Igiterane Rusange
“Mugume muri Njye, na Njye ngume muri Mwe, Kubera iyo mpamvu, Mugendane na Njye”
Igiterane rusange Mata 2023


“Mugume muri Njye, na Njye ngume muri Mwe, Kubera iyo mpamvu, Mugendane na Njye”

Isezerano ry’Umukiza ryo kuguma muri twe nii iry’ukuri kandi ririho kuri buri munyamuryango wubahiriza igihango cy’Itorero Rye ryagaruwe.

Umuhanuzi wa kera Henoki, wasobanuwe mu Isezerano rya kera, Inyigisho n’Ibihango, n’isimbi ry’Agaciro Kanini,1 yari igikoresho mu gushyiraho umurwa wa Siyoni.

Inkuru yo mu byanditswe bitagatifu y’umuhamagaro wa Henoki wo gukorera Imana yerekana ko yumvise ijwi rivuye mu ijuru, rihamagara Henoki umwana Wayo kandi rimubwira guhanurira abantu, kandi akababwira—Kwihana, kuko imitima yabo yari yinangiye, n’amatwi yabo atacyumva, n’amaso yabo atagishobora kubona kure.2

Kandi ubwo Henoki yari amaze kumva aya magambo, yunamye ku butaka maze avugira imbere ya Nyagasani, abaza ati: Ni mpamvu ki nabonye ubutoni imbere y’amaso Ye, kandi nyamara ndi mutoya, kandi abantu bose banyanga, kuko ntabasha kuvuga neza, none naba se umugaragu wawe?3

Ndabasaba kubona ko mu gihe cy’umuhamagaro wa Henoki wo gukorera Imana, yamenye mu buryo butatuye iby’ibyo adashoboye n’ibyo atujuje. Kandi ntekereza ko twese mu gihe kimwe cyangwa ikindi mu murimo w’Itorero wacu twiyumvise cyane nka Henoki. Ariko ndemera ko igisubizo cya Nyagasani ku kibazo gihendahenda cya Henoki gifite inyigisho kandi kirareba buri wese muri twe uyu munsi.

“Nuko Nyagasani abwira Henoki kugenda kandi agakora nk’uko yamutegetse, kandi ko nta muntu uzamuhinguranya. Akwiye kubumbura akanwa ke, nuko kakuzuzwa, maze akamuha ijambo.

Nyagasani yavuze ko Roho we amuriho, kubera iyo mpamvu amagambo ye yose azamutsindishiriza, kandi imisozi izahunga imbere ye, n’imigezi izahindura aho yerekeraga, maze azagume muri yo, n’Imana izagume muri we, kubera iyo mpamvu akwiye kugendana n’Imana.4

Henoki amaherezo yahindutse umuhanuzi w’intarumikwa n’igikoresho mu biganza by’Imana cyo gutunganya umurimo ukomeye, ariko ntiyatangiye umurimo we muri ubwo buryo! Ahubwo, ubushobozi bwe nyuma y’igihe bwaratyaye uko yigaga kuguma no kugendana n’Umwana w’Imana.

Ndasenga cyane ku bw’ubufasha bwa Roho Mutagatifu uko twita ku nama Henoki yahawe na Nyagasani n’icyo ishobora gusobanura kuri wowe nanjye uyu munsi.

Uzagume muri Njye

Nyagasani Yesu Kristo ageza kuri buri wese muri twe ubutumire bwo kuguma muri we.5 Ariko se ni gute muri iki gihe tumenya kandi tukaza kuguma muri We?

Ijambo kuguma ryumvikanisha ukuguma hamwe cyangwa ushikamye kandi wihanganye nta kurekura. Umukuru Jeffrey R. Holland yasobanuye ko “kuguma” nk’igikorwa bivuga “‘guhama—ariko guhama iteka ryose.’ Uwo ni wo muhamagaro w’ubutumwa bw’ikuru nziza kuri … buri wese … mu isi. Nimuze, ariko nimuze kugira ngo muhahame. Nimuze mufite ukwemera n’ukwihangana. Nimuze burundu, ku bwawe no ku bw’ibisekuruza byose bigomba kugukurikira.6 Bityo, tuguma muri Kristo ubwo tuba duhamye kandi dushikamye mu kwiyegurira Umucunguzi n’imigambi mitagatifu Ye, mu bihe byose bibi n’ibyiza.7

Dutangira kuguma muri Nyagasani twitoza amahitamo mbonezamuco yacu yo kwikorera umutwaro We8 binyuze mu bihango n’imigenzo by’inkuru nziza yagaruwe. Ipfundo ry’igihango dufitanye na Data wo mu Ijuru n’Umwana We wazutse kandi uriho ni ryo soko ndengakamere y’icyerekezo, ibyiringiro, amahoro, n’umunezero urambye, kandi ni urufatiro rw’urutare rukomeye9 dukwiye kubakiraho ubuzima bwacu.

Tuguma muri We duharanira ubudahwema bukomeza ingoyi y’igihango cyacu bwite hamwe n’Imana na Mwana. Nk’urugero, gusenga n’umutima uzira uburyarya Data Uhoraho mu izina ry’Umwana we akunda byimbika kandi bigaha imbaraga ipfundo ry’igihango cyacu na Bo.

Tuguma muri We dusangira amagambo ya Kristo. Inyigisho y’Umukiza, nk’abana b’igihango, itwegereza hafi Ye10 kandi itubwira ibintu byose dukwiye gukora.14

Tuguma muri We dutegura tutizigamye kugira uruhare mu mugenzo w’isakaramentu, dusubiramo kandi dutekereza ku masezerano y’igihango cyacu, kandi twihana nta buryarya. Gufata isakaramentu mu budakemwa ni ubuhamya ku Mana ko twifuza kwitirirwa izina rya Yesu Kristo no guharanira ”guhora tumwibuka”12 nyuma y’igihe gitoya gisabwa cyo kugira uruhare muri uwo mugenzi mutagatifu.

Kandi tuguma muri We iyo dukora umurimo w’Imana dufasha abana Bayo kandi dukorera ugufasha abavandimwe bacu.13

Umukiza yaravuze ati: “Nimwitondera amategeko yanjye, muzaguma mu rukundo rwanjye; nanjye nk’uko nitondeye amategeko ya Data, kandi nkaguma mu rukundo Rwe.”14

Muri make nasobanuye ubwinshi mu buryo dushobora kuguma mu Mukiza. Kandi ubu ndatumira buri wese muri twe nk’abigishwa Be gusaba, gushaka, gukomanga, no kwiga ubwacu ku bw’ububasha bwa Roho Mutagatifu izindi nzira zisobanutse dushobora kugira Kristo izingiro ry’ubuzima bwacu mu byo dukora byose.

Nanjye ngume muri Mwe

Isezerano ry’Umukiza ku bayoboke Be ni inyabubiri: Nituguma muri We, Nawe azaguma muri twe. Ariko se mu by’ukuri byashobokera Kristo ko aguma muri mwe na njye—umuntu ku giti cye kandi bwite? Igisubizo kuri iki kibazo byumvikana ko ari yego!

Mu Gitabo cya Morumoni, twiga ibyerekeye Aluma yigisha kandi ahamya ku bakene bari barahatiwe kwiyoroshya. Mu ibwiriza rye, yagereranyije ijambo n’urubuto rugomba kuba rwaratewe kandi rukuhirwa, kandi yerekana “ijambo” nk’ubuzima, ubutumwa n’igitambo cy’impongano cya Yesu Kristo.

Aluma yaravuze ati: “Mutangire kwemera Umwana w’Imana, ko azaza gucungura abantu be, kandi ko azababara kandi agapfa kugira ngo ahongerere ibyaha byabo; kandi ko azongera kuzamuka mu bapfuye, bikazatuma habaho umuzuko, kugira ngo abantu bose bazahagarare imbere ye, kugira ngo bacirwe urubanza ku munsi wa nyuma kandi w’urubanza, bijyanye n’imirimo yabo.”15

Turebye iki gisobanuro cy’“ijambo” cyatanzwe na Aluma, ndabasaba kuzirikana ipfundo ryahumetswe noneho arondora.

“Kandi ubu … Ndifuza ko muzatera iri jambo mu mitima yanyu, kandi uko ritangiye kubyimba ndetse bityo muryuhize ukwizera kwanyu. Kandi dore, rizahinduka igiti, kimerera muri mwebwe kugeza ku bugingo buhoraho. Kandi bityo ndifuza ko Imana iborohereza imitwaro yanyu, binyuze mu munezero w’Umwana wayo. Kandi ndetse ibi byose mushobora kubikora nimubishaka.”16

Urubuto dukwiye guharanira gutera mu mitima yacu ni ijambo—ndetse ubuzima, ubutumwa, n’inyigisho ya Yesu Kristo. Kandi uko ijambo ryuhirwa n’ukwizera, rishobora guhinduka igiti kimerera muri twe kugeza ku bugingo butagira iherezo.17

Ese igiti mu iyerekwa rya Lehi cyari ikimenyetso ki? Igiti gishobora gufatwa nk’ishusho ya Yesu Kristo.18

Bavandimwe bakundwa, ese Ijambo riturimo? Ese ukuri kw’inkuru nziza y’Umukiza yanditswe ku bisate by’inyama, ari byo mitima yacu?19 Ese twaba tumusanga kandi gahoro gahoro tukarushaho guhinduka dusa na We? Ese igiti cya Kristo cyaba kirimo kudukuriramo? Ese twaba duharanira guhinduka “[ibyaremwe] bishya”20 muri We?

Wenda izi mbaraga zitangaje zahumetse Aluma mo kubaza ati: “Mbese mwabyawe n’Imana ku bwa roho? Mbese mwahawe ishusho ye mu maso hanyu? Mbese mwagize iyi mpinduka ikomeye mu mitima yanyu?”22

Dukwiye guhora twibuka ibwiriza rya Nyagasani kuri Henoki ngo azagume muri yo, n’Imana izagume muri we.23 Kandi ndahamya ko isezerano ry’Umukiza ryo kuguma muri twe ari iry’ukuri kandi ririho kuri buri munyamuryango wubahiriza igihango cy’Itorero Rye ryagaruwe.

Kubera iyo mpamvu Mugendane na Njye

Intumwa Pawulo yacyashye abemera bari barakiriye Nyagasani ati: “Mugendera muri we.”24

Kugendera no kugendana n’Umukiza bigaragaza amashusho abiri yo kuba umwigishwa: (1) kwumvira amategeko y’Imana, no (2) kwibuka no kubahiriza ibihango bitagatifu biduhuza na Data na Mwana.

Yohana yaratangaje ati:

“Iki ni cyo kitumenyesha yuko tumuzi, ni uko twitondera amategeko ye.

“Uvuga ko amuzi ntiyitondere amategeko ye, ni umubeshyi, ukuri ntikuri muri we.

“Ariko umuntu wese witondera ijambo rye, muri we urukundo akunda Imana ruba rumaze gutunganirizwa rwose muri we: icyo ni cyo kitumenyesha ko turi muri we.

“Kuko uvuga ko ahora muri we akwiriye na we kugenda, nk’uko yagendaga.”25

Yesu ahamagarira buri wese muri twe ati: “Ngwino, unkurikire”26 kandi ugendane na we.27

Ndahamya ko uko tujya imbere dufite ukwizera kandi tukagendera mu bugwaneza bwa Roho wa Nyagasani,28 duhabwa umugisha w’ububasha, ubujyanama, uburinzi n’amahoro.

Ubuhamya n’Isezerano

Aluma asobanura isezerano ry’urukundo rituruka kuri Nyagasani kuri roho zose ziriho ati:

“Dore, yoherereje ubutumire abantu bose, kuko amaboko y’impuhwe abaramburiwe, kandi aravuga ati: Nimwihane, maze nzabakire.

“… Nimunsange maze mufate ku rubuto rw’igiti cy’ubugingo; koko, muzarya kandi munywe ku mugati no ku mazi y’ubugingo nta kiguzi.”29

Ndashimangira imyumvire yimazeyo y’ibyo Umukiza atwingingira. Afite inyota yo gutanga umugisha w’inema Ye n’impuhwe ze kuri buri muntu wese uriho ubu, wigeze kubaho, n’uzabaho ku isi.

Abanyamuryango bamwe b’Itorero bemera nk’ukuri inyigisho, amahame, n’ubuhamya bitangarizwa byisubiyemo kuri aka gatuti mu Nzu y’Igiterane no mu makoraniro yo hirya no hino ku isi—kandi nyamara birashoboka ko barwana no kwemera uku kuri kubareba by’umwihariko mu buzima bwabo n’ibihe barimo. Bemera bibavuye ku mutima kandi bagakora umurimo wabo bivuye inyuma, ariko ipfundo ry’igihango cyabo na Data n’Umwana we ucungura ntiriramara guhinduka ukuri kuriho kandi guhindura mu buzima bwabo.

Nsezeranyije ko ku bw’ububasha bwa Roho Mutagatifu, mushobora kumenya kandi mukumva ukuri kw’inkuru nziza nagerageje gusobanura ari ukwanyu—ukwanyu ku giti cyanyu kandi bwite.

Ndahamya nezerewe ko Yesu Kristo ari Umukiza n’Umucunguzi wacu udukunda kandi uriho. Nituguma muri We, azaguma muri twe.30 Kandi uko tugendera kandi tukagendana na We, tuzahabwa umugisha wo kwera imbuto nyinshi. Ndabihamya mu izina ritagatifu rya Nyagasani Yesu Kristo, amena.

Aho byavuye

  1. See Genesis 5:18–24; Doctrine and Covenants 107:48–57; Moses 6–7.

  2. Moses 6:27.

  3. Moses 6:31.

  4. Moses 6:32, 34; emphasis added.

  5. See John 15:4–9.

  6. Jeffrey R. Holland, “Abide in Me,” Liahona, May 2004, 32.

  7. See John 15:10.

  8. See Matthew 11:29–30.

  9. See Helaman 5:12.

  10. See 3 Nephi 27:14–15.

  11. See 2 Nephi 32:3.

  12. Moroni 4:3; 5:2.

  13. See Mosiah 2:17.

  14. John 15:10.

  15. Alma 33:22.

  16. Alma 33:23; emphasis added.

  17. See Alma 26:13.

  18. I explained this principle in a devotional in 2017:

    “Alma … ‘began to preach the word of God unto the people, entering into their synagogues, and into their houses; yea, and even they did preach the word in their streets’ [Alma 32:1; emphasis added]. He also compared the word of God to a seed.

    “‘Now, if ye give place, that a seed may be planted in your heart, behold, if it be a true seed, or a good seed, if ye do not cast it out by your unbelief, that ye will resist the Spirit of the Lord, behold, it will begin to swell within your breasts; and when you feel these swelling motions, ye will begin to say within yourselves—It must needs be that this is a good seed, or that the word is good, for it beginneth to enlarge my soul; yea, it beginneth to enlighten my understanding, yea, it beginneth to be delicious to me’ [Alma 32:28; emphasis added].

    “Interestingly, a good seed becomes a tree as it is planted in the heart and begins to swell, sprout, and grow.

    “‘And behold, as the tree beginneth to grow, ye will say: Let us nourish it with great care, that it may get root, that it may grow up, and bring forth fruit unto us. And now behold, if ye nourish it with much care it will get root, and grow up, and bring forth fruit.

    “‘But if ye neglect the tree, and take no thought for its nourishment, behold it will not get any root; and when the heat of the sun cometh and scorcheth it, because it hath no root it withers away, and ye pluck it up and cast it out.

    “‘Now, this is not because the seed was not good, neither is it because the fruit thereof would not be desirable; but it is because your ground is barren, and ye will not nourish the tree, therefore ye cannot have the fruit thereof.

    “‘And thus, if ye will not nourish the word, looking forward with an eye of faith to the fruit thereof, ye can never pluck of the fruit of the tree of life.

    “‘But if ye will nourish the word, yea, nourish the tree as it beginneth to grow, by your faith with great diligence, and with patience, looking forward to the fruit thereof, it shall take root; and behold it shall be a tree springing up unto everlasting life’ [Alma 32:37–41; emphasis added].

    “… The central feature in Lehi’s dream is the tree of life—a representation of ‘the love of God’ [1 Nephi 11:21–22].

    “‘For God so loved the world, that he gave his only begotten Son, that whosoever believeth in him should not perish, but have everlasting life’ [John 3:16].

    “The birth, life, and atoning sacrifice of the Lord Jesus Christ are the greatest manifestations of God’s love for His children. As Nephi testified, this love was ‘most desirable above all things’ and ‘most joyous to the soul’ [1 Nephi 11:22–23; see also 1 Nephi 8:12, 15]. Chapter 11 of 1 Nephi presents a detailed description of the tree of life as a symbol for the life, ministry, and sacrifice of the Savior—the ‘condescension of God’ [1 Nephi 11:16]. The tree can be considered as a representation of Christ.

    “One way of thinking about the fruit on the tree is as a symbol for the blessings of the Savior’s Atonement. The fruit is described as ‘desirable to make one happy’ [1 Nephi 8:10] and produces great joy and the desire to share that joy with others.

    “Significantly, the overarching theme of the Book of Mormon, inviting all to come unto Christ [see Moroni 10:32], is paramount in Lehi’s vision [see 1 Nephi 8:19]” (“The Power of His Word Which Is in Us” [address given at seminar for new mission leaders, June 27, 2017], 4–5).

  19. See 2 Corinthians 3:3.

  20. 2 Corinthians 5:17.

  21. Alma’s analogy teaches us that the desire to believe plants the seed in our hearts, nourishing the seed by our faith sprouts the tree of life, and nourishing the tree produces fruit of the tree, which is “sweet above all that is sweet” (Alma 32:42) and is “the greatest of all the gifts of God” (1 Nephi 15:36).

  22. Alma 5:14.

  23. Moses 6:34; emphasis added.

  24. Colossians 2:6.

  25. 1 John 2:3–6; emphasis added.

  26. Luke 18:22.

  27. Mose 6:34.

  28. See Doctrine and Covenants 19:23.

  29. Alma 5:33–34; emphasis added.

  30. See John 15:5.

Capa