Igiterane Rusange
Umwe muri Kristo
Igiterane rusange Mata 2023


Umwe muri Kristo

Ni muri kandi binyuze mu budahemuka bw’umuntu ku giti cye bwacu kuri Yesu Kristo honyine dushobora kwiringira kuba umwe.

Uyu munsi ni icyumweru cya Mashami, intangiriro y’icyumweru gitagatifu, kirangwa no kwinjirana intsinzi kwa Nyagasani muri Yerusalemu, kubabara kwe i Getsemani n’urupfu ku musaraba nyuma y’aho, hamwe n’umuzuko we mu ikuzo ku cyumweru cya Pasika. Mureke twiyemeze kutazibagirwa ibyo Kristo yanyuzemo ngo aducungure.1 Maze ntituzatakaze umunezero twongera kubona kuri Pasika uko turangamira intsinzi Ye ku rupfu n’impano y’umuzuko rusange.

Umugoroba ubanziriza urubanza n’ibambwa byari bimurindiriye, Yesu yasangiye ifunguro rya Pasika n’Intumwa Ze. Ku musozo w’ifunguro rya nyuma, mu isengesho ritagatifu ryingingaga, Yesu yasabye Se muri aya magambo: “Data mutagatifu, komeza mu izina ryawe bwite [intumwa zanjye] wampaye, kugirango babe umwe, nk’uko turi umwe.”2

Noneho, n’urukundo rwinshi, Umukiza yaguye ubusabe Bwe ashyiramo abizera bose.

“Sinsengeye aba bonyine, ariko no ku bandi bose bazanyemera binyuze mu ijambo;

“Kugira ngo bose bashobore kuba umwe; nk’uko wowe, Data, uri muri njye, nanjye muri wowe, kugira ngo nabo bashobore kuba umwe muri twe.”3

Kuba umwe ni inyigisho ihora igaruka mu nkuru nziza ya Yesu Kristo hamwe n’uburyo Imana ikorana n’abana bayo. Ku birebana n’umurwa wa Sioni mu gihe cya Henoki, bivugwa ko “bari bafite umutima umwe n’ibitekerezo bimwe.”4 Abera ba mbere bo mu Itorero ryo ku ikubitiro rya Yesu Kristo, Isezerano rishya ritubwira ko, “imbaga yemeye yari ifite umutima umwe na roho imwe.”5

Mu busonga turimo, Nyagasani yarasabye ati: “Mube umwe; kandi niba mutari umwe ntimuri abanjye.”6 Zimwe mu mpamvu Nyagasani yatanze ku mpamvu Abera ba mbere i Missouri batabashije kubaka Siyoni ari uko “batashyize hamwe nk’uko ubumwe busabwa n’itegeko ry’ubwami bwa Selestiyeli.”7

Aho Imana iganza mu mitima no mu mitekerereze yose, abantu bavugwa nk’aho “muri umwe, abana ba Kristo, n’abaragwa b’ubwami bw’Imana.”8

Igihe Umukiza wazutse yiyerekanaga ku bantu ba kera bo mu Gitabo cya Morumoni, yavuganye akababaro ko mu gihe cyashize habayeho amahane mu bantu ku mubatizo no ku bindi bintu. Yarategetse ati:

“Ntihagomba kubaho impaka muri mwe, nk’uko byabayeho hano; nta nubwo hagomba kubaho impaka muri mwe zirebana n’inyigisho yanjye, nk’uko zabayeho.

“Ni ukuri, ni ukuri ndababwira nti, ufite roho y’amacakubiri ntabwo ari uwanjye, ahubwo ni uwa sekibi, kuko niwe se w’amacakubiri.”9

Mu isi y’ubushyamirane bukabije, ni gute ubumwe bwagerwaho, cyane cyane mu Itorero aho dusabwa kugira “Nyagasani umwe, ukwizera kumwe, umubatizo umwe”?10 Pawulo aduha urufunguzo:

“Kuko mwese ababatirijwe muri Kristo muba mwambaye Kristo.

“None ntihakiriho Umuyuda cyangwa Umugiriki, ntihakiriho imbata cyangwa uw’umudendezo, ntihakiriho umugabo cyangwa umugore, kuko mwese muri umwe muri Kristo Yesu.”11

Turatandukanye cyane kandi hari igihe tuvuguruzanya cyane bitatuma tujya hamwe mu bumwe hari ikindi dushingiyeho cyangwa irindi zina. Ukwizera muri Yesu Kristo niko konyine gushobora kutugira umwe.

Kuba umwe muri Kristo bigerwaho umwe kuri umwe—twese twitangiriraho. Turi ibiremwa bibiri by’umubiri na roho maze rimwe na rimwe tukagira intambara muri twe. Nk’uko Pawulo yasobanuye:

“Kuko nishimira mu itegeko ry’Imana nkurikije umuntu w’imbere;

“Ariko ndabona irindi tegeko mu banyamuryango [b’umubiri wanjye], kurwanya itegeko muri njye, no kunjyana mu bucakara mu itegeko riri mu banyamuryango banjye.”12

Yesu Kristo nawe yari umuntu w’umubiri na roho. Yarageragejwe; bityo yumva ko; ashobora kudufasha kugera ku bumwe bw’imbere.13 Kubera iyo mpamvu, kuvomera ku mucyo n’inema bya Kristo, duharanira guha roho yacu—na Roho Mutagatifu—ubuyobozi ku mubiri. Kandi iyo tunaniwe, Kristo, binyuze mu mpongano Ye, yaduhe impano yo kwihana n’amahirwe yo kongera kugerageza.

Niba buri umwe ku giti cye “twambaye Kristo,” noneho twese twakwizera guhinduka umwe, nk’uko Pawulo yabivuye ati, “umubiri wa Kristo.”14 “Kwambara Kristo” bikubiyemo kugira itegeko Rye “rya mbere kandi rikomeye”15 inshingano yacu ya mbere kandi ikomeye, kandi niba dukunda Imana, tuzakurikiza amategeko Yayo Ye.16

Ubumwe n’abavandimwe mu mubiri wa Kristo bukura uko twita ku itegeko rya kabiri—ku buryo busobekeranye n’irya mbere—gukunda abandi nk’uko twikunda.17 Kandi ntekereza ndetse ubumwe bwuzuye ko bushobora kububona nituyoboka uburyo buruseho kandi butagatifu bwo gushyira mu bikorwa itegeko rya kabiri—gukundana bitari gusa nk’uko twikunda ahubwo nk’uko yadukunze .18 Muri make, ni “buri muntu ushakira ineza mugenzi we, no gukora ibintu byose n’ijisho rimwe rireba ku ikuzo ry’Imana.”19

Umuyobozi Marion G. Romney, wari umujyanama mu Buyobozi bwa Mbere, asobanura uburyo amahoro arambye n’ubumwe twayageraho:

“Niba umuntu umwe, wiyeguriye Satani, yazuye imirimo y’umubiri, agira intambara muri we. Babiri biyeguriye Satani, buri umwe arwana muri we kandi bakarwana intambara hagati yabo. Iyo benshi biyeguriye Satani, umuryango wose usarura umusaruro w’ibibazo n’amakimbirane. Iyo abategetsi b’igihugu biyeguriye Satani, haba amakimbirane ku isi hose.”

Umuyobozi Tomney yarakomeje ati: “Uko imirimo y’umubiri ikorwa kimwe ku isi, ni nako inkuru nziza y’amahoro izamera. Iyo umuntu agendana n’inkuru nziza, agira amahoro muri we. Iyo abantu babiri bagendana na yo , bombi bagira amahoro muri bo no hagati yabo. Iyo abaturage bagendana na yo, igihugu kigira amahoro muri cyo. Igihe hariho amahanga menshi anezererwa urubuto rwa Roho kugira ngo bagenge gahunda z’isi, noneho, nibwo bwonyine, imirishyo y’intambara itazongera kumvikana, n’amabendera y’intambara akazingwa. … (Reba Alfred Lord Tennyson, ‘Locksley Hall,’ The Complete Poetical Works of Tennyson, ed. W. J. Rolfe, Boston, Houghton–Mifflin Co., 1898, p. 93, lines 27–28.)”20

Igihe “twambaye Kristo,” birashoboka gukemura cyangwa kwirinda amahane, ubwumvikane buke cyangwa impaka. Urundi rugero rutangaje rwo kurenga amacakubiri turusanga mu mateka y’itorero ryacu. Umukuru Brigham Henry Roberts (wamenyekanye cyane nka B. H. Roberts), wavukiye mu Bwongereza mu 1857, wabaye umwe mu bagize Inteko ya mbere ry’Aba Mirongo Irindwi—muri iki gihe ryitwa Ubuyobozi bw’Aba Mirongo Irindwi. Umukuru Roberts yari umurengezi ushoboye kandi udahwema w’ inkuru nziza yagaruwe n’Itorero mu bihe byaryo bigoranye kurusha ibindi.

Ishusho
Young B.H Roberts

Muri 1895, nyamara, umurimo w’Umukuru Roberts mu Itorero warahagaritswe kubera ubushyamirane. B. H. yari yarahawe akazi nk’intumwa mu bwumvikane bwakoreye itegeko nshinga Utah ubwo yahindukaga leta. Nyumwa y’aho, yafashe icyemeze cyo kuba umukandida mu Nteko Ishinga amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko ntawe amenyesheje cyangwa ngo asabe uruhushya Ubuyobozi bwa Mbere. Umuyobozi Joseph F. Smith, umujyanama mu Buyobozi bwa Mbere, yagaye B.  H kubw’iyo myitwarire idakwiye mu nama rusange cy’ubutambyi. Umukuru Roberts yatsinzwe mu matora noneho yumva ko gutsindwa kwe byatewe ahanini n’amagambo y’umuyobozi Smith. Yavugaga nabi abayobozi b’Itorero mu mbwirwa ruhame za politiki n’ibiganiro n’abanyamakuru. Yavuye mu mirimo y’Itorero. Mu nama ndende m Ngoro ya Salt Lake hamwe n’abagize Ubuyobozi bwa Mbere n’Ihuriro ry’Intumwa Cumi n’Ebyiri, B. H. yakomeje kwinangira atsimbarara mu kwisobanura. Nyuma, “Umuyobozi [Wilford] Woodruff yahaye [Umukuru Roberts] ibyumweru bitatu byo kwisubiraho. Iyo atisubiraho, bagombaga kumuruhura ku bu Mirongo irindwi.”21

Mu nama yakurikiyeho n’Intumwa Heber J. Grant na Francis Lyman, B. H. yabanje kwanga kurekura , ariko urukundo na Roho Mutagatifu byarangiye biganje. Amarira yazenze mu maso ye. Intumwa zombi zabashije gusubiza ingorane zimwe zabonetse n’ibyaha byateye impagarara.B  H., na bo batandukanye bafite umutima wo kwiyunga. Bukeye mu gitondo, nyuma y’isengesho rirerire, Umukuru Roberts yoherereje Abakuru Grant and Lyman akandiko ko yiteguye kunga ubumwe n’Abavandimwe be.22

Igihe yahuye n’Ubuyobozi bwa Mbere, Umukuru Roberts yaravuze, “Nagiye kuri Nyagasani nakira urumuri n’inyigisho binyuze muri Roho Ye ngo mbashe kujya munsi y’ububasha bw’Imana.”23 Atewe imbaraga n’urukundo rw’Imana, B. H. Roberts yakomeje kuba umuyobozi mu Itorero ushoboye kandi w’umwizerwa kugeza ku iherezo ry’ubuzima bwe.24

Ishusho
Umukuru B.H Roberts

Dushobora no kureba muri uru rugero ko ubumwe butavuze gusa kwemeranya ko buri muntu azakora ibye bwitecyangwa akajya mu nzira ye bwite. Ntidushobora kuba umwe keretse dushyize hamwe imbaraga zacu ku ntego rusange. Bisobanuye, mu magambo ya B. H. Roberts, kwiyegurira ubushake bw’Imana. Turi ingingo zitandukanye z’umubiri wa Kristo, zikora ibintu bitandukanye mu gihe gitandukanye—ugutwi, ijisho, umutwe, ikiganza, akaguru—ariko byose by’umubiri umwe.25 Ku bw’iyo mpamvu, intego yacu nuko “nta gucikamo kabiri mu mubiri; ahubwo abanyamuryango bagomba kugira ineza umwe ku wundi.”26

Ubumwe ntibusaba kuba kimwe, ahubwo bisaba ubwumvikane. Dushobora gusobeka imitima yacu mu rukundo, kuba umwe mu kwizera n’inyigisho, kandi tukagumya gushimishwa n’amakipe atandukanye, ntitwumvikane ku bibazo bitandukanye bya politiki, guhana ibitekerezo ku ntego n’inzira nyayo yo kubigeraho, n’ibindi bintu byinshi nk’ibyo. Ariko ntidushobora na rimwe kutumvikana cyangwa ngo tujye impaka n’uburakari cyangwa dushyamirane hagati yacu. Umukiza yaravuze ati:

“Ni ukuri, ni ukuri ndababwira, umuntu ufite roho w’ubushyamirane ntabwo ari uwanjye, ahubwo ni uwa sekibi, ariwe se w’umwiryane, kandi akongeza imitima y’abantu kugira ngo bashyamirane n’uburakari, hagati y’umwe n’undi.

“Dore, iyi si yo nyigisho yanjye, gukongeza imitima y’abantu kugira ngo bashyamirane n’uburakari, hagati y’umwe n’undi; ahubwo iyi ni yo nyigisho yanjye, ko ibintu nk’ibyo birandurwa.”27

Umwaka ushize, Umuyobozi Russell M.Nelson yatwinginze muri aya magambo: “Nta n’umwe muri twe ushobora kugenga amahanga cyangwa ibikorwa by’abandi cyangwa ndetse abagize imiryango yacu bwite. Ariko dushobora kwigenga ubwacu. Ubusabe bwanjye uyu munsi, bavandimwe bakundwa, ni uguhagarika amakimbirane arimo gututumba mu mitima yanyu , ingo zanyu , ndetse no mu buzima bwanyu . Muhashye ibyifuzo byose ndetse n’ibyo ari byo byose byo gukomeretsa abandi—Byaba ari amahane, amagambo asesereza, cyangwa inzika mubikiye umuntu wabakomerekeje. Umukiza yadutegetse guhindurira irindi tama [reba 3 Nefi 12:39] gukunda abanzi bacu, ndetse no gusengera abo badutoteza.[see 3 Nefi 12:44].”28

Ngiye kuvuga ko bitanyura gusa mu kuba indahemuka kuri Yesu Kristo ko twakwizera kuba umwe—umwe muri twe, umwe mu rugo, umwe mu Itorero, umwe muri Siyoni igihe nikigera, ndetse hejuru ya byose, umwe muri Data na Mwana na Roho Mutagatifu.

Ngarutse ku mihango y’Icyumweru Gitagatifu n’intsinzi y’Umucunguzi wacu. Umuzuko wa Yesu Kristo uhamya ubumana Bwe kandi ko yatsinze ibintu byose. Umuzuko we wemeza ko, duhujwe nawe n’igihango, natwe twatsinda ibintu byose maze tukaba umwe. Umuzuko we wemeza ko binyuze muri We, kudapfa n’ubuzima buhoraho ni ibintu bifatika.

Muri iki gitondo, Ndahamya umuzuko We n’ibijyanye na wo byose, mu izina rya Yesu Kristo, amena.

Capa