Umusaruro Udatunganye
Umukiza ahagaze yiteguye kwakira ibitambo byacu biciye bugufi ubundi akabitunganya binyuze mu nema Ye. Hamwe na Kristo, nta musaruro udatunganye ubaho.
Nk’umuhungu muto, namenye gukunda impinduka ziteye ubwoba mu bihe by’umwaka muri Montana yo mu majyepfo y’iburengerazuba, aho nakuriye. Igihe cyanjye nkunda kurusha ibindi ni igihe cy’impeshyi—igihe cy’isarura. Umuryango wacu wabaga wiringiye kandi ugasenga ngo amezi y’umurimo ukomeye azahabwe igihembo cy’umusaruro mwinshi. Ababyeyi banjye babaga bahangayikishijwe n’ikirere, ubuzima bw’amatungo n’imyaka, n’ibindi bintu byinshi babaga nibura bashobora kugenga.
Uko nakuraga , naje kumenya kurushaho ibiba birimo byihutirwa. Imibereho yacu yabaga ishingiye ku musaruro. Data yanyigishije ibijyanye n’ibikoresho twakoreshaga mugusarura impeke. Narebaga uko ajyana imashini mu murima, agakata igice gito cy’umurundo w’impeke, ubundi akareba inyuma y’imashini isarura ngo amenye neza ko impeke nyinshi zishoboka zirimo kugwa neza mu kigega kizifata, kandi ko zitarimo kujugunywa hanze hamwe n’umurama. Yasubiragamo uyu mwitozo, atunganya imashini buri gihe. Nirukaga iruhande rwe kandi nkamufasha gushakisha mu murama hamwe na we nkajijisha nk’aho nzi ibyo ndimo gukora.
Nyuma y’uko yari amaze kunyurwa n’uko yatunganyije imashini, nabonye ibishishwa bikeya by’ibinyampeke byaguye ku butaka maze mbimwereka nsa nuwibaza impamvu. Ntabwo nzibagirwa ibyo data yambwiye ati: “Ni byiza bihagije kandi ntabirenze ibi imashini ishobora gukora.” Ntanyuzwe n’igisobanuro cye, natekereje byimbitse ku bidahwitse by’iri sarura.
Nyuma y’igihe gito, ubwo ikirere cyari gitangiye gukonja mu migoroba, nabonye ibihumbi by’inyoni n’ibishuhe bimanukira mu mirima ngo byirireho mu rugendo rwabyo rurerure rwo mu majyepfo. Byariye impeke zatakaye bitewe n’isarura ridahwitse. Imana yarabitunganyije. Maze nta n’igishishwa cyabuze.
Ni ikigeragezo kenshi mu isi ndetse no mu muco w’itorero wo gukabya ku byerekeye ubudakenwa. Imbuga nkoranyambaga, kwitega ibintu bidashoboka, rimwe na rimwe tukicira n’imanza bikarema amarangamutima yo kuba tudakwiriye—ko tutari beza bihagije kandi ko tutazigera tuba bo. Bamwe ndetse bumva nabi ubutumire bw’Umukiza buvuga buti: “namwe mube mukiranutse.”1
Mwibuke ko gushaka ko ibintu byose biba bitunganye atari kimwe no kuba mutunganye muri Kristo.2 Gushaka ko ibintu byose biba bitunganye bisaba ibipimo bikubabaza ubwawe bitugereranya ku bandi. Ibi bitera inkomanga n’impungenge kandi bishobora kudutera ubwacu kwivanano cyangwa kwishyira mu kato.
Kuba umuntu utunganye muri Kristo ni ibindi bintu. Ni inzira—iyobowe n’urukundo rwa Roho Mutagatifu—yo kurushaho gusa n’Umukiza. Ibipimo bishyirwaho na Data wo mu Ijuru w’imico myiza kandi uzi byose kandi bisobanuye neza mu bihango twaturimiwe guhobera. Bituruhura imitwaro y’inkomanga no kumva tudakwiriye, bigahora byibanda ku bo turibo mu maso y’Imana. Mu gihe iyi nzira ituzamura ikanadusunikira kurushaho kuba beza, dupimwa n’ukwiyegurira Imana kwacu bwite tugaragaza mu mihate yacu yo kumukurikira mu kwizera. Uko twemera ubutumire bw’Umukiza bwo kumusanga, nyuma tubona ko ibyo dukoze twimazeyo bihagije kandi ko inema y’Umukiza ukunda izakora itandukaniro mu nzira tudashobora gutekereza.
Dushobora kubona iri hame mu bikorwa igihe Umukiza yagaburiraga ibihumbi bitanu.
“Ubwo Yesu yazamuraga amaso ye, akabona abantu benshi bamusanga, abwira Filipo, Turagura hehe umugati ngo aba babone ibyo barya? …
“Filipo aramusubiza ati: Imitsima yagurwa idenariyo magana abiri ntiyabakwira, nubwo umuntu yaryaho gato.
“Umwe mu bigishwa be, Andereya, mwene se wa Simoni Petero, aramubwira, ati:
“Hano hari umuhungu ufite imitsima itanu y’ingano, n’ifi ebyiri: ariko ibyo byamarira iki abantu bangana batya?”3
Ese ujya wibaza ukuntu Umukiza ashobora kuba yariyumviriye kuri uyu muhungu muto, we n’ukwizera kw’umwana watanze ibyo yari aziko mu buryo bugoye bidahagije mu murimo wari ubategereje?
“Nuko Yesu afata imigati; amaze gushimira, ayikwiza mu bigishwa, n’abigishwa bayikwiza mu bari bicaye; nuko aba ariko babigenza ku ifi uko bari bashoboye.
“Bamaze guhaga, abwira abigishwa, mukusanye ibice bisigaye, ntihagire igitakara.”4
Umukiza abigira ifunguro ritunganyijwe kandi ryoroheje.
Nyuma gato y’ibi, Yesu yohereje abigishwa Be imbere ku bwato. Basanze mu nyanja irimo umuhengeri hagati mu ijoro. Bagize ubwoba ubwo babonaga ishusho ya roho igenda ibasanga ku mazi.
“Ariko uwo mwanya Yesu yababwiye avuga ati: Nimuhumure ni njyewe; mwitinya.
“Petero aramusubiza ati:Nyagasani niba ari wowe, untegeke nze aho uri nze ngendesha amaguru hejuru y’amazi.
“Nuko aramubwira ati: Ngwino. Nuko Petero ava mu bwato, agendesha amaguru hejuru y’amazi asanga Yesu.
“Ariko abonye ko umuyaga ari mwinshi aratinya, atangiye kurengerwa arataka, aravuga,ati: Nyagasani nkiza.
“Uwo mwanya Yesu arambura ukuboko kwe aramufata, aramubwira ati:Yewe ufite ukwizera gucye we, ni iki gitumye ushidikanya?”5
Bavandimwe, ntago ikiganiro cyarangiriye aho. Nizera ko uko Petero n’Umukiza bagendaga basubira ku bwato akaboko ku kandi, Petero yarajandamye kandi wenda yumva ari umupfapfa, umukiza ashobora kuba yaravuze ikintu nk’iki: “O, Petero wigira ubwoba ngo uhangayike. Iyaba washoboraga kwireba nk’uko nkubona, ugushidikanya kwawe kwagenda ukwizera kwawe kukiyongera. Ndagukunda, mukundwa Petero; wavuye mu bwato. Igitambo cyawe kiremewe, nubwo wacitse intege, nzahora mpari ngo nkuzamure mu bujya kuzimu, kandi igitambo cyawe kizaba gitunganye.”
Umukuru Dieter F. Uchtdorf yarigishije ati:
“Nizera ko Umukiza Yesu Kristo ashaka ko wareba, wumva, kandi ukamenya ko Ari imbaraga zawe. Ko hamwe n’ubufasha bwe, nta mbibi kubyo ushobora kugeraho. Ko imbaraga zawe zitagira imbibi. Ashaka ko wireba mu buryo akureba. Ko kandi bitandukane n’uburyo isi ikureba. …
“Aha ububasha abarushye; n’abumva badafite ububasha, azamura imbaraga.”6
Tugomba kwibuka ko ituro ryacu uko ryaba ridatunganye kose, Umukiza ashobora kugitunganya. Uko byagenda kose uko imbaraga zacu zaba zimeze, ntitugomba na rimwe kudaha agaciro ububasha bw’Umukiza. Ijambo ryoroheje ry’ineza, gufashanya gato ariko bivuye ku mutima, isomo ry’Abana ryigishanyijwe urukundo rishobora, hamwe n’ubufasha bw’Umukiza gufasha, gutanga ihumure, koroshya imitima, no guhindura ubuzimw buhoraho. Imihate yacu y’ububuraburyo ishobora kutwerekeza ku bitangaza, kandi muri iyo nzira, dushobora kugira uruhare mu isarura ritunganye.
Akenshi dushyirwa mu bintu bizatuma duca akenge. Dushobora kumva tutabishoboye. Dushobora kureba abo dufasha tukajya twumva nta na rimwe twabigeraho. Bavandimwe, niba mwumva mumeze gutyo, reba abagabo n’abagore badasanzwe bicaye inyuma yanjye dufashiriza hamwe.
Ndumva ububabare bwawe.
Icyakora, namenye ko, gushaka ibitunganye cyane atari kimwe no kuba waratunganyijwe muri Kristo, ukwigereranya atari kimwe no kwigana. Iyo twigereranyije ubwacu n’abandi, hashobora kubaho ibisubizo bibiri gusa. Tuzibona ko turi beza kurusha abandi maze tubacire imanza, tubanegure, cyangwa twibone nk’aho turi hasi y’abandi maze duhangayike, twigaye,kandi ducike intege. Kwigereranya n’abandi ni gacye bitanga umusaruro, ntibizamura, birababaza cyane. Mu by’ukuri, uko kugereranya gushobora kwica ibintu, kukatubuza kubona ubufasha bwa roho dukeneye. Ku rundi ruhande, ukwigana abo twubaha bagaragaza ingeso zisa n’iza Kristo bishobora kuba bitwigisha, bituzamura, kandi bishobora kudufasha kurushaho guhinduka abigishwa ba Kristo.
Umukiza yaduhaye urugero rwiza rwo gukurikira nk’uko yiganye Data. Yahuguye umwigishwa We Filipo ati: “nabanye nawe iminsi ingana ityo kandi ntiwari wamenya? Umbonye aba abonye Data; ni iki gitumye uvuga ngo twereke Data wa twese?”7
Maze noneho yigisha ati: “Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira ko unyizera, imirimo nkora nawe azayikora ndetse azakora n’iyiruta.”8
Turetse n’uko imbaraga zacu zigaragara, nitutaba inyangamugayo, Umukiza azadukoresha mu kuzuza umurimo We. Nidukora byose dushoboye dushobora kumwizera ko azerekana itandukaniro, dushobora guhinduka igice cy’ibitangaza bidukikije.
Umukuru Dale G. Renlund yaravuze, ati: “Ntugomba kuba utunganye, ariko turagukeneye, kubera ko buri wese ufite ugushaka ashobora kugira icyo akora.”9
Kandi nk’uko Umuyobozi Russell M. Nelson yatwigishije ati: “Nyagasani akunda umuhate.”10
Umukiza ahagaze yiteguye kwakira ibitambo byacu biciye bugufi ubundi akabitunganya binyuze mu nema Ye. Hamwe na Kristo, nta musaruro udatunganye ubaho. Tugomba kugira ubutwari bwo kwizera ko inema Ye ari iyacu—ko azadufasha, akatuvana mu bujya kuzimu mu gihe twahungabanye, ubundi atunganye imbaraga nke zacu.
Mu migani y’umubibyi, Umukiza asobanura ko urubuto rwatewe mu butaka bwiza. Zimwe zera inshuro ijana, izindi mirongo itandatu, izindi mirongo itatu. Zose ziri mu isarura rye ritunganye.11
Umuhanuzi Moroni yadutumiye twese, avuga ati: Koko, nimusange Kristo, nuko mumutunganiramo. maze muzihakanire ubwanyu ibitari iby’Imana, kandi mukunde Imana n’imbaraga zanyu zose, ubwenge n’imbaraga, aho inema ye izaba ihagije kuri wowe, inema ye izabatunganya muri Kristo.12
Bavandimwe, ndahamya Kristo, afite ubushobozi bwo gutunganya n’igitambo cyacu giciye bugufi. Mureke dukore byose ibyo dushoboye, tuzane byose dushoboye, hamwe n’ukwizera, dushyire ibitambo byacu bidatunganye ku birenge Bye. Mu izina ry’Uwo ari we Databuja w’isarura ritunganye, ndetse Yesu Kristo, amena.