Igiterane Rusange
Yesu Kristo ni Ihumure
Igiterane rusange Mata 2023


Yesu Kristo ni Ihumure

Dushobora gufatanya n’Umukiza kugira ngo dufashe gutanga ihumure ry’umubiri n’irya roho ku babikeneye—maze muri iyo nzira tukaboneraho ihumure ryacu bwite muri Yesu Kristo.

Hamwe n’ukwizera muri Yesu kristo n’ibyiringiro mu byo bari barumvise ku bitangaza Bye, abafashaga umugabo waremaye bamuzaniye Yesu. Berekanye ubuhanga bwo kuhamugeza—gusakambura igisenge no kumanurira umugabo, ari mu ngobyi ye, aho Yesu yigishirizaga. Igihe Yesu “yabonaga ukwizera kwabo, yabwiye [wa mugabo waremaye] ati, ibyaha byawe urabibabariwe.”1 Hanyuma arongera ati: “Ndagutegetse byuka, wikorere ingobyi yawe utahe.”2 Ako kanya umugabo waremaye yarahagurutse afata ingobyi ye ajya iwe, “aha Imana ikuzo.”3

Ni iki kindi tuzi ku nshuti zitaga kuri uwo mugabo waremaye? Tuzi ko Umukiza yamenye ukwizera kwabo . Kandi kubera ko babonye bakanumva Umukiza nyuma yo kuba abahamya b’ibitangaza Bye, “Barumiwe” kandi “baha Imana ikuzo.”4

Yesu Kristo yatanze ubuvuzi bwari bwiringiwe— ihumure ry’umubiri bagatandukana n’ububabare buturuka ku ngaruka zo guhinamirana ku bw’indwara idakira. Mu buryo bwumvikana, Umukiza yatanze na none ihumure rya roho mu koza uwo mugabo ibyaha.

Kandi inshuti ze—mu kugerageza gufasha ufite ikibazo, baronse isoko y’ihumure, baronse Yesu Kristo.

Ndahamya ko Yesu Kristo ari ihumure. Binyuze mu Mpongano ya Yesu Kristo, Birashoboka ko twaruhurwa ku mitwaro n’ingaruka z’icyaha maze tugatabarwa mu bumuga bwacu.

Maze kuko dukunda Imana kandi twakoze igihango cyo kuyikorera, dushobora gufatanya n’Umukiza gufasha gutanga ihumure ry’umubiri n’irya roho ku babikeneye—maze muri iyo nzira tukaboneraho ihumure ryacu bwite muri Yesu Kristo.5

Umuhanuzi wacu dukunda, Umuyobozi Russell M. Nelson, yaturarikiye gutsinda isi maze tukabona uburuhukiro.6 Yasobanuye ko “uburuhukiro nyabwo” ari “ihumure n’amahoro.” Umuyobozi Nelson yaravuze ati: “Kubera ko Umukiza, binyuze mu Mpongano Ye itagira iherezo, yacunguye buri wese muri twe intege nke, amakosa n’icyaha, kandi kubera ko yahuye n’ububabare bwose, umuhangayiko n’umuruho mutigeze mugira noneho uko mwihana by’ukuri kandi mugashaka ubufasha Bwe, mushobora kwikura muri iyi si ya none idafashije.”5 Ni ryo humure Yesu Kristo uduha!

Buri wese muri twe ahetse umutwaro ku mugongo mu buryo bw’ikigereranyo. Birashoboka ko waba ari igitebo giteretse neza ku mutwe, igikapu cyangwa umuzingo w’ibintu bizingiye mu gitambaro watereye ku rutugu. Kugira ngo tubyumve neza, reka tubyite igikapu ku mugongo.

Iyi shusho y’igikapu ku mugongo ni aho twikorera amagorwa yo kubaho mu isi yaguye. Amagorwa yacu ameze nk’amabuye ari mu gikapu ku mugongo. Muri rusange, ari mu bwoko butatu:

  • Amabuye ahari kubera ibikorwa byacu biva mu byaha.

  • Amabuye mu gikapu ku mugongo wacu kubera ibyemezo byacu bidahwitse, imyitwarire mibi, n’inabi y’abandi.

  • N’amabuye twikorera kubera turi mu mimerere yaguye. Ibi bikubiyemo amabuye y’indwara, ububabare, indwara zidakira, agahinda, ukuzinukwa, ukwigunga, hamwe n’ingaruka z’ibiza kamere.

Ndavugana umunezero ko amagorwa yacu muri ubu buzima bupfa, aya mabuye mu gikapu cyo mugongo wacu mu buryo bw’ishusho, adakeneye kuremera.

Yesu Kristo ashobora koroshya umuzigo wacu.

Yesu Kristo ashobora kuvanaho amagorwa yacu.

Yesu Kristo adushyiriraho inzira kugira ngo turuhurwe uburemere bw’icyaha.

Yesu Kristo ni ihumure ryacu.

Yaravuze ati:

“Mwese abarushye n’abaremerewe, nimuze munsange ndabaruhura [ibyo ni, ihumure n’amahoro].

“Mwemere kuba abagaragu banjye munyigireho kuko ndi umugwaneza kandi noroheje mu mutima, namwe muzabona uburuhukiro mu mitima yanyu.

“Kuko kunkorera kutaruhije, n’umutwaro wanjye utaremereye.”8

Kuba kumukorera byoroshye n’umutwaro woroshye bivuze ko tuwikorerana n’Umukiza, ko dusangira amagorwa yacu nawe, ko tumureka akadutura umutwaro wacu. Ibyo bisobanuye kwinjira mu mubano w’igihango n’Imana no kucyubahiriza, ari byo, nk’uko Umuyobozi Nelson yabisobanuye, “bituma ibintu byose byerekeranye n’ubuzima byoroha.” Yongeyeho ati: “Gukorana n’Umukiza bisobanura ko ugera ku mbaraga Ze n’ububasha bucungura Bwe.”9

None kuki twizirika ku mabuye yacu? Ni kuki utanga umupira wa baseball warushye atava mu mwanya mu gihe umusimbura yiteguye kuza gusoza umukino? Kuki nakomeza guhatiriza ngo ngume mu mwanya jyenyine mu gihe Unyorohereza yiteguye kumfasha?

Umuyobozi Nelson yigishije ko Yesu Kristo ahagaze n’amaboko arambuye, yiringiye kandi ashaka komora, kubabarira, guhanagura, gukomeza no gutagatifuza.10

None kuki duhatiriza kwikorera amabuye twenyine?

Iki ni ikibazo kigamijwe kubazwa buri wese ngo akibaze.

Kuri njye ni ingeso mbi y’ubwirasi. “Ndabishoboye”, reka mbivuge ntyo. “Nta mpungenge; nzabishobora.” Ni wa muriganya ukomeye ushaka ko nihisha Imana, nkayitera umugongo, nkabijyamo njyenyine.

Bavandimwe, ntabwo nabijyamo njyenyine, simbikeneye, kandi sinzabikora. Guhitamo kuba hamwe n’Umukiza, Yesu Kristo, binyuze mu bihango nakoze n’Imana, “Nshobozwa byose na Kristo umpa imbaraga.”11

Abubahiriza igihango bahabwa umugisha w’ihumure ry’Umukiza.

Dufate uru rugero rwo mu Gitabo cya Morumoni: Abantu ba Aluma baratotejwe bashyirwaho “imirimo ivunanye, kandi … n’ababahagarikira.”12 Babuzwa gusenga mu ijwi ryumvikana, “bayeguriraga imitima yabo [Imana]; kandi yamenyaga ibitekerezo by’imitima yabo.”13

Maze “ijwi rya Nyagasani riza kuri bo mu mibabaro yabo, rivuga riti: Mwubure imitwe yanjyu kandi muhumure, kuko nzi iby’ igihango mwangiriye; kandi nzagirana igihango n’abantu banjye maze mbagobotore mu buretwa.

“Ndetse nzoroshya imitwaro yashyizwe ku ntugu zanyu, kugira ngo ndetse mudashobora kuyumva mu migongo yanyu.”14

Noneho imitwaro yabo “yarorohejwe”, kandi “Nyagasani yarabakomeje kugira bashobore kwikorera imitwaro yabo biboroheye, kandi biyeguriye bishimye kandi bihanganye ubushake bwose bwa Nyagasani.”15

Abo bazirikanye igihango bakiriye ihumure mu buryo bw’igihozo, kwihangana kuruseho n’ibyishimo, koroshywa kw’imitwaro yabo ku buryo bumvise yoroshye, birangiza babohowe.16

Reka noneho dusubire kuri ya shusho y’igikapu ku mugongo.

Ukwihana binyuze mu Mpongano ya Yesu Kristo, ni cyo kiduha agahenge ku buremere bw’amabuye y’icyaha. Kandi ku bw’iyi mpano ihebuje, Impuhwe z’Imana zidukiza ibisabwa n’ubutabera biremereye kandi bikabije kugorana,.17

Impongano ya Yesu Kristo ituma kandi bidushobokera kwakira imbaraga zo kubabarira, bidutera kwitura uburemere twikoreye bitewe n’ibibi twakorewe n’abandi.18

None ni gute Umukiza aturuhura imitwaro yo kuba mu isi yaguye dufite imibiri ipfa igira agahinda n’umubabaro?

Kenshi, akora ubwo butabazi binyuze muri twebwe! Nk’abanyamuryango b’Itorero b’igihango twasezeranye “kuririrana n’abarira, no guhumuriza abakeneye ihumure.”19 Kuko turi “mu mukumbi w’Imana” kandi “twitwa abantu bayo”,“dushaka kwikorerana imitwaro, kugira ngo ishobore koroha.”

Umugisha wacu ujyanye n’igihango ni ugufatanya na Yesu Kristo mu gutanga ihumure, ku mubiri no kuri roho, ku bana b’Imana bose. Turi umuyoboro acishamo ihumure.21

Bityo, nk’inshuti za wa mugabo uremaye, dutabara abanyantege nke, tuzamura abafite amaboko atentebutse, tugorora amavi aremaye.”22 “Twakirana … ibituremerera, kugira ngo abe ari ko dusohoza amategeko ya Kristo.”23 Uko tubikora, niko tumumenya, tugahinduka nka We, tukaronka ihumure Rye.24

Ihumure ni iki?

Ni ukuvanwaho cyangwa koroshywa kw’ikintu kibabaza, gitera impagarara, gitera ingorane, cyangwa imbaraga zo kwihanganira. Bigendanye n’umuntu wishyira mu mwanya w’undi. Ni ugukosora mu mategeko ikosa ryakozwe.25 Ijambo ry’igifaransa n’Icyongereza riva mu gifaransa cya kera relever, cyangwa “kuzamura” no mu Kilatini relevare, cyangwa “kongera guhagurutsa.”26

Bavandimwe, Yesu Kristo ni ihumure. Ndahamya ko yazutse ku munsi wa gatatu, amaze kuzuza impongano yuje urukundo itazashira, ahagaze arambuye amaboko, aduha amahirwe yo kongera kuzamuka, tugakizwa, hamwe no gukuzwa no guhinduka nka we. Ihumure aduha ntirigira iherezo.

Nka ba bagore babonekewe na marayika muri cya gitondo cya mbere cya Pasika, ndifuza “kwihuta” n’ “umunezero mwinshi” kuvuga ko yazutse.27 Mu izina ry’Umukiza wacu, Yesu Kristo, amena.

Aho byavuye

  1. Luke 5:20.

  2. Mark 2:11.

  3. Luke 5:25.

  4. Luke 5:26.

  5. See D. Todd Christofferson, “The First Commandment First” (Brigham Young University devotional, Mar. 22, 2022), 2, speeches.byu.edu: “Our love of God elevates our ability to love others more fully and perfectly because we in essence partner with God in the care of His children” (emphasis added).

  6. See Russell M. Nelson, “Overcome the World and Find Rest,” Liahona, Nov. 2022, 95–98.

  7. Russell M. Nelson, “Overcome the World and Find Rest,” 96.

  8. Matthew 11:28–30.

  9. Russell M. Nelson, “Overcome the World and Find Rest,” 97.

  10. Russell M. Nelson, “We Can Do Better and Be Better,” Liahona, May 2019, 67.

  11. Philippians 4:13.

  12. Mosaya 24:9.

  13. Mosiah 2:41.

  14. Mosiah 24:13–14; emphasis added.

  15. Mosiah 24:15.

  16. See Mosiah 24:13–14.

  17. See Alma 34:14–16; see also Mosiah 15:8–9.

  18. See Russell M. Nelson, “Four Gifts That Jesus Christ Offers to You” (First Presidency Christmas devotional, Dec. 2, 2018), broadcasts.ChurchofJesusChrist.org: “A second gift the Savior offers you is the ability to forgive. Binyuze mu Mpongano Ye itagira iherezo, ushobora kubabarira abo bakugiriye nabi kandi bishoboka ko baba batazigera bemera uruhare rwabo mu bugome bagukoreye.

    “Kenshi biba byoroshye kubabarira umuntu ushaka imbabazi zawe ataryarya kandi yiyoroheje. But the Savior will grant you the ability to forgive anyone who has mistreated you in any way. Then their hurtful acts can no longer canker your soul.”

  19. Mosiah 18:9.

  20. Mosiah 18:8.

  21. Relief Society, the women’s organization of The Church of Jesus Christ of Latter-day Saints, was organized by the Prophet Joseph Smith on March 17, 1842, as “a divinely established appendage to the priesthood” (Dallin H. Oaks, “The Keys and Authority of the Priesthood,” Liahona, May 2014, 51). In selecting a name for the new organization, the word benevolent was considered, but relief was favored by the women. Emma Smith, the organization’s first president, and Eliza R. Snow, its secretary who later served as the second president of the Relief Society, explained that benevolent was a popular word—popular with the institutions of the day—but that popular “should not be our guide.” Emma expounded that the word relief better described their mission. “We are going to do something extraordinary … we expect extraordinary occasions and pressing calls” (Emma Smith, in Nauvoo Relief Society Minute Book, Mar. 17, 1842, 12). Indeed, the mandate of Relief Society has always been to provide temporal and spiritual relief. Joseph Smith taught, “The Society is not only to relieve the poor, but to save souls” (Nauvoo Relief Society Minute Book, June 9, 1842, 63). And so the Relief Society continues to provide relief: “Relief of poverty, relief of illness; relief of doubt, relief of ignorance—relief of all that hinders the joy and progress of woman” (John A. Widtsoe, Evidences and Reconciliations, arr. G. Homer Durham, 3 vols. in 1 [1960], 308).

  22. Doctrine and Covenants 81:5; see also Hebrews 12:12.

  23. Galatians 6:2.

  24. In one of the early meetings of the newly organized Relief Society, Lucy Mack Smith, the mother of the Prophet Joseph Smith, said, “We must cherish one another, watch over one another, comfort one another and gain instruction, that we may all sit down in heaven together.” Historian Jennifer Reeder wrote of this, “In a united cause to provide relief, the women partnered with Christ, and in so doing, they found His relief” (First: The Life and Faith of Emma Smith [2021], 130).

  25. See Merriam-Webster.com Dictionary, “relief.”

  26. See Dictionary.com, “relief.”

  27. See Matthew 28:1–8.

Capa