Ijwi ry’Ibyishimo!
Iyubakwa ry’ingoro z’Imana ryabaye kimwe mu byihutirwa kurusha ibindi ku bahanuzi bose uhereye kuri Joseph Smith.
Ni iki twumva mu nkuru nziza twakiriye? Ijwi ry’ibyishimo! Tumwa ijwi ry’impuhwe riturutse mu ijuru; n’ijwi ry’ukuri riturutse mu isi; ijwi ry’ibyishimo ku bapfuye, ijwi ry’ibyishimo ku bazima n’abapfuye; ubutumwa bw’ibyishimo by’umunezero ukomeye.1
Bavandimwe, ni nk’aho bidashoboka kumva aya magambo aturutse ku muhanuzi Joseph Smith maze ntuhite umwenyura bikomeye!
Imvugo yuzuye ibyishimo ya Joseph irerekana umunezero wuzuye kandi uhambaye yabonye mu mugambi ukomeye w’ibyishimo w’Imana Data wo mu Ijuru, kuko yatwijeje ati: “Abantu bariho, kugira ngo bagire umunezero.”2
Twese twazamuye amajwi ku bw’umunezero3 tukiri mu bwa mbere y’ubw’isi igihe twumvaga umugambi w’ibyishimo w’Imana, kandi dukomeje kuzamura amajwi yacu ku bw’umunezero hano uko tubaho mu buryo bukurikije umugambi We. Ariko se ni mu ruhe rwego koko Umuhanuzi yatangajemo ibi? Ni iki cyateye aya marangamutima yimbitse?
Umuhanuzi Joseph Smith yarimo kwigisha ibijyanye n’umubatizo w’abapfuye Ibi nta shiti byari icyahishuwe cy’akataraboneka cyakiranywe umunezero ukomeye. Igihe abanyamuryango bumvaga bwa mbere ko bashobora kubatizwa mu cyimbo cy’ababo bakunda bapfuye, baranezerewe. Wilford Woodruff yavuze ko igihe yabyumvaga, roho ye yasimbutse kubw’umunezero!4
Umubatizo kubwa ba nyakwigendera twakundaga ntiwabaye ukuri konyine Nyagasani yahishuye akanagarura. Hari n’umubare munini w’izindi mpano, cyangwa ingabire, Imana yashatse guha abahungu n’abakobwa Bayo.
Izi mpano zindi zikubiyemo ubushobozi bw’ubutambyi, ibihango n’imigenzo, ugushyingiranwa gushobora kuramba iteka ryose, iyomekanywa ry’abana ku babyeyi babo mu muryango w’Imana, kandi amaherezo hari umugisha wo gusubira mu rugo imbere y’Imana, Data wa twese wo mu Ijuru n’Umwana Wayo, Yesu Kristo. Iyi migisha yose yashobotse binyuze mu Mpongano ya Yesu Kristo.
Kubera ko Imana ifata ko ibi bintu bizaba mu migisha ihanitse kandi mitagatifu,5 Yigishije ko inyubako ntagatifu zigiye kubakwa aho Izatangira izi mpano z’agaciro ku bana Bayo.6 Izo nyubako zizaba urugo Rwayo ku isi. Izi nyubako zizaba ingoro z’Imana aho bimwe byari byaromekanyijwe ku isi mu izina Ryayo, kubw’ijambo Ryayo, n’ubushobozi Bwayo bizomekanywa mu majuru.7
Nk’abanyamuryango b’Itorero uyu munsi, bishobora kutworohera gufata uko kuri guhoraho nk’aho ari ibisanzwe. Kwabaye ibintu bisanzwe kuri twe. Rimwe na rimwe birafasha iyo tureba uko kuri mu ndorerwamo z’abakumenye ku ikubitiro. Biranyigaragariza ko binyuze mu bunararibonye bwa vuba.
Umwaka ushize, mbere gato yo kongera kweza ingoro y’Imana ya Tokyo mu Buyapani, abashyitsi benshi batabarizwa mu Itorero ryacu basuye ingoro y’Imana. Gusura nk’uko biba bikubiyemo umuyobozi usobanukiwe wo mu rindi dini. Twigishije umushyitsi wacu ibyerekeye umugambi w’ibyishimo wa Data wo mu Ijuru, uruhare rucungura rwa Yesu Kristo muri uwo mugambi, hamwe n’inyigisho ko imiryango ishobora gushyirwa hamwe ubuziraherezo binyuze mu mugenzo w’iyomekanywa.
Mu gusoza gutembereza abashyitsi, nararikiye inshuti yacu gusangiza ibyiyumviro bye. Akomoza ku gushyira hamwe imiryango—iyahise, iriho n’izaza—uyu mugabo mwiza yabajije ikibazo cyuzuye ukuri ati: “Ese abanyamuryango b’idini ryawe basobanukiwe by’ukuri ukuntu iyi nyigisho yimbitse?” Yongeraho ati: “Birashoboka ko iyi yaba inyigisho imwe rukumbi ishobora kubaka ubumwe muri iyi si yacitsemo ibice birenze urugero.”
Mbega ngo arabasha kubona ibintu neza! Uyu mugabo ntiyatwawe gusa n’imyubakire myiza ihebuje y’ingoro y’Imana ahubwo yatwawe n’inyigisho ihebuje kandi yimbitse ko imiryango ihuzwa kandi ikomekanywa kuri Data wo mu Ijuru na Yesu Kristo iteka ryose.8
Ntibikwiye kudutangaza, ko n’iyo umuntu atanari mu idini ryacu yemera ko ibibera mu ngoro y’Imana bihebuje. Ibishobora kuba ibisanzwe kuri twe rimwe na rimwe bigaragara mu bwiza budasanzwe ku babyumvise ku nshuro ya mbere.
Nubwo ingoro z’Imana zahozeho mu bihe bya kera, hamwe n’Ukugarurwa kw’inkuru nziza ya Yesu Kristo, iyubakwa ry’ingoro z’Imana ryabaye kimwe mu byihutirwa kurusha ibindi ku bahanuzi bose uhereye kuri Joseph Smith. Kandi biroroshye kumva impamvu.
Igihe Umuhanuzi Joseph yarimo kwigisha ku mubatizo w’abapfuye, yahishuye ukundi kuri guhambaye. Yarigishije ati: “Nimureka mbabwize ukuri ko aya ari amahame arebana n’abapfuye ndetse n’abariho adashobora kwirengagizwa mu buryo bworoshye, kuko arebana n’agakiza kacu. Agakiza kabo ni ngombwa kandi ni ingenzi ku gakiza kacu, ntibashobora gutunganywa batadufite. Nta nubwo dushobora gutunganywa tudafite abapfuye bacu.9
Nk’uko dushobora kubibona, gukenera ingoro z’Imana n’umurimo ukorerwamo ku bazima no ku bapfuye birigaragaza neza.
Umwanzi ari maso. Ububasha bwe bushyirwa mu kaga imigenzo n’ibihango bikorerwa mu ngoro z’Imana, kandi akora icyo ashoboye cyose mu kugerageza guhagarika umurimo. Kubera iki? Kuko azi ububasha buturuka muri uyu murimo. Uko buri ngoro y’Imana nshya yeguriwe Imana, ububasha bukiza bwa Yesu Kristo bwaguka mu isi hose kugira ngo buhoshe imihate y’umwanzi kandi buducungure uko tumugana. Uko ingoro z’Imana n’abubahiriza igihango byiyongera mu mubare, umwanzi agenda acika intege.
Mu minsi ya mbere y’Itorero, bamwe bagiraga impungenge iyo ingoro y’Imana nshya yatangazwaga, bakibwira bati: “Ntitwigeze dutangira kubaka ingoro y’Imana ngo inzogera z’ikuzimu ntizitangire kuvuga.” Ariko Brigham Young yasubizanyije ubutwari ati: “Ndashaka kongera kuzumva zivuga.”10
Muri ubu buzima bupfa, ntituzigera guhunga intambara, ariko dushobora kugira ububasha ku mwanzi. Ubwo bubasha n’imbaraga biva kuri Yesu Kristo uko dukora kandi tukubahiriza ibihango by’ingoro y’Imana.
Umuyobozi Russell M. Nelson yarigishije ati: “Igihe kiraje aho abatumvira Nyagasani bazavanwa mu bamwumvira. Ikiturinda kuruta ibindi ni ugukomeza kuba indakemwa yo kwemererwa kwinjira mu nzu Ye ntagatifu.”11
Dore imwe mu migisha y’inyongera Imana yadusezeranyije binyuze mu muhanuzi Wayo.
Ukeneye ibitangaza? Umuhanuzi wacu yavuze ko adusezeranyije ko Nyagasani azazana ibitangaza azi dukeneye uko tugira ubwitange dukoa kandi duhimbaza mu ngoro Zayo.12
Ukeneye ububasha bukiza kandi butanga imbaraga bw’Umukiza Yesu Kristo? Umuyobozi Nelson adusubizamo icyizere ko ibintu byose byigishwa mu ngoro y’Imana byongera imyumvire yacu ya Yesu Kristo. Uko dukomeza ibihango byacu, aduha ingabire y’ububasha bwe bukiza, kandi bukomeza. Kandi yoo, ukuntu tuzakenera ububasha Bwe mu minsi iri imbere.13
Ku Cyumweru cya mbere cya Mashami ubwo Yesu Kristo yinjiranaga intsinzi i Yerusalemu, imbaga y’abigishwa ba Yesu Kristo yaranazerewe kandi isingiza Imana n’ijwi riranguruye iti: “Hahirwa Umwami uje mu izina rya Nyagasani.”14
Mbega ukuntu bijyanye ko ku Cyumweru cya Mashami cy’1836, Ingoro y’Imana ya Kirtland yari irimo kwegurirwa Imana. Muri icyo gihe abigishwa ba Yesu Kristo barimo kubinezererwa na bwo. Muri iryo sengesho ryegurira Imana, Umuhanuzi Joseph Smith yatangaje amagambo y’igisingizo:
Yasabye Nyagasani Imana Ishoborabyose kubumva, kandi ikabasubiriza mu ijuru aho yicaye ku ntebe y’ubwami, n’ikuzo, icyubahiro, ububasha, ubuhangange n’ubushobozi.
Dufashe ku bw’ububasha bwa Roho wawe, kugira ngo dushobore gusobeka amajwi yacu n’ay’abaserafi bacyeye, barabagirana bakikije intebe y’ubwami yawe, n’impundu z’ibisingizo, turirimbira Hozana Imana na na Ntama!
Kandi ureke aba bera bawe baririmbe ku bw’umunezero.15
Bavandimwe, uyu munsi kuri iki Cyumweru cya Mashami, mureke twumve kandi ko tugomba gusingiza Imana yacu ntagatifu tunezererwe mu bwiza bwayo itugirira. Ni iki twumva mu nkuru nziza twakiriye? Mu by’ukuri twumva ijwi ry’ibyishimo!16
Ndahamya ko mwiyumvamo umunezero kurushaho iyo mwinjiye mu nzu ntagatifu za Nyagasani. Ndahamya ko muzumva umunezero nawe Abafitiye, mu izina rya Yesu Kristo, amena.