Igiterane Rusange
Abayoboke b’Igikomangoma cy’Amahoro.
Igiterane rusange Mata 2023


Abayoboke b’Igikomangoma cy’Amahoro.

Uko duharanira kwiga imico y’Umukiza, dushobora guhinduka ibikoresho by’Amahoro Ye mu isi.

Mu gusohoza ubuhanuzi bwari bwarahawe Zakariya,1 Yesu yinjiranye ishema mu Murwa Mutagatifu ari ku ndogobe, byafatwaga mu buvaganzo nka “ancient symbol of Jewish royalty,”2 ubwo mu by’ukuri aba Umwami w’abami n’Igikomangoma cy’Amahoro.3 Yari agaragiwe n’imbaga y’abigishwa bizihiwe barambuye imyambaro yabo, amashami y’imikindo, n’andi mababi mu nzira aho Yesu yanyuraga. Bahimbaje Imana, bavuga n’ijwi riranguruye, bati: “Hahirwa Umwami uje mu izina rya Nyagasani amahoro abe mu ijuru, n’icyubahiro kibe ahasumba hose.”4 Kandi na none bati: “Hozana Mwene Dawidi, hahirwa we uje mu izina rya Nyagasani, Hozana ahasumba hose.”5 Iki cyabarore gihebuje, twizihiza kuri uyu munsi uzwi nk’Icyumweru cya Mashami, cyari umwiteguro w’umunezero w’ibyabarore biteye intimba byari kuzabaho muri icyo cyumweru cy’amahina cyarangijwe n’igitambo kitizigamye cy’Umukiza n’igitangaza gihebuje cy’imva irimo ubusa.

Nk’Abayoboke Be, turi abantu Be yaronse, bahamagariwe gutangaza ubupfura Bwe,6 bimakaza amahoro yatanzwe n’ubuntu bwinshi binyuze muri We n’igitambo Cye cy’impongano. Aya mahoro ni impano yasezeranijwe kuri abo bahindukirije imitima yabo ku Mukiza kandi babaho mu bukiranutsi; amahoro nk’aya aduha intege zo kunezererwa mu buzima ku isi kandi akadushoboza kwihanganira ibigeragezo bibabaza by’urugendo rwacu.

Mu mwaka wa 1847, Nyagasani yahaye amabwiriza yihariye Abera b’abapayiniya bari bakeneye amahoro yo kugumya gutuza kandi bifatanyije ubwo bari bahanganye n’ingorane zitunguranye mu rugendo rwabo bagana iy’uburengerazuba bwabo. Mu bindi bintu, Nyagasani yahaye amabwiriza Abera yo guhagarika amakimbirane hagati yabo; guhagarika kuvuganaho ikibi umwe ku wundi.7 Ibyanditswe bitagatifu byemeza ko abakora imirimo y’ubukiranutsi kandi baharanira kugendera mu bugwaneza bwa Roho wa Nyagasani basezeranywa amahoro bakeneye kugira ngo basimbuke iminsi y’imvururu barimo muri iki gihe.8

Nk’abigishwa b’Igikomangoma cy’Amahoro, twahawe amabwiriza yo kubaho n’“imitima ibumbiye hamwe mu bumwe no mu rukundo umwe ku wundi.”9 Umuhanuzi wacu dukunda, Umuyobozi Rusell M. Nelson, vuba aha yavuze ko amakimbirane asagarira buri kintu Umukiza yahagazeho kandi yigishije.10 Umuhanuzi wacu kandi yatwingingiye ko gukora ibyo dushoboye byose kugira ngo duhagarike amakimbirane bwite arimo atutumba none aha mu mitima yacu no mu buzima bwacu.11

Nimureke tuzirikane aya mahame twita ku rukundo ruzira inenge rwa Kristo adukunda kandi twebwe, nk’abayoboye Be, dushaka gukundana hagati yacu. Ibyanditswe bitagatifu bisobanura ubu bwoko bw’urukundo nk’urukundo ruhebuje.12 Iyo dutekereje iby’urukundo ruhebuje, imitekerereze yacu ubusanzwe igana ku bikorwa by’ubuntu n’imfashanyo byo kuruhura ububabare bw’abagize ingorane zirebana n’iby’umubiri, ibintu, cyangwa amarangamutima. Ariko kandi, urukundo ruhebuje ntirufitanye isano gusa n’ikintu duhaye umuntu, ahubwo ni umuco w’Umukiza kandi ushobora guhinduka igice cya kamere yacu. Ntibitunguranye ko Nyagasani yaduhaye amabwiriza yo kwiyambika ingoyi y’urukundo ruhebuje, ari yo ngoyi y’ubutungane n’amahoro.13 Tudafite urukundo ruhebuje, twaba turi ubusa,14 kandi ntidushobora kuragwa ahantu Nyagasani yaduteguriye mu mazu ya Data wo mu Ijuru.15

Yesu yatanze urugero mu buryo butunganye bw’icyo bisobanura kugira iyo ngoyi y’ubutungane n’amahoro, by’umwihariko igihe turi mu mihango y’ishavu yabanjirije ukuduhorwa Kwe. Tekereza gatoya ku byo Yesu agomba kuba yariyumviraga ubwo mu bwiyoroshye yozaga ibirenge by’abigishwa Be, azi ko umwe muri bo aza kumugambanira iryo joro.16 Cyangwa ubwo Yesu, amasaha make nyuma, n’impuhwe nyinshi yakizaga ugutwi k’umwe mu bantu bari bajyanye na Yuda, umugambanyi We, kumufata.17 Cyangwa ndetse ubwo Umukiza, ahagaze imbere ya Pilato, yashinjwe arenganywa n’abatambyi bakuru n’abakuru, kandi ntagire ijambo avuga ngo ahakane ibirego by’ibinyoma bamushinjaga, maze agasiga Umuroma w’umutware yumiwe.18

Muri ibi bihe bitatu by’akaga gakomeye, Umukiza, nubwo yari aremerewe n’intimba ikabije n’umunaniro, yatwigishije akoresheje urugero Rwe ko “urukundo ruhebuje rwihangana, rukagira neza, … ntirugire ishyari, … ntirwirarira, ntirwihimbaza, ntirukora ibiteye isoni, ntirushaka ibyarwo, ntiruhutiraho, ntirutekereza ikibi ku bantu.”19

Indi shusho y’ingenzi yo gushimangirwa, kandi ikaba ifite uruhare rutaziguye ku kuba umwigishwa kwacu n’uko twamamaza amahoro y’Umukiza, ni uburyo twitanaho hagati yacu. Mu gihe cy’umurimo w’ugufasha We ku isi, inyigisho z’Umukiza zibanze—atari gusa, ahubwo by’umwihariko—ku bupfura bw’urukundo, urukundo ruhebuje, ukwihangana, ukwiyoroshya, n’ibambe—imico shingiro y’abashaka kuba hafi Ye no kwamamaza amahoro Ye. Imico nk’iyi ni impano zitangwa n’Imana, kandi uko duharanira kuzagura, tuzatangira kubona amatandukaniro n’intege nke bya mugenzi wacu dufite ubumuntu , ubwumve, icyubahiro, no kumwihanganira birushijeho. Kimwe mu bimenyetso birusha ibindi kugaragaza ko turimo kwegera Umukiza no kurushaho kugenda dusa na We ni uburyo bw’urukundo, bwihangana kandi bugira neza twitamo bagenzi bacu, uko imimerere turimo yaba imeze kose.

Tubona kenshi abantu bishora mu ntekerezo z’urucantege ndetse zisuguza zerekeye imiterere, intege nke, n’ibitekerezo by’abandi wibwira, cyane cyane iyo imiterere n’ibitekerezo nk’ibyo bitandukanye cyangwa bivuguruza uko bakora kandi batekereza. Birasanzwe cyane kubona aba bantu boherereza intekerezo nk’izi abandi, basubiramo ibyo bumvise batazi mu by’ukuri uko ibintu byose byagenze. Birababaje ko, imbuga nkoranyambaga zishyigikira ubu bwoko bw’imyitwarire mu izina ry’ukuri n’umucyo bihindagurika. Hatabayeho ukwigengesera, ibiganiro bikorerwa kuri mudasobwa akenshi bijyana abantu mu bushotoranyi n’impaka zishyushye, bitera ugutenguhana, gukomeretsa imitima , kandi bikwirakwiza ubushyamirane bwaka.

Nefi yahanuye ko mu minsi ya nyuma, umwanzi azaca ibintu kandi akongeze mu bantu uburakari burwanya icyiza.20 Ibyanditswe byigisha ko buri kintu gihamagarira kandi kigashukashuka gukora icyiza, no gukunda Imana, no kuyikorera, kiba gihumetswe n’Imana.21 Ku rundi ruhande, icyo cy’ikibi kiva kuri sekibi, kuko sekibi ari umwanzi w’Imana, kandi ayirwanya ubudahwema, kandi ahamagarira akanashukashukira gukora icyaha, no gukora ikibi ubudahwema.22

Tugendeye kuri iyi nyigisho y’ubuhanuzi, ntibitunguranye ko amwe mu mayeri y’umubisha ari ugukongeza urwango n’inzigo mu mitima y’abana b’Imana. Aranezerwa iyo abonye abantu hagati yabo banengana, bahana urw’amenyo, baharabikana. Iyi myitwarire ishobora kwangiza umuco w’umuntu, ijabo, n’ukwigirira icyizere, by’umwihariko iyo yaciriwe urubanza mu buryo burenganya. Ntibyoroshye kugaragaza ko iyo twemeye ubu buryo bw’imyifatire mu buzima bwacu, tuba duhaye umwanya umwanzi mu mitima yacu ngo ateremo urubuto rw’umwiryane muri twe, tukaba turimo kwishora mu kugwa mu mutego we wo kuturimbura.

Niba tutitondeye ibitekerezo, amagambo n’ibikorwa byacu, birashoboka ko byarangira twisanze twarayobejwe n’ubushukanyi bw’ubucakura bw’umwanzi, busenya imibano yacu n’abantu batugaragiye ndetse n’abo dukunda.

Bavandimwe, nk’abantu Nyagasani yaronse ndetse n’abantu bimakaza amahoro Ye, ntabwo dushobora gutuma twemerera ubu bushukanyi bwa sekibi bukagira umwanya mu mitima yacu. Ntabwo dushobora kwikorera umutwaro umunga nk’uwo wangiza ibyiyumviro, imibano, ndetse n’ubuzima byacu. Inkuru nziza ihagarariye ubutumwa bwiza bw’umunezero ukomeye.

Koko, nta n’umwe muri twe utunganye, kandi nta shiti, hari ibihe turiganyirizwa muri ubu buryo bw’imyitwarire. Mu rukundo Rwe rutunganye n’ubumenyi buhebuje bw’ibyifuzo byacu bya muntu, Umukiza ahora agerageza kutuburira ku kaga nk’ako. Yaratwigishije ati: “Kuko urubanza muca ari rwo muzacirwa namwe, urugero mugeramo ari rwo muzagererwamo namwe.”23

Bavandimwe banjye nkunda, uko duharanira kwiga imico nk’iy’Umukiza, dushobora guhinduka ibikoresho by’amahoro Ye mu isi bijyanye n’icyitegererezo We ubwe yashyizeho. Ndabatumirira kwita ku buryo dushobora kwihinduramo ubwacu abantu bazamurana kandi bashyigikirana, abantu bafite umutima ubabarira kandi wumva, abantu bashaka icyiza mu bandi, bahora bibuka ko “niba hariho ikintu cy’ubukiranutsi, cy’urukundo, cyangwa cyivugwa neza cyangwa gishimwa, duharanira ibyo bintu.”24

Ndabasezeranya ko uko dukurikirana kandi tukiga iyi mico, tuzahinduka gahoro gahoro inshuti kandi twite ku bikenewe na bagenzi bacu25 kandi tuzagira umunezero, amahoro, n’ubukure bya roho.26 Nta gushidikanya, Nyagasani azamenya imihate yacu kandi aduhe impano dukeneye kugira ngo tugire ukwirengagiza n’ukwihanganira amatandukaniro, intege nke, n’ukudatungana. Biruseho, tuzarushaho gushobora guhatana n’ibitubabaza cyangwa kubabaza abadukomeretsa. Icyifuzo cyacu cyo kubabarira, uko Umukiza yabikoze, abatuburabuza cyangwa batuvuga ibibi nta kabuza kiziyongera kandi kizaba igice cy’umuco wacu.

Ndiringira ko uyu munsi, kuri iki Cyumweru cya Mashami, dukwirakwiza ibishura byacu by’urukundo n’amashami y’imikindo y’urukundo ruhebuje, tugendera mu ntambwe z’Igikomangoma cy’Amahoro uko twitegura kwizihiza, iki Cyumweru gitaha, igitangaza cy’imva irimo ubusa. Nk’abavandimwe banjye muri Kristo, nimureke dutangaze tunezerewe tuti: “Hozana Mwene Dawidi, hahirwa uje mu izina rya Nyagasani, Hozana ahasumba hose.”27

Ndahamya ko Yesu Kristo ariho kandi ko urukundo Rwe rutunganye, rwanyujijwe mu gitambo Cye cy’impongano, rwagejejwe ku bifuza bose kugendana na We no kunezererwa amahoro Ye muri iyi si no mu isi izaza. Ndavuga ibi bintu mu izina ritagatifu ry’Umukiza n’Umucunguzi, Yesu Kristo, amena.

Capa