Noneho umunsi umwe, igitangaza kiratangira.

Yitabiriye iteraniro ry’isakaramentu aho murumuna we yasangije ubuhamya bwe mbere yo kujya kuvuga ubutumwa. Muri iryo teraniro, Danny yiyumvisemo ikintu atari yiyumvisemo igihe kirekire cyane. Yiyumvisemo urukundo rwa Nyagasani. Amaherezo agarura ibyiringiro.

Nubwo yari afite icyifuzo cyo guhinduka, byari bikomereye Danny. Ububata bwe n’ukwishinja icyaha bijyana byari birenze ibyo ashobora kwihanganira.

Igicamunsi kimwe kihariye, ubwo nari ndimo ntema ibyatsi, Danny yaparitse imodoka ye atarabanje kumenyesha. Yari akomerewe bigaragara. Nazimije imashini itema ibyatsi, maze turicarana mu gicucu ku ibaraza ry’ahagana imbere. Ni ubwo yasangije ibyiyumviro by’umutima we. Yashakaga kugaruka by’ukuri. Icyakora, gutera umugongo ububata bwe n’imibereho bye byari bigoranye bikomeye. Byiyongeye kuri ibi, yiyumvishemo kwishinja icyaha, atewe ikimwaro no gutana bigeze aho. Yarabajije ati: “Ese nshobora kubabarirwa by’ukuri? Ese haba hari inzira ingarura?”

Nyuma yo kuruhura umutima we n’izi mpungenge, twasomeye hamwe Aluma igice cya 36 :

“Koko, nibutse ibyaha byanjye byose n’ubukozi bw’ibibi. …

“Koko, … igitekerezo cyonyine cyo kuza imbere y’Imana cyashegeshaga roho yanjye n’icyoba kitavugwa” (imirongo 13–14).

Nyuma y’iyo mirongo, Danny yaravuze ati: “Uku ni ko niyumvamo neza neza!”

Twarakomeje:

“Mu gihe nashengurwaga n’ukuzirikana ibyaha byanjye byinshi, dore, nibutse kandi ko numvise data ahanurira abantu ibyerekeye ukuza kw’uwitwa Yesu Kristo, Umwana w’Imana, wo guhongera ibyaha by’isi. …

“Kandi O, mbega umunezero, kandi mbega urumuri rutangaje nabonye” (imirongo 17, 20).

Uko dusoma ibi bika, amarira yatangiye gutemba. Umunezero wa Aluma wari umunezero yari arimo ashaka!

Twaganiye ko Aluma yari yarabaye umugome birenze ukwemera. Icyakora, akimara kwihana, ntabwo yigeze yongera kureba inyuma. Yahindutse umwigishwa wa Yesu Kristo wihaye Imana. Yahindutse umuhanuzi! Danny yakanuye amaso. Yaravuze ati: “umuhanuzi?”

Nasubije mu buryo bworoshye nti: “Yego, umuhanuzi. Ntabwo ngushyizeho igitutu!”

Twaganiriye ko nubwo ibyaha bye bitari bigeze ku rugero ry’ibya Aluma, isezerano rimwe ry’imbabazi zuzuye kandi zitunganye rihabwa buri wese—biri kandi binyuze mu Mpongano ya Yesu Kristo itagira iherezo.

Ubu Danny yarasobanukiwe. Yari azi ibyo yari akeneye gukora: yari akeneye gutangira urugendo rwe agirira icyizere Nyagasani kandi anibabarira!

Impinduka y’umutima ikomeye ya Danny ntaho yari itaniye n’igitangaza. Nyuma y’igihe, imigaragarire ye yarahindutse, maze umucyo mu maso ye uragaruka. Ahinduka indakemwa y’ingoro y’Imana! Amaherezo yari yagarutse!

Nyuma y’amezi menshi, nabajije Danny niba yifuza kohereze ubusabe bwo kuvuga ubutumwa igihe cyose. Igisubizo cye cyari giteye kumirwa no gutangara cyane.

Yaravuza ati: “nakunda kuvuga ubutumwa, ariko muzi aho nari ndi n’ibintu nakoze! Natekereje ko ntari nujuje ibisabwa.”

Narasubije nti: “Birashoboka ko waba mu kuri. Icyakora, nta kintu na kimwe kitubuza gukora ubusabe. Niba uhakaniwe, nibura uzamenya ko werekanye icyifuzo kivuye ku mutima cyo gukorera Nyagasani.” Amaso ye yararabagiranye. Yari ashamajwe n’iki gitekerezo. Kuri we ibi byari bigoranye, ariko byari amahirwe yashakaga kutitesha.

Nyuma y’ibyumweru bike, bimutangaje cyane, ikindi gitangaza cyarabaye. Danny yakiriye umuhamagaro wo kuvuga ubutumwa igihe cyose.

Amezi make Danny ageze mu ivugabutumwa, telefone yarampamagaye. Mu buryo bworoshye umuyobozi we yaravuze ati: “Ni iki kidasanzwe kuri uyu musore muto? Ni umuvugabutumwa utangaje kuruta abandi ntigeze mbona mbere!” Murabibona, uyu muyobozi yari yakiriye Aluma Muto w’ibi bihe.

Nyuma y’imyaka ibiri, Danny yagurutse mu rugo afite ishema, yakoreye Nyagasani n’umutima we wose, intege ze zose, ubwenge bwe bwose n’imbaraga ze zose.

Nyuma y’umurondoro w’umuvugabutumwa we mu iteraniro ry’isakaramentu, nasubiye mu rugo, mpita numva bakomanze ku rugi rw’imbere. Danny yari ahagaze aho amarira azenze mu maso ye. Yaravuze ati: “Ese dushobora kuvugana umunota umwe?” Twasohotse hanze kuri rya baraza rimwe ry’ahagana imbere.

Yaravuze ati: “Muyobozi, ese utekereza ko nababariwe by’ukuri?”

Ubu amarira yanjye na yo yajemo. Imbere yanjye hari hahagaze umwigishwa wa Yesu Kristo wihaye Imana wari waratanze byose kugira ngo yigishe kandi ahamye ibyerekeye Umukiza. Yari ishusho y’ububasha bukiza kandi bukomeza bw’Impongano y’Umukiza.

Naravuze nti: “Danny! Ese wamaze kureba mu ndorerwamo? Ese wamaze kubona amaso yawe? Yuzuyemo urumuri, kandi urimo kumurikirwa na Roho wa Nyagasani. Nta kabuza wamaze kubabarirwa! Uri igitangaza! Ubu iko ukeneye gukora ni ukujya mbere mu buzima bwawe. Ntuzarebe inyuma! Ureba imbere ufite ukwizera ku mugenzo ukurikiyeho.”

Igitangaza cya Danny kirakomeza uyu munsi. Yashingiranwe mu ngoro y’Imana maze asubira ku ishuri, aho yabonye impamyabushobozi y’amashuri y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza. Akomeje gukorera Nyagasani mu mihamagaro ye afite ishema n’isheja. By’ingirakamaro kurushaho, yahindutse umugabo utangaje n’umubyeyi w’indahemuka. Ni umwigishwa wihaye Imana wa Yesu Kristo.

Umuyobozi Russell M. Nelson yigishije ko nta Mpongano y’Umukiza itagira iherezo, inyokomuntu yose yari buzatakare ubutazongera kuboneka.1 Danny ntabwo yari yatakaye, natwe ntabwo twatakaye kuri Nyagasani. Ahagaze ku muryango kugira ngo atuzamure, adukomeze, kandi atubabarire. Ahora yibuka kutubabarira!

Iyerekana ritangajye ry’urukundo rw’Umukiza ku bw’abana b’Imana ryanditswe mu Gitabo cya Morumoni: “ubwo Yesu yari amaze kuvuga atyo, yararanganyije amaso mu mbaga, nuko abona bari mu marira, maze bamuhanga amaso nk’aho bashaka kumusaba gutindana na bo.”(3 Nefi 17:5).

Umukiza yari amaze kumara umunsi wuzuye akorera ugufasha abantu. Nyamara yari agifite byinshi byo gukora—Yagombaga gusura izindi ntama Ze; yagombaga gusubira kwa Se.

Hatitaweho izi nshingano, yashishoje icyo abantu bifurizaga ko atindana na bo. Noneho, hamwe n’umutima w’Umukiza wuzuye ibambe, kimwe mu bitangaza bikomeye kuruta ibindi mu mateka y’isi cyarabaye:

Yarahagumye.

Yabahaye umugisha.

Yakoreye ugufasha abana babo umwe kuri umwe.

Yarabasengeye; yariranye na bo.

Kandi yarabakijije. (Reba 3 Nefi 17.)

Isezerano rye rihoraho: azadukiza.

Kuri abo bataye inzira y’igihango, murasabwa kumenya ko hahora hari ibyiringiro, hahora hari ugukiza, kandi hahora hari uburyo bwo kugaruka.

Ubutumwa buhoraho bwe bw’ibyiringiro ni amavuta yomora agenewe abantu bose batuye mu isi y’ibizazane. Umukiza yaravuze ati: “Ni njye nzira n’ukuri n’ubugingo” (Yohana 14:6).

Bavandimwe, mureke twibuke kumushaka, kumukunda, no guhora tumwibuka.

Mpamije ko Imana iriho kandi idukunda. Nkomeje mpamya ko Yesu Kristo ari Umukiza n’Umucunguzi w’isi. Ni umuvuzi ukomeye. Nzi ko Umucunguzi wanjye ariho! Mu izina rya Yesu Kristo, amena.

Aho byavuye

  1. Russell M. Nelson, “Prepare for Blessings of the Temple,” Ensign, Mar. 2002, 21.

Capa